Digiqole ad

DRC: Abarwanyi ba FDLR ubu barakekwaho kwica abaturage 18 n’imipanga

Abarwanyi bavuga ikinyarwanda bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bishe abaturage 18 mu gace ka Beni muri Kivu ya Ruguru nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri kariya gace.

Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho bahonyora uburenganzira bw'abanyeCongo
Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho bahonyora uburenganzira bw’abanyeCongo

Aba barwanyi bateye kuwa kabiri nijoro ngo baje bavuga ikinyarwanda kandi bitwaje imihoro  batemagura abaturage nyuma barasahura nk’uko bitangazwa na Jean Edmoud Masumbuko umuyobozi w’umujyi wa Beni.

Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda umaze imyaka hafi 20 muri Congo Kinshasa aho ukora ibikorwa by’ubwicanyi, gusahura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no gushimuta abantu.

Uyu mutwe kandi ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace kayakungahayeho.

Uyu mutwe ukaba umaze igihe kinini ugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • FDLR yarashize ,yarapfuye ntimukabeshye

  • hahaaa ntuzi ibyo uvuga

Comments are closed.

en_USEnglish