Digiqole ad

Minisitiri Kanimba yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa AQUASAN

 Minisitiri Kanimba yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa AQUASAN

Uru ruganda ruri gukora n’ibikoresho byifashishwa mu kuhira imirima

Uru ruganda AQUA SAN rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba kuri uyu wa gatatu ahantu hashya ruri gukorera mu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali i Masoro, by’umwihariko ngo ruri gukora impombo zifashishwa mu kuvomerera imirima, serivisi ngo izaba ari umwihariko muri aka karere aho ibicuruzwa byarwo bizajya byoherezwa no mu bihugu bigize aka karere.

Uru ruganda ruri gukora n'ibikoresho byifashishwa mu kuhira imirima
Uru ruganda ruri gukora n’ibikoresho byifashishwa mu kuhira imirima

Uru ruganda rusanzwe rukora ibikoresho bikoze muri plastique nk’imisarani igendanwa, ibigenga by’amazi n’ibindi rukorera mu Rwanda kuva mu 2013.

Rakesh Vikram umuyobozi w’uru ruganda yabwiye Umuseke ko bamaze kubona ko impombo zifashihwa mu kuvomerera imirima zitumizwa hanze bafashe umwanzuro wo gutangira kuzikorera mu Rwanda.

Vikram ati “dufite gahunda yo kuzagemurira ibihugu by’abaturanyi ibikoresho bikorerwa hano mu Rwanda kuko ntahandi bari gukora nk’izi mpombo muri aka karere

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda  Francois Kanimba yavuze ko mu bikoresho bikorwa n’uru ruganda nk’impombo zivomera imirima zikenewe cyane ku isoko kubera imishinga y’ubuhinzi isaba kuhira imirima hakoreshejwe ubu ryo bw’impombo nini zitwara amazi abigenewe.

Minisitiri Kanimba ati “Uyu mushinga winjiye neza mu ngamba dufite zo guteza imbere inganda mu Rwanda no guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda, sinshidikanya ko ibikorwa byawo bazabikunda kandi n’abajyaga babitumiza mu mahanga ubu bagiye kujya babigurira hano iwabo. Ni ibintu bizagirira igihugu akamaro no mu buhinzi.”

Kanimba avuga ko uru ruganda ari rwo gusa rufite impombo zikomeye muri aka karere ndetse ngo mu gihe kiri imbere abatuaranyi bazajya bagurira mu Rwanda byinjirize igihugu amadevize.

Uru ruganda rukorera mu Rwanda kuva mu 2003 aho rwakoraga amatank y’amazi yitwa AfriTank, mu 2010 nibwo rwatangiye gukora bene izi mpombo z’amazi yo kuhira imirima, kuri uyu wa gatatu nibwo bafunguye kumugararo imirimo yabo n’aho bari gukorera hashya i Masoro mu cyanya cyagenewe inganda.

Uru ruganda rwahaye akazi abakozi 45, umuyobozi warwo avuga kandi ko bateganya gukorana n’ibigo byigisha imyuga mu gihugu bagafatanya guha ubumenyi n’akazi bamwe mu banyeshuri b’ibi bigo.

Minisitiri Kanimba afungura kumugaragaro uruganda rwa AQUASAN
Minisitiri Kanimba afungura kumugaragaro uruganda rwa AQUASAN
Yeretswe impombo zihariye zikorwa n'uru ruganda
Yeretswe impombo zihariye zikorwa n’uru ruganda
Izi ni izindi mpombo nazo zikorwa n'uru ruganda
Izi ni izindi mpombo nazo zikorwa n’uru ruganda
Bakora akandi ama'tuyeau' yifashishwa mu mirimo inyuranye
Bakora akandi ama’tuyeau’ yifashishwa mu mirimo inyuranye
Uru ruganda ni ishoramari rya miliyoni ebyiri z'amadorari
Uru ruganda ni ishoramari rya miliyoni ebyiri z’amadorari
Iki ni icyumba kimwe mu byo bakoreramo
Iki ni icyumba kimwe mu byo bakoreramo
Ni uruganda rwahaye akazi abagera kuri 45
Ni uruganda rwahaye akazi abagera kuri 45

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • noneho mwifashishe impombo z’urwo ruganda, babahe na mashine mugeze amazi mu nkengero z’imigi en dehorda ya za district no mu ngo z’abantu ku buryo nibura district zihana imbibi n’umujyi wa Kigali abaturajye bahabwa amazi mu ngo zabo, abadafite ubushobozi bwo kuyageza mu ngo nibura mukwirakwize za robinets n’ibigega by’amazi hirya no hino.Murakoze umuseke kudutambukiriza iyi nkuru.

    Urugero natanga birababaje kubona District ya Gasabo ifite amazi muri za gikomero Gicaca muri Rusororo ariko wakwegera imirenge bihana imbibi ya District Rwamagana ugasanga nta mazi ahari, wabaza umuturage akagusubiza ngo kugirango bayabone hagomba ubwumvikane bwa Gasabo na Rwamagana.

    Niba mushaka kubimenya muzegere hafi y’ingo za Rwamagana niziri muri Gasabo muzabona ariko bimeze; ba Mayors b’utu turere mugerageze muhwiture abashinzwe ibikorwa remezo kubigeza ku baturage: amazi, imihanda myiza, abaturage mudutoze kubigiramo uruhare, atari bya bindi twatanga ama F ugasanga amaso aheze mu kirere dutegereje amazi mu ngo zacu;

    • it is true what do u say. be patient, the Mayors well understund, maybe they will plan the goods things for us. development take the long way. wait my friend.

      • Do your best to write in a language you most understand sir. That was not English

        • Wowe c you most understand nikihe kirimi? Wamurushije nibyiza!

          • Nimurwane rero hejuru y’indimi z’amahanga ! Dore aho nibereye da !

  • Uru ntabwo ari uruhande. Mu rwanda dufite gusa inganda z’icyayi gusa. Iyi ni atelier ntabwo ari usine

    • Byaba byiza Rupfakarengane aba bahinde ubaruse wowe ukubaka uruganda rutari atelier. Duhe urugero ureke amagambo.

    • Hahahahahaha ! Ubaye kure mba ngukoze mu ntoki pe !

  • Nubwo yaba Atelier icyo twakagombye kwishimira ni umubare w’abanyarwanda ungana kuriya bahaye akazi bakava mu bushomeri, ikindi ni uko ibi bikoresho bigiye kuboneka ku bwinshi kandi ku giciro kidakanganye bityo buri muntu wese wifashije akazabasha kwigereza amazi aho yumva hamubereye hafi . murakoze

  • Ndabona ari byiza rwose, buke buke n’ibindi tuzabikora.

  • ibi nibyiza cyane ahubwo nk’uko hari umwe wabivuze nihatekerezwe vuba na bwangu uburyo amazi yaboneka mu migi no byaro, kuko hari amariba akozwe mu buryo amazi yirirwa ameneka akarara ameneka kandi hari abatayafite.

    Bakomerezaho.

  • Ibi ni byiza cyane kabisa , congr. Minister

Comments are closed.

en_USEnglish