Digiqole ad

Kumenyekanisha TVA nyuma y’amezi atatu, uburyo bwo koroshya ishoramari

 Kumenyekanisha TVA nyuma y’amezi atatu, uburyo bwo koroshya ishoramari

Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri Rwanda Revenue aganira n’Umuseke

Umusoro ku nyongeragaciro uzwi cyane nka TVA (Value Added Tax) washyizweho n’itegeko utangira gutangwa mu 2001 ku gicuruzwa cyose kiguzwe wari usimbuye ikitwaga ICHA (impot sur chiffre d’affaires). Ku bashoramari kumenyakanisha uyu musoro buri kwezi byajyaga bigora benshi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ubu kivuga ko mu rwego rwo korohereza abashoramari ubu kumenyakanisha uyu musoro bikorwa buri mezi atatu kandi bikaba byanakorerwa ‘Online. Aha ni kubasoreshwa ubucuruzi bwabo butarenza miliyoni 200 ku mwaka.

Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri Rwanda Revenue aganira n'Umuseke
Emmy Mbera umuhuzabikorwa wa EBM muri Rwanda Revenue aganira n’Umuseke

Imashini za EBM zashyizweho mu kurushaho kugaragarizwa neza ko watanze uwo musoro zatumye gutanga uyu musore bizamuka ku kigero cya 6,5% mu 2014.

Emmy Mbera umuhuzabikorwa w’umushinga wa Electronic Billing Machine muri Rwanda Revenue Authority avuga ko hari ikizere ko imibare y’abatanga uyu musoro izamukomeza kuzamuka kuko ubwitabire mu gukoresha ziriya mashini nabwo bugenda buzamuka.

TVA itangwa n’umuguzi ikubiye mu giciro cy’igicuruzwa cyangwa serivisi ahawe, umucuruzi ubucuruzi bwe butarenza miliyoni 200 y’u Rwanda ku mwaka bakayimenyekanisha ikigo cy’imisoro n’amahoro buri mezi atatu.

Emy Mbera ati “Ubundi TVA itangwa ku kwezi, ariko Leta muri kwa koroshya ishoramari no korohereza abacuruzi yaravuze iti hari abantu baba bagifite ubushobozi bwo hasi utajya ubwira ngo buri kwezi buri kwezi buri kwezi bajye bamenyekanisha byarabagoraga.

Umuntu wese ucuruza ibicuruzwa biri munsi ya miliyoni 200 azajya amenyakanisha TVA mu gihe cy’amezi atatu, bivuze ngo byabintu byose wacuruje mu kwezi kwa mbere, ukwa kabiri n’uwa gatatu TVA yose wakiriye uyimenyekanishe ku kwezi kwa kane.”

Igicuruzwa cyose umuguzi aguze kiba kiriho 18% y’umusoro ku nyongeragaciro, Ikigo cy’umusoro n’amahoro kikaba gishishikariza buri mucuruzi wanditse kuri uyu musoro kugira imashini ya EBM ituma fagitire yatanze zigaragaza neza n’uyu musoro watanzwe n’abaguzi uko ungana.

Mu 2013 nibwo imashini za EBM zatanzwe bwa mbere ari 500, ubu hamaze gutangwa izigera ku 12 615 zikoreshwa n’abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro 10 894.

Mbera asobanura ko iyo urebye uko TVA yagiye itangwa byiyongereye kuko mu 2014  hakiriwe TVA ingana na miliyari 386,  mu 2015 TVA yakiriwe ni miliyari 463. Ati “Iyo ukoze ijanisha usanga yarazamutseho 20% aba ni abantu bose banditse ku musoro ku nyongeragaciro”

Muri abo bose abafite imashini za EBM bonyine batanze TVA ingana na miliyari 362 mu 2014 naho mu 2015 aba bafite EBM batanze TVA ingana na miliyari 448 y’u Rwanda, ibipimo nabyo ngo byazamutseho 17% nk’uko Mbera abivuga.

Kuzamuka kw’iyi mibare ngo biratanga ikizere ko bizakomeza, RRA nayo ikaba ikomeza gushishikariza abasoreshwa gukoresha izi mashini za EBM n’abaguzi kwaka fagitire zitangwa n’izi mashini kugira ngo bamenye neza ko batanze umusoro wa TVA uzagira akamaro mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu cyabo.

Kugeza ubu ariko ngo umuco wo gusaba inyemezabuguzi zitangwa na EBM uracyari hasi mu baguzi bo mu Rwanda.

Uyu muhuzabikorwa w’umushinga wa EBM atanga ingero nko ku bantu basaba serivisi za lubricant (kumena amavuta) mu magaraji n’izindi serivisi abantu bishyura ariko ntibasabe inyemezabuguzi. Ibi ngo abantu bakwiye kubyitabira bakazisaba bakamenya neza ko bagize uruhare mu kubaka igihugu cyabo batanga umusoro.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish