Ubu ushobora kwishyura Igazeti ukanayigezwaho mu rugo uciye ku IREMBO

Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo. Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri […]Irambuye

AKABARI K’AMATA!!!! i Gicumbi mu murenge wa Cyumba

“Umusazi”, nako umurwayi wo mu mutwe, ngo yagiye asogongera ibintu byose bavugaga ko bitajyanye, asomeza ikigage ikijumba, arisha isogo inshyushyu, asomeza umutsima urwagwa n’ibindi…byose we aza kwanzura ko yumva bijyanye kuko bimanuka. Gusa ngo yafashe amase ayasomeza amaganga ati “ibitajyanye ni ibi”. Nyiri iyi business y’ahitwa Ngondore i Gicumbi we yasanze ‘Akabari k’Amata’ ari ibintu […]Irambuye

Gicumbi: Barasabwa kwirinda amagambo asesereza Abarokotse mu bihe byo Kwibuka

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yahaye ubutumwa abatuye aka karere bajya bagira imyitwarire idahwitse ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitwararika kuko amagambo asesereza abarokotse n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa n’amategeko. Yabivugiye mu nama yagiranye n’abo mu murenge wa Rutare wakunze kugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe […]Irambuye

Abaregwa iterabwoba bane ngo nibo gusa badafite imyaka y’ubukure

*Aba bana ngo bakwiye kuburanira mu muhezo Kigali – Mu rubanza rw’abaregwa iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterwabwoba rwakomeje kuri uyu wa kabiri hasojwe iburanisha ry’inzitizi; iyo kuburanishwa mu ruhame ndetse no kuburanishiriza abana mu rukiko rwihariye. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’amakuru bwavanye mu kigo cy’indangamuntu mu baregwa abatagejeje ku myaka y’ubukure ari bane gusa. Umwe […]Irambuye

Kuguma ku butegetsi kwa Kabila si ‘business’ y’u Rwanda- Min.

*Avuga ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda nta bushotoranyi buherutse, S. Africa ngo biri mu buryo Mu kigaro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguma ku butegetsi bitareba u Rwanda kuko iki gihugu gifite ubwigenge bwacyo n’abagituye […]Irambuye

Kigali: Abajura bateye ku kicaro cy’Abangilikani biba za Laptop n’amafaranga

Muri week end ishize abajura bateye inzu ikoreramo ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglican mu Rwanda bahiba ibikoresho birimwo laptop eshatu za flash disk ndetse n’amafaranga arenga ibihumbimagana atatu. Abakozi ba hano bavuga ko ubu bujura ngo basanga bwarakozwe n’abantu bahazi uko ngo urebye aho binjiriye ndetse n’ibyo yibye n’aho yabivanye bigaragaza ko ari umuntu wari uhazi. Abajura/umujura […]Irambuye

Ku mbabazi za Paapa, Min Mushikiwabo ati “twe nka leta

*Ingendo Perezida Kagame aherukamo mu mahanga ngo ni ingirakamaro *Ntabwo Paapa yaza kuri buri rugo ngo asabe imbabazi *Ibyo Paapa yakoze ngo byavanyeho igihu kimaze imyaka 20 *Abanyarwanda ngo baraza kurushaho kwiyumvamo Kiliziya Mu kiganiro ari kugirana n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba […]Irambuye

Kicukiro: Mu bugome bukabije batemye inka y’uwarokotse Jenoside

Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana. Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro […]Irambuye

Kayonza: Rwinkwavu bashobora gusonza kubera Nkongwa

Abahinzi bo mumurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barasaba Leta kubafasha ikabaha umuti wica nkongwa idasanzwe irimo kwibasira imyaka mu mirima, bitabaye ibyo ngo bafite ubwoba ko bagira ikibazo cy’inzara nk’ubushize kubera kubura umusaruro. Imyaka imerewe nabi ni ibigori n’amasaka, ibigori by’umwihariko nicyo gihingwa cyatoranyijwe muri aka gace. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) […]Irambuye

en_USEnglish