Digiqole ad

Umugabo yanditse yihaniza Imana, anayirega mu Urukiko

 Umugabo yanditse yihaniza Imana, anayirega mu Urukiko

Ishusho y’ubugeni isa n’igaragaza Imana n’umuntu

Umugabo muri Israel ntashaka ko Imana isubiza amasengesho ye, ndetse yanditse urwandiko rwo kwihaniza Imana anabimenyesha Urukiko.

Ishusho y'ubugeni isa n'igaragaza Imana n'umuntu
Ishusho y’ubugeni isa n’igaragaza Imana n’umuntu. /GettyImages

Uyu mugabo witwa David Shoshan yitabaje Urukiko ahitwa Haifa kuwa kabiri w’iki cyumweru asaba ko Imana yahagarika kwivanga mu buzima bwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru NRG cyo muri Israel.

Shoshan yabwiye Urukiko ko ubu imyaka irenze itatu  Imana ngo ihora itamugirira neza, nubwo mu rwandiko rwe tuyihaniza yashyikirije Urukiko atagiye avuga buri kimwe ayihanizamo ariko ngo ntashaka ko yongera kwivanga mu buzima bwe.

Uyu mugabo avuga ko yagerageje kenshi gusaba urupapuro rwihaniza Imana kuri Police  ariko ngo aho gusubizwa aho Police yamusuye inshuro 10 zose imugenzura.

Ngo niyo mpamvu ubu yiyambaje Urukiko azanye urupapuro yiyandikiye n’ibisobanuro byarwo.

Urukiko rwaramwakiriye, ndetse mu nyandiko y’Urukiko harimo ko Imana itigeze igaragara ubwo humvwaga ikirego cy’uyu mugabo.

Muri uku kumva ikirego kandi Imana nta mwunganizi yari yohereje.

Umucamanza  Ahsan Canaan ariko yanze gukomeza kuburanisha ikirego cya Shoshan amubwira ko nta shingiro gifite.

Uyu mucamanza yagiriye inama Shoshan yo kujya kwitabaza imbaraga z’abashinzwe umutekano iwabo.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ayi nyaaa
    Rubanda rushishwa nabi.

    • ICYO NZI NEZA KANDI MPAGAZEHO NUKO “ABAMAMAZA IBYAHA/ABANYABYAHA” NABO HARI URUBANZA RUBATEGEREJE KU MUNSI WA NYUMA!

  • Abantu barasaze isi igeze kure aho bageze kurega IMANA

    • Imbaraga za Satani zikoresha ubishaka.

  • yewe abonye uwo yisumbukuruzaho akurura ubuzuru niminwa yanduye!!!!! NGO Imana ntiyamushubije , soma amateka yabisrael iyo bayivagaho bayitotomera bagakora ibyangwa nayo! bamirwaga nubutaka cg bakicwa namugiga. uwowe araza kwicwa nibinyoro bimufate mukanwa kabi no mukibuno , intoki nibirenge sinakubwira yishimishe urujyo nka Yobu ubwo yageragezwaga na Satani.

  • Imana ihagaritse kwivanga mu buzima bwe yahita apfa .kuko umutima we gutera nta ruhare abifitemo, guhumeka nta ruhare rwe rurimo, oxygen akoresha n’iy’Imana.
    Muri make ntazi iby’avuga, ahubwo ni uwo gusabire kugirango Imana imugirire ubuntu imukize . Ni nk’umwana waba uri mu nda ya nyina amutwise, noneho agasaba nyine umutwise ati Mama, ndakwihanangirije ntuzongere kwivanga mu buzima bwanjye.
    Isengesho ryanjye,
    Mana rwose ugirire uwo muntu neza umuhe agakiza kawe kandi umubabarire kuko atazi ibyo avuga , Amen

  • Imana numutunzi wimbabazi zikomeye cyane. Rwose Imana irantanganza uburyo yihanganira umuntu nuburyo imukunda. Ibaze ariya magambo abwiwe umwe mubaperezida? Cyangwa uyabwiwe numuntu utunze? Imana iratanganje rwose. Mana ndagushimira ineza ugirira abatuye isi ntubazize ibyaha byabo kandi ukatugirira neza iminsi yose. Izina ryawe rihimbazwe wowe Uwiteka Mana Nkusi.

  • Aho kwitabaza inkiko nasome Yeremiya 33 Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya

  • Uwo ntabwo ariwe bamujyane kwamuganga barebeko atarwaye mumutwe

  • BYARIVANZE AHUBWO ABACAMANZA NABO BABAJYANE I NDERA H’IWABO

  • Un monde plein de deviation! Imana idutabare. Abameze nkawe bariho!

  • Buriya arahaze
    Gusa mumwibitse ko umurengwe Wicca nyirawo

  • Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa, igihe kirageze ngo impuhwe zayo kubikuza(kubishyira hejuru) zirangire ibatwike ubuziraherezo.

    Mana jyewe aho wankuye ndahazi nubwo ngucumuraho buri munsi ukomeze umbe hafi.

  • abacamanza bage babanza basesengure ibirego nabo batazabigwamo naho uwo urega Imana abasenga mushyiremo akete

  • Satani numugome koko??????gs nuko Imana yacu numubyeyi wuje urukundo nahubundi…….

  • Ntibakagaragaze ko ari abahanga kurusha uwabahaye ubuhanga
    Ayobweko ari ikibumbano isaha nisaha kirameneka.

Comments are closed.

en_USEnglish