Nyabugogo yuzuye, umuhanda Kigali – Muhanga urafunze. Abandi bantu bishwe n’ibiza
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nta modoka iri kurenga ahazwi nko ku Giti cy’inyoni kubera kuzura bikibije k’umugezi wa Nyabugogo warenze ingobyi yawo ukinjira mu muhanda. Abandi bantu bagera kuri barindwi bapfuye bazize inkangu n’impamvu zivuye ku mvura nyinshi.
Ibinyabiziga byerekeza mu Ntara y’Amajyepfo biturutse i Kigali byose nta kiri kurenga aha ku giti cy’inyoni ahari umurongo muremure w’imodoka zari zitegereje ko bashobora kuzireka zigatambuka cyangwa amazi akagabanuka.
Imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Nyabugogo ziberekeza mu Ntara y’Amajyepfo nta n’imwe iri gusohoka.
Mu ijoro ryakeye imvura nyinshi yaguye mu bice bimwe na bimwe bya Kigali, mu misozi ya Bumbogo, mu bice by’imisozi ya Jali, Gisozi, Gatsata…
Iyi mvura yiyongereye ku yaguye ejo ku cyumweru no kuwa gatandatu mu misozi yo mu karere ka Gakenke irimo imanura amazi ayivaho ajya mu mugezi wa Nyabarongo.
Umugezi wa Nyabugogo wo wuzuye cyane, igishanga cyawo nacyo cyuzuye bikomeye.
Ni ubwa mbere muri uyu mwaka uyu mugezi wuzuye ukagera no mu muhanda ugafunga uyu muhanda mpuzamahanga.
Usibye umugezi wa Nyabugogo wuzuye n’uwa Nyabarongo wazamutse cyane amazi ubu arakora ku kiraro nubwo atakirengeye nk’uko Callixte Nduwayo umunyamakuru w’Umuseke uriyo abitangaza.
Moto n’amagare nibyo binyuabiziga biri kugerageza kwambuka bikava ku giti cy’inyoni bikagera kuri Nyabarongo.
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ukarenga nk’intambwe 50 nabwo amazi yarenze umuhanda cyane ndetse aratemba ari menshi ari nayo mpamvu nyamukuru Police yaba yafunze uyu muhanda.
Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano ryafashe umwanzuro wo kuba rifunze uyu muhanda mu gihe amazi ataragabanuka.
Mugabo Jean wakoraga akazi ko kurinda ibisheke bihinze mu gishanga cya Nyabugogo yaraye mu mazi amugera gatuza aho yari ahagaze yisunze umukingo kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbili n’igice za mugondo ubwo yageze ku nkombe afashijwe na mugenzi we w’umurobyi.
Avuga ko ubwo yari ari mu kazi yabonye amaze amwuzuranye yageraza guhunga bikaba iby’iby’ubusa kubw’amahirwe abona umukingo ahagararaho amazi ntiyamurengera kugeza mu gitondo ubwo mugenzi we yamubonye ajya kumufasha.
Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr Alexis Nzahabwanimana nawe muri iki gitondo yageze aha habaye kuzura kw’igishanga.
Uyu muyobozi yavuze ko ariki ikibazo gikomeye umuntu atabonera igisubizo byihuse uretse kurindira ko imvura igabanuka hakoreshwa indi mihanda itambukiranya uyu mugezi.
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze nko muri metero 50, amazi yambukiranyije umuhanda ahagera nko kuri metero 150.
Ati:“Icyo dushobora gukora ni ugukomeza gutunganya indi mihanda , ninabyo turimo gukora kubutyo dutekereza ko Umuhanda wa Kigali Musanze hagati ya saa sita na saa saba imvura itongeye kugwa ngo imanure ibindi uraba ari nyabagendwa.”
Dr Alexis Nzahabwanimana kandi yavuze ko harimo gushakwa umuti urambye wo guhangana n’ikibazo. Aho yavuze ko hari gahunda yo kubaka ibindi biraro byambukiranye Nyabarongo
Ati: “Ikigogomba gukorwa ubu ni ukugira imihanda myinshi yambukiranya uyu mugezi. Uyu wakuzura tukaba dufite undi.”
Yavuze ko muri iyi gahunda hagiye kubakwa ikiraro cya Rwabusoro ikiraro avugako cyo gishobora kuzaba cyubatswe kuburyo kitapfa kurengerwa.
Yongeyeho ko hari na gahunda yo kubaka ikiraro cyambuka Nyabarongo giturutse Mageragere cyambukira ku Kamonyi ariko ngo icyamaze gutegurirwa n’amafaranga ni icya Rwabusoro.
Yavuze ko nk’igisubizo cy’igihe gito ngo ni ukuba hifashishwa umuhanda Kigali Musanze Rubavu kuko ngo amakuru aturuka mu kigo cy’Ubumenyi bw’ikirere Meteology ngo ni uko imvura ishobora gukomeza kugwa uyu munsi n’ejo.
Olivier Kabera, umukozi wa RTDA (Ikigo gifite imirimo yo gusana imihanda n’ibiraro mu nshingano) yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu majyaruguru y’u Rwanda, ndetse n’amatiyo ajyana amazi yo munsi y’imihanda yazibye kubera imyanda n’ibyondo bimanuka kandi bikurunda mu gishanga cya Nyabugogo.
Kabera ati “Kugeza ubu nta gisubizo kihuse gihari kuri uyu muhanda, ariko hari ikizere koo imvura nidakomeza kugwa umuhanda wa Musanze – Ngororero – Muhanga ukomeza gukoreshwa n’uwa Kigali – Musanze ukaba wasubira kuba nyabagendwa mu masaha ari imbere.”
Uyu mukozi wa RTDA avuga ko ibice by’umuhanda wa Kigali – Muhanga byegereye igishanga cya Nyabugogo n’ikiraro cya Nyabarongo bishobora kubakwa bushya bikigizwa hejuru kuko ngo byagaragaraye ko umuhanda witse, ndetse ngo n’ikiraro cya Nyabarongo kikigizwa hejuru. Iyi mirimo ngo ishobora gutangira mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga inzu zirenga ebyiri zaguye mu kagali ka Ruhango zihitana abana bagerakuri batanu, naho mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi ho umugezi wa Nyabarongo wari wuzuye watembanye umusaza w’imyaka 80 wageragezaga kwambuka ejo nimugoroba, nawe yitaba Imana.
Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
20 Comments
None ko abajyaga Musanze bavuye Kigali ariho honyine hari hasigaye bitabazaga banyuze Muhanga – Ngororero vers Mukamira se, u bu biragenda bite ???Ni ugutabarwa na Nyagasani!
EH! IBI BISHATSE KUVUGA IKI RA? NYABARONGO YAHERUKAGA GUFUNGA UMUHANDA MURI 1998.
@Z, Nawe uribuka kweri ! Ndibuka Pres. Pasteur Bizimungu ajya gusura Nyabarongo yuze ikagera kuri Ruliba, ahava avuze ko uwo muhanda bagiye kuwigiza hejuru…none nyumvira RTDA ibyo irimo kubeshya ngo imirimo iratangira mu kwezi kwa 10 !
Ibi noneho birarenze pe!aho bucyera ndabona tuza bizakuba ngombwa kwifashisha Rwanda air.
gusa nitugira Imana ibi biza bigahosha, turasaba RTDA guhita isana mumaguru Ikiraro cya Nyanarongo (ugana mu majyepfo) kigenda cyangirika buhoro buhoro. ngira ngo abagenda muri uriya muhanda mujya mubona ahantu Fer a beteau zitangiye kwangirika.
Harya iyo ibintu nk’ibi bibaye Perezida adahari abigenza ate? Abantu basaga 40 bapfuye ntiyahagarika imihango yagiyemo yo kwitabira ibirori byo kurahira bya Perezida wa Djibouti koko?! Niba nibeshye mumbabarire!
URAGIRANGO PEREZIDA AZE AKORIKI,AZE NAWE AHAGARARE KURI NYABARONGO SE?ABAPFUYE NIBYAGO MURI RUSANGE NTABWO PEREZIDA YABIHAGARIKA,KDI NTAKWIYE NO GUHAGARIKA AKAZI.
President ntayobora wenyine, igihugu kirimo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zishoboye gukurikirana ikibazo icyaricyo cyose.
MUZE MUHAHIRE IBURASIRAZUBA TWE NTA KIBAZO CY’UMUHANDA DUFITE!
Mumbwire neza yemwe, imvura nihita ikiraro kirasubiraho imodoka? cyangwa turategereza ukwa cumi?? Nzajya i Kigali nte se bahu? ibyanjye birarangiye ko ari ho nkora ngataha mu Ruhango? Ye wana..
