Digiqole ad

Agiye kwitaba ubutabera, Moïse Katumbi yaherekejwe n’imbaga y’abantu

 Agiye kwitaba ubutabera, Moïse Katumbi yaherekejwe n’imbaga y’abantu

Uyu mukandinda ku mwanya wa Perezida wa Congo Kinshasa mu matora ateganyijwe mu kwa 11 uyu mwaka kuri uyu wa mbere yagiye imbere ya Parike ya Lubumbashi nubwo bwose Ubushinjacyaha butatangaje impamvu yatumijwe. Birakekwako ari ibijyanye n’ibyo yashinjwe byo kwinjiza abarwanyi b’abacanshuro mu gihugu.

Abantu benshi cyane imbere y'ingoro y'ubutabera baherekeje Moise Katumbi
Abantu benshi cyane imbere y’ingoro y’ubutabera baherekeje Moise Katumbi

Abantu benshi cyane baherekeje Moïse Katumbi ubwo yari agiye ku ngoro y’ubutabera mu gitondo kuri uyu wa mbere, Katumbi yari kumwe kandi n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta barimo n’abavuye i Kinshasa baje kumushyigikira.

Mu mujyi wa Lubumbashi ibintu byari ibicika, abantu bose bazi ikiri kuba kuri uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’Intara yabo ya Katanga.

Abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ni benshi muri mujyi Lubumbashi nk’uko bitangazwa n’urubuga Politico.

Kugenda kw’ibinyabiziga biragoranye cyane kubera ubwinshi bw’imodoka zaherekeje Katumbi kwitaba ubutabera.

Police yasabaga abantu gusubira mu mirimo yabo ariko bakayibera ibamba, bagatera hejuru baririmba ko bashyigikiye Moïse Katumbi.

Kuwa gatatu ushize nibwo Minisitiri w’ubutabera wa Congo Alexis Thambwe Mwamba yari yatangaje ko hatangiye iperereza ku byaha byo kwinjiza abarwanyi b’abanyamahanga b’abacanshuro bazanywe kurinda Katumbi. Ibintu ngo bitemewe n’amategeko.

Abantu bane barinda Moïse Katumbi barimo umwe ngo ukomoka muri USA bafatiwe i Lubumbashi boherezwa i Kinshasa.

Mu cyumweru gishize nibwo Moïse Katumbi yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Congo Kinshasa, ndetse ko yizeye ko azatsinda Perezida uriho mu matora kuko ngo yabonye ko abaturage benshi bamushyigikiye.

Bateraga hejuru bavuga ko bashyigikiye Katumbi umukandida wabo

Katumbi yatangaje ko ashaka kuba Perezida wa Congo
Katumbi yatangaje ko ashaka kuba Perezida wa Congo

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kujyana mubutabera KATUMBI mubihe nkibi, Congo yitegura amatora kandi yaramaze gutangaza ko aziyamamaza. nukugaragaza ko KABIRA atewe ubwoba namukebawe.Gusa ibi biratuma KATUMBI arushaho kwamamara. kandi bibe byateza imvururu zikomeye muri DRC

  • Imana izamufashe atorwe kuko barakandamijwe kuva cyeraaaa. Wabona n’abo bavuyemo umukuru w’igihugu bikazaba amateka y’igihe cyose. Courage Katumbi, ne soit pas décourageux malgré cette insugnifiante pression ou sabotage. Dieu est de ton côté.

  • nta kuntu bishoboka NGO azategeke Congo kuko bizaba nkibyabaye kuri kiiza besiggye bazahita biba amajwi

Comments are closed.

en_USEnglish