SIDA mu Rwanda: Imibare mishya ya ‘Rwanda Demographic and Health

Umuntu wa mbere mu Rwanda basanzemo agakoko gatera SIDA hari mu 1983, nyuma y’imyaka itatu ubwandu bwarihuse cyane bugera kuri 17,8% muri Kigali gusa, nyuma ya Jenoside bwariyogereye kurushaho bugera kuri 27% mu mijyi na 6,9% mu bice by’icyaro. Ubu imibare y’ubwandu bwa SIDA yaramanutse igera kuri 3% mu gihugu muri rusange ku baturage bari […]Irambuye

Rayon itsinze Bugesera 4 – 0, Mukura nayo ivana amanota

Nyamirambo – Mu mukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona, Rayon Sports kuri uyu wa gattu inyagiye Bugesera FC 4-0, ikomeza gukurikira APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 8 gusa wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra, ku mupira yaherejwe neza na Pierrot. Bugesera yabaye […]Irambuye

AMAFOTO ya nijoro ya Kigali Convention Center anogeye abahanyura

Muri iyi minsi abaca ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali mu ijoro baratangazwa n’uburyo inzu ya kabiri muri eshatu zigize Kigali Convention Center iteye amabengeza mu ijoro. Iyi nyubako imeze nk’igi mu ijoro iracana amatara y’amabara y’umuhondo, icyatsi n’ubururu bigize ibendera ry’u Rwanda, aya mabara akagenda anyuranamo mu buryo bunogeye ijisho. Iyi nzu niyo izajya […]Irambuye

Inzego za Leta, Amashyaka, Amadini…bagiye kugenzurwa uko bubahiriza ‘Ubumwe n’Ubwiyunge

*Imitwe ya Politiki, Minisiteri, Societe Civile,…barasabwa gushyiraho umukozi ushinzwe imibanire mu bakozi, *Gusenya ntibyatawara imyaka 100 ngo kubaka bitware 22  – Uyobora ‘Ndi Umunyarwanda *Ishyaka UDPR uko barwanyaga amacakubiri mbere ya Jenoside  ngo n’ubu bakomeje urugendo Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo barimo ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, imitwe ya Politiki, amadini, […]Irambuye

Dusingizimana arajya muri GUINNESS WORLD RECORDS??!! Arasabwa amasaha 51 adahagaze!

Kuva saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatatu kugeza kuwa gatanu saa tanu zuzuye!!!! Adahagaze ijoro n’amanywa agomba gukubita (batting) agapira ka Cricket abantu bateye. Eric Dusingizimana araharanira guca umuhigo ufitwe n’umuhinde wamaze amasaha 50 akora ‘batting’ we akagira nibura amasaha 52 maze akajya muri GUINESS WORLD RECORDS!!!! Buri saha afatamo iminota itanu […]Irambuye

Kuki Sugira Ernest ari kwanga kujya muri Vita Club?

Mu mpera z’icyumweru gishize Florent Ibenge utoza Vita Club yaje kurangiza ‘transfer’ ya Sugira Ernest, ariko uyu musore ntiyemeye kujya muri Vita Club i Kinshasa. Hakomeje kwibazwa impamvu ibiri inyuma, kugeza ubu usibye gukekeranya nta iratangazwa, nyir’ubwite nawe ntashaka kuyivuga. Kuwa gatanu tariki 6 Gicurasi 2016, nibwo umutoza wa Vita Club n’ikipe y’igihugu ya DR […]Irambuye

Uburusiya bugiye kugerageza Missile yiswe ‘Satan 2’ ishobora gusenya France

Leta ya Vladmir Putin iritegura kugerageza igisasu karahabutaka cyo mu bwoko bwa Missile gishobora gushwanyaguza igihugu kingana n’Ubufaransa cyangwa Leta ya Texas ya USA. Ni igisasu cy’imbaraga kirimbuzi kitigeze kibaho mbere, kiswe ‘Satan 2’. Nta koranabuhanga rya gisirikare rishoboka rya antimissile rishobora guhagarika iki kintu. Izina ryacyo nyaryo ni “RS-28 Sarmat”, gikoreshejwe ikoranabuhanga ridasanzwe ryo […]Irambuye

Ibitaravuzwe cyane kuri Bob Marley

Birazwi cyane ko yapfuye afite gusa imyaka 36 kimwe n’abandi bantu bazwi cyane nka; Marvin Gay, Tupac, M.Jackson, Malcom X, Che Guevara n’abandi batageze ku myaka 40.  Ariko Bob Marley nta mubare uzwi neza w’abana yasize, bagereranya ko ari 11. Ise umubyara Sinclair Marley yari umuzungu w’Umunyajamayika ukomoka mu Bwongereza wize mu ishuri rya gisirikare […]Irambuye

Kigali – Graça Machel ati “gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka”

Ku Isi abagore miliyari 1,1 ntabwo bakoresha uburyo buzwi bw’imari (Banki n’ibigo by’imari), muri Africa abagore 70% ntibashyirwa mu bijyanye n’imari, ibi ngo bidindiza cyane iterambere ryabo bigatuma benshi bahera mu bukene. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigendanye kandi n’inama ya World Economic Forum in Africa itangira kuri uyu wa gatatu, Graça Machel yavuze ko ibi bibazo […]Irambuye

India: Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye umwana we wa mbere

Umuhindekazi w’imyaka 70 y’amavuko yibarutse imfura ye, kuri uyu wa kabiri yatangaje kandi ko yumva adashaje cyane ku buryo atakwibaruka nawe nk’abandi. Yitwa Daljinder Kaur, mu kwezi gushize nibwo yibarutse umuhungu nyuma yo guterwa intanga mu buryo bwa gihanga bitwa fécondation in-vitro (FIV) mu bitaro byigenga mu majyaruguru y’Ubuhinde. We n’umugabo we bashakanye kuva mu […]Irambuye

en_USEnglish