Digiqole ad

Umwana w’imyaka ibiri gusa yarashe nyina aramwica

 Umwana w’imyaka ibiri gusa yarashe nyina aramwica

Muri USA, Umwana muto cyane w’imyaka ibiri wari wicaye mu modoka inyuma ku bw’impanuka yarashe nyina akoresheje imbunda yari avanye munsi y’intebe ya shoferi nyina ahita apfa.

Patricie Price nyina w’uyu mwana yahise agwa aho ngaho umwana we yamurasiye mu modoka muri Leta ya Wisconsin nk’uko byatangajwe na Police yaho.

Uyu mwana w’umuhungu ngo yafashe iyi mbunda maze arasa amasasu acisha mu ntebe ya shoferi aziko ari imikino.

Televiziyo yo muri ako gace yitwa WISN yabwiwe na se w’umwana ko bari babyaranye gatatu.

Iyi mbunda yari mu modoka biravugwa ko yari iy’umurinzi (body guard) w’uyu mugore, imodoka yari atwaye ikaba yari iy’uyu murinzi we kuko iye bwite yari yibwe.

Iyi mbunda yahise ifatwa na police itangira iperereza.

Uyu mwana yarashe nyina mu modoka ari kumwe na murumuna we w’umwaka umwe, gusa we ntabwo yamurashe.

Nyuma yo kumurasa imodoka yahagaze mu muhanda iza gusunikwa n’abatwara za moto ngo ive mu nzira mbere y’uko Police ihagera nk’uko bitangazwa na AFP.

Mu kwezi gushize, umwana w’umuhungu w’imyaka ine nawe ku bw’impanuka yarashe nyina mu mugongo aramukomeretsa bikabije, uyu mugore we ngo yari asanzwe akunda cyane kugendana imbunda.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • C ce qu’est fallait! Bagendana imbunda baziko itabuca

  • yihangane

  • Condoleance for the family of that women and her husband. Only be seriously with your babies

  • Birasanzwe ngo utazize inarashatse,azira inarabyayeee!!

Comments are closed.

en_USEnglish