Ariko ibi Leta ikwiye kubibazwa kuko abanyagihugu barimo gupfa nta n’ingamba zo kuzamura ubuzima bw’abantu baba mu misozi ngo basi babubakire amazu akomeye adahuhwa n’umuyaga?
Ibi ni ibibazo Ab’ibiza n’impunzi, imiturire, MINALOC, RDB, …. n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere dukeneye kumva icyo bavuga.
Umuhanda wuzuye ibyondo n’inkangu nkaho hakaje Tracteurs muraza mwambaye amakote ngo muje kureba
wibarenganya ibi ni aha ngni we mugenga w ibihe
@Conseil, uragira ngo tracteurs zize gukora iki? Cyangwa nturimo kumva ikibazo cyabaye!
Bya tinga tinga biza bije gusenyera abantu ,ko batabikoresheje ngo bitunganye imihanda? iminsi 2 yose koko?
Bantu murenganya reta muribigoryi ubwo se wakubakira abanyarwanda bose batuye mumanegeka ukabivamo icyangombwa cyarakozwe babashishikariza gutura mumidugudu naho ibyo uvuga sinzi aho ushingira uvuga ko reta yakubakira abatuye nabi bose! ibinombe bya essence tugira se? amabuye yagaciro se? petrole se? mujye mumenya abo muribo,ikindi nacyo ngo his excellency abanguke ubwo se urumva agarutse huti huti ashobora kubuza imvura kugwa ubwo urumva kuba abanyarwanda barimo gupfa umukuru wigihugu we bitamubabaje ubwo se ibyiza yatugejejeho niwe udashaka ko bisugira ikiraro cyangiritse se amafranga yacyubaka ntiyakabaye akora ibindi,ese ubaye president wakora iki? ikindi nacyo tingatinga se zihinga amazi? jyawubahiriza ibyo usabwa urebe ko hari tinga tinga izaza iwawe keretse niba yaraguhinze ubwonko kuko ndumva ubara mapyisi.Dufatanye gusengera gihugu cyacu ibindi muvuge make mwikitana banyirabayazana?
Ubwo hanatahiwe abaturiye Mont Kigali rero. Har’abubakaga bibujijwe bababuza gutondagiriyo hejuru ariko kuko bazi ko abayobozi b’ibanze ar’abaryi, baba bacungana naza mandats bivugisha ngo bizabazwe uzaba uriho, ibi byose n’ingaruka zo kutumvira inama bagirwa ubundi abantu bakabura ubuzima abayobozi b’ibanze bariye ay’ingaruka mbi, bigaramiye kdi baranasimbuwe, n’ababasimbuye nabo bagakomerezaho amakosa. Maze bamara gukora ibi bibi byose abaturage bati “President” ukagira ngo n’Imana izi byose ahubwo hari abamuvangira bikabije kdi bibabaje.
Aba bayobozi bari muri ba MPEMUKE NDAMUKE, ibibazo bizavuka bizabazwe abandi. Nyine leta barayihombya s’ubu gusa, ubwo abakiriho bagituye ahahanamye, banyirubwite ndavuga abayobozi babifite mu nshingano, nyine babashakire ahandi batura, kuko isuka igaragaye iba itakishe isuka, bityo n’abandi babonereho kwimurirwa ahatazateza mwene izi ngorane.
N’ukuri birababaje ariko tugire kwihangana kdi twifuriza iruhuko ryiza kubahaburiye ubuzima bwabo. Kw’Isi niko bimera ntaumenya umunsi cga icyo azazira. Twihangane n’ibibazo nyine byatugwiririye twese tureke kwitana babamwana. Ababishinzwe babyigeho barengera abandi basigaye. Mugire amahoro ya Nyagasani.
Wowe utuka abantu ngo ni ibigoryi Imana ikubabarire, reka buri wese atange ibyiyumviro bye.
Ariko mbona bimwe mu bintu abanyarwanda tuzi gutukana no kunenga biza mu myanya y’imbere!
Gutukana, biri mu biranga umuco w’igihugu ! Umpangare nguhangare, gukoronga, kwanamiza, kwifatira ku gahanga…ibyo byose ni ibigize umuco wacu.
@BYUMBA,byashoboka ko utari kumva neza uko ikibazo giteye.tracteurs ndacyeka zitabuze ahubwo tubanze tumenye niba zigiyeyo zahagarika ko Imvura ikomeza kumanura inkangu.
naho uwo witwa Conseil, niba uri Umunyarwanda ngirango uzi neza resources z’igihugu cyacu wenyine