Burundi: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe burundu banacibwa miliyari 6 y’indishyi
Mu bujurire Urukiko rwa Gitega kuri uyu wa mbere rwakatiye igifungo cya burundu abantu 21 bari mu bagerageje guhirika ubutegetsi i Burundi mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize. Abantu batanu bakatiwe gufungwa imyaka ibiri, babiri bagizwe abere.
Usibye ibi bihano ku bahamwe n’ibyaha, banaciwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’amarundi z’indishyi. Aba bahamijwe ibyaha mu bujurire bakaba ngo basohotse mu rukiko baseka nk’uko bitangazwa na SOS Media i Burundi.
Mu kwa gatanu umwaka ushize itsinda ry’abasirikare ryashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, nyuma bamwe mu babikoze barafashwe abandi baracika barimo n’uwari abayobozi Gen Maj Godfroid Niyombare.
Uyu munsi mu bakatiwe gufungwa burundu harimo Gen. Cyril Ndayirukiye, Gen Prime Ngowenubusa, Gen. Juvenal Niyungeko alias Kiroho, Gen de Brig Zenon Ndabaneze na Gen. Maj Nimenye Hermenegilde, Col Daradangwa harimo abandi basirikare b’ipeti rya Colonel, Major na Captain.
Muri batanu bakatiwe gufungwa imyaka ibiri harimo abashoferi, abasirikare bato n’abo bita intwazangabo.
Aba bose bari baburanishijwe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Abenshi bahamijwe icyaha kikaba cyabagumyeho n’ubundi.
Tariki 13 Gicurasi 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama ya EAC Arusha muri Tanzania i Bujumbura habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi biyobowe n’abasirikare bakuru Gen Cyril Ndayirukiye na Gen Godefroid Niyombare, bikorewe ku maradiyo yigenga.
Nyuma habayeho imirwano hagati y’iri tsinda ry’ingabo n’ingabo zakomeje kuba ku ruhande rw’ubutegetsi zari ziyobowe na n’ umugaba w’ ingabo z’ u Burundi Gen. Maj. Prime Niyongabo barwanira ahanini kuri Radio na Televiziyo by’igihugu n’ikibuga cy’indege aho abakoze coup d’etat bari batashoboye gufata, ndetse ntibyabashobokera bamwe barahunga abasigaye barafatwa.
Perezida Nkurunziza yaje kugaruka mu gihugu nyuma y’amasaha macye atangaza ko abashatse kumuhirika byabananiye, hakomeza imyigaragambyo yo kwamagana mandat ya gatatu yashakaga gufata imyigaragambyo yamaze amezi arindwi igahitana ubuzima bw’abarenga 400 n’impunzi zibarirwa mu bihumbi magana abiri.
Umutekano usesuye ntabwo uragaruka i Burundi kuva icyo gihe kubera ibikorwa by’ubwicanyi no kwihorera.
Muri iyi week end abantu batatu bapfuye abarenga 20 barakomereka mu bitero bya za grenade byatewe kuwa gatanu mu Kinama mu majyruguru y’u Burundi no mu kabari mu Bwiza kuri iki cyumweru,
UM– USEKE.RW
9 Comments
“Intambara irasenya ntiyubaka”! Mbega ibara, uru Rukiko Rukuru ruheruka akarange ryari? Mana tabara Abarundi, bagarure amahoro iwabo, bave mu myiryane bubake Igihugu cyabo!
Ubundi se abababuranya s’abarimo kubamarira kw’icumu. Amnistie Internationale na za Droits de l’homme internationaux nizihaguruke batabare abarundi nah’ubundi kwizera ubtabera bwabo ntakigenda. Uzi kuburana na nyirubwite sha? Akugenz’ukw’ashaka.
Ko bataciriwe urwo gupfa ngo bahite babacishamo isasu bakaba bataranabishe bacyibafata, nibisekere kuko bazafungurwa vuba Pierre Nkurunziza abasimbure nadahunga cyangwa ngo abigwemo!
nkurunziza uvuze ukuri hariya hitwa”IWABO WATWESE” buriya rero aziko akoze igikorwa cyiza cyahe, buretse urucira mu kaso rugatwara nyoko, kuko nawe ndavuga NKURUNZIZA uwo nawe ibyo ari gukora ni bizima amaraso arasema, niba nabariya ntibishe, ariko we ubona abaturage bamaze kuhata udutwe?
umulisa we nanjye narebye urukiko rukuru ndumirwa, ariko ibintu byiburundi byose kuki batagira ibikorwa remezo byiza, uziko bagigfite za nzu za cyera ku bwa “LES BELGES” baba koloniza? nabo kwica abaturage gusa mwihorere ariko kuriya nawe atakirara hamwe ugirango sugupfa uhagaze, ese ujya kumva ngo asigaye atuye aha, niba aba muri hotel, I DO NO, niba agenda genda aho bwije akarara aho mu mureke gato uriya we aba bari kwica abayobozi bakuru cyane cyane mu ngabo murabona ko azigerereye, c`est bien lui qui reste ntanubwo azamenya uko byamugendekeye.
@mukarugira emerence: Ese ubundi ni ngombwa kumenya aho Perezida w’igihugu yaraye, mu gihe utamushinzwe?.Kuki mushaka gukurikirana buri munsi ngo mumenye aho Perezida w’igihugu yaraye??
Ikibazo nyamukuru u Burundi n’abarundi bafite ntabwo ari NKURUNZIZA, ababibona batyo bashobora kuba bibeshya. Nibategereze bazabibona.
@ Guderi,nturenganye Emerence, aravuga ukuri. Erega burya gucaaaa muziko ntigushya. Uragira se ngo Nkurunziza ntazi ingaruka z’abo arikwica? Ahora yikanga ngo baraje, kdi ubwo ntaba azi ngo baraturuka he, ni bande? Kubera izo mpamvu rero ntashobora kurara ahantu hamwe ahora ahindura, yewe nawe azapfa yararangije gupfa mu bitekerezo tu. Erega azi urumutegereje.
icyonzi nuko abo bakatiwe bazafungurwa nabagenzi babo vuba nkurunziza ntagihe afite kuntebe mandaye irarutwa niya shitani kwisi kandi azabazwa byinshi
Mureke yiyite ikinani burya igihe ke kizagera .ndibuka muri MRND ubwo nari umwanya wimyaka nki 7 bararirimbaga NGO habyarimana nikinani cyananiye abagome nabagambanyi .nari muto nsinari inzicyo bisobanura .hashize umwaka nibwo numvitse NGO habyarimana ya pfuye .none na nkurunziza nisaha itaragera ariko nimba amena amaraso yinzira karengane abigambiriye ndakubwira ukuri KO ntagihe nawe ahubwo ari munzira yo kubasanga
Comments are closed.