Burundi: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe burundu banacibwa miliyari 6 y’indishyi

Mu bujurire Urukiko rwa Gitega kuri uyu wa mbere rwakatiye igifungo cya burundu abantu 21 bari mu bagerageje guhirika ubutegetsi i Burundi mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize. Abantu batanu bakatiwe gufungwa imyaka ibiri, babiri bagizwe abere. Usibye ibi bihano ku bahamwe n’ibyaha, banaciwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’amarundi z’indishyi. Aba bahamijwe ibyaha mu bujurire bakaba […]Irambuye

Michael Schumacher ubu asigaranye 45Kg, ngo asigaje amasaha macye ku

Mu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto tunyaruka cyane bita Formula 1 izina Michael Schumacher niryo ryamenyakanye cyane mu mateka y’uyu mukino kuko mu mibare niwe mushoferi ukomeye wabayeho muri uyu mukino, ubu ariko ubuzima bwe ngo burabarirwa mu gihe cy’amasaha, ubu kandi ngo arapima ibiro 45 gusa. Hashize imyaka ibiri akoze impanuka ikomeye ubwo […]Irambuye

Padiri Ubald ngo ‘Inzangano z’Abahutu n’Abatutsi ni nk’igishanga gitigita’…

*Padiri Ubald ngo hari abapadiri bitwaye nabi muri Jenoside  ariko ntabasha kubigisha, *Avuga ko nyuma ya Jenoside yagize ihungabana akajya arara arira… *N’ubwo Gacaca zari zirangiye; Ubald avuga ko kuri Kiliziya Gatulika bitari kurangirira aho Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu bikorwa by’isanamitima no gusengera indwara zidakira n’izabaye akarande, uzwi kandi mu gusakaza inyigisho zo […]Irambuye

Agiye kwitaba ubutabera, Moïse Katumbi yaherekejwe n’imbaga y’abantu

Uyu mukandinda ku mwanya wa Perezida wa Congo Kinshasa mu matora ateganyijwe mu kwa 11 uyu mwaka kuri uyu wa mbere yagiye imbere ya Parike ya Lubumbashi nubwo bwose Ubushinjacyaha butatangaje impamvu yatumijwe. Birakekwako ari ibijyanye n’ibyo yashinjwe byo kwinjiza abarwanyi b’abacanshuro mu gihugu. Abantu benshi cyane baherekeje Moïse Katumbi ubwo yari agiye ku ngoro […]Irambuye

Rayon Sports yatsinze ibitego 11 mu mikino itatu, ikizere ni

Iminsi ine nyuma yo kunyagira APR FC, Rayon Sports yatsinze Rwamagana City 4-1, bituma Masudi Djuma uyitoza avuga ko abona igikombe kibari mu biganza. Ni nyuma yo gutsinda ibitego 11 mu mikino itatu iheruka. Rayon sports muri iyi week end yatsinze Rwamagana City 4-1, byatsinzwe na Savio Nshuti Dominique, Manishimwe Djabel na bibiri bya Ismaila […]Irambuye

Imanizabayo w’imyaka 16 ngo inzozi ze ni ukwegukana Tour du

Imanizabayo Eric wasize abato muri Rwanda Cycling Cup ya mbere Rwamagana – Nyagatare (mu batarengeje imyaka 18), ngo yifuza kugeza imyaka 19 yaratwaye Tour du Rwanda. Bwa mbere muri Rwanda Cycling Cup hongewe mo isiganwa ry’abatarengeje imyaka 18, hagamijwe guha abato amarushanwa menshi. Mu gihe abakuru bahagurukaga i Kigali bajya i Nyagatare, Abataregeje imyaka 18 […]Irambuye

Imvura yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26 mu Turere twa Gakenke,

Minisiteri y’impunzi no guhangana n’ibiza yatangaje ko imvura yaguye kuwa gatandatu no kuri iki cyumweru yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26, ndetse isenya ibikorwaremezo binyuranye mu Turere twa Gakenke, Ngororero, Rubavu na Muhanga; Ubutabazi ngo buracyakomeje kubarokotse. Akarere ka Gakenke niko kakozweho cyane n’iyi mvura ikaze, dore ko ubu habarurwa abantu bagera kuri 34 bo mu […]Irambuye

Rwanda Cycling cup: Areruya Joseph yegukanye isiganwa Kigali – Nyagatare

Rwanda Cycling Cup yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016. Areruya Joseph niwe watangiye atsinda isiganwa rya mbere Kigali – Nyagatare. Abasiganwa 46 bavuye mu makipe umunani bahagurutse kuri stade Amahoro saa 09:15. Basoreje i Nyagatare bayobowe na Areruya Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana. Bahagurutse i Kigali hitezwe ihangana rikomeye […]Irambuye

Huye: Umuzamu yibye shebuja miliyoni 23 afata inzira igana i

Police y’u Rwanda iri gushakisha umugabo wibye Jean Michel Campion kuri sosiyete abereye umunyamigabane ikorera mu mujyi wa Huye nyuma y’uko uyu yibye shebuja miliyoni 23 z’amanyarwanda mu ijoro ryakeye agahita acika. Campion ubwo yavuganaga n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yari kuri Police yagiye gutanga ikirego cy’ubu bujura avuga ko bwakozwe n’uwitwa […]Irambuye

en_USEnglish