Digiqole ad

Rwanda Cycling cup: Areruya Joseph yegukanye isiganwa Kigali – Nyagatare

 Rwanda Cycling cup: Areruya Joseph yegukanye isiganwa Kigali – Nyagatare

Areruya Joseph wahembwe nk’uwatsinze isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup

Rwanda Cycling Cup yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016. Areruya Joseph niwe watangiye atsinda isiganwa rya mbere Kigali – Nyagatare.

Ingabire Beatrice na bagenzi be ba Les Amis Sportif yayoboye mu bagore
Ingabire Beatrice na bagenzi be ba Les Amis Sportif yayoboye mu bagore

Abasiganwa 46 bavuye mu makipe umunani bahagurutse kuri stade Amahoro saa 09:15. Basoreje i Nyagatare bayobowe na Areruya Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana.

Bahagurutse i Kigali hitezwe ihangana rikomeye hagati ya Byukusenge Patrick, Hakuzimana Camera na Mugisha Samuel ba Benediction Club, Karegeya Jeremy wa Cine Elmy, na Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude na Tuyishimire Ephraim ba Les Amis Sportif.

Basohoka muri Kigali binjira Rwamagana, nibwo abasore ba Les Amis Sportif batangiye kuyobora igikundi, kuko bifuzaga kugera iwabo i Rwamagana bari imbere.

Byabahiriye kuko bageze mu mugi wa Rwamagana, Uwizeye Jean Claude ari we uri imbere.

Aha Rwamagana niho abasiganwa batarengeje imyaka 18 batangiriye isiganwa.

Basohoka muri Rwamagana bafata Kayonza,

Karegeya Jemeremy umwe mu bahabwaga amahirwe, yatobokesheje inshuro ebyiri, bituma abo bahanganye bamucaho.

Binjiye muri  Gatsibo, Areruya Joseph wa Les Amis Sportif na Patrick Byukusenge wa Benediction Club bacomoka mu gikundi,  bagera i Kiramuruzi bayoboye.

Abasiganwa bageze Nyagatare, Areruya Joseph (wa Les Amis Sportif) ari we uyoboye abandi. Ingabire Beatrice (wa Les Amis Sportif) ayoboye abagore, Izabayo Eric (wa Benediction Club) ayoboye abatarengeje imyaka 18.

Abasigangwa ubwo bari bagiye guhaguruka i Kigali barekeza i Nyagatare
Abasigangwa ubwo bari bagiye guhaguruka i Kigali barekeza i Nyagatare
Barasiganwa mu mirambi y'Intara y'Iburasirazuba
Barasiganwa mu mirambi y’Intara y’Iburasirazuba
Nubwo atari mu irushanwa, uwamugaye yashoboye kuva i Kigali agera i Nyagate ku igare
Nubwo atari mu irushanwa, uwamugaye yashoboye kuva i Kigali agera i Nyagate ku igare
Bwa mbere mu Rwanda abagore basiganywe muri Rwanda Cycling Cup
Bwa mbere mu Rwanda abagore basiganywe muri Rwanda Cycling Cup
Areruya Joseph wahembwe nk'uwatsinze isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup
Areruya Joseph wahembwe nk’uwatsinze isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup
Bazamutse ku nzu ndende mu mujyi wa Nyagatare ngo barebe neza amagare
Bazamutse ku nzu ndende mu mujyi wa Nyagatare ngo barebe neza amagare
Areruya Joseph yahageze ari uwa mbere asize abandi ho gato
Areruya Joseph yahageze ari uwa mbere asize abandi ho gato
Areruya Joseph wahembwe nk'uwatsinze isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup
Areruya Joseph wahembwe nk’uwatsinze isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup

AMAFOTO / Mugunga Evode

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • komereza aho musore ibyiza birimbere

Comments are closed.

en_USEnglish