Abayobozi ba ruhago muri Senegal baje mu Rwanda gutegura umukino wa gicuti
Abayobozi batatu b’umupira w’amagaru muri Senegal bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti bafitanye n’Amavubi y’u Rwanda muri Gicurasi.
Tariki 28 Gicurasi 2016, uzaba ari umunsi wa FIFA w’imikino ya gicuti, kuri iyi tariki u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu Les Lions de la Téranga ya Senegal.
Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal, Abdoulaye Saydou Sow, umuyobozi muri iryo shyirahamwe ushinzwe amarushanwa, Souleymane Diop n’umutoza mukuru wa Senegal Aliou Cisse, bageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, baje kwiga ikirere, ibibuga, no gushaka aho bazacumbikira ikipe yabo.
Uyu mukino uzafasha Amavubi kwitegura umukino wo mu itsinda ‘H’ wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.
Umukino w’ u Rwanda na Mozambique uteganyijwe tariki ya 4 Kamena 2016, kuri stade Amahoro i Remera.
Abanyarwanda bazabona bimwe mu bihangange muri ruhago nka: Demba Ba, Sadio Mane, Papiss Cisse, Mame Biram Diouf na bagenzi babo, kuko Senegal nayo izaba Burundi mu mukino wo gushaka itike, uzaba tariki ya 4 Kamena.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW