U Rwanda ku mwanya wa 87 ku rutonde rwa FIFA rushya
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 87 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuza-mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ rwasohotse kuri uyu wa kane tariki 05 Gicurasi 2016.
Urutonde rwa FIFA ntirwahindutse cyane, kuko muri Mata nta mikino mpuzamahanga yabayemo.
Ruhago y’u Rwanda ni iya 87 n’amanota 401.
U Rwanda rukaba ari urwa 21 muri Afurika, naho Mozambique bazahura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, tariki 4 Kamena 2016, ari iya 101 ku Isi.
Ibihugu icumi ya mbere ku isi
- 1 Argentina
- 2 Belgium
- 3 Chile
- 4 Colombia
- 5 Germany
- 6 Spain
- 7 Brazil
- 8 Portugal
- 9 Uruguay
- 10 England
Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika
- 1, Algeria (33 ku isi)
- 2, Côte d’Ivoire (34 ku isi)
- 3, Ghana (38 ku isi)
- 4, Senegal (43 ku isi)
- 5, Egypt (44 ku isi)
Ibihugu bitanu bya mbere mu karere
- 1, DR Congo (54 ku isi)
- 2, Uganda (72 ku isi)
- 3, Rwanda (87 ku isi)
- 4, Kenya (116 ku isi)
- 5, Burundi (122 ku isi)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
FERWAFA ni mukomereze aho, mufashe urubyiruko gukomeza gukunda umupira, kandi mushakire abakinnyi bakiri bato mu mashuri ya primaire na secondaire. Barahari ni mubahe amahirwe yo kwigaragaza! Nta kuntu za Gabon,Congo Brazza zifite abaturage miliyoni ebyiri cg eshatu bashobora kubona abakinnyi bakomeye, ngo twebwe dufite miliyoni cumi n’ebyiri z’abaturage tubure abakinnyi 22! Ibintu byose ni ubushake (determination) no kubishyira muri gahunda! Dukomeze imihigo!
Birashoboka ko agahugu gato nka Belgium kaba aka kabiri?
Comments are closed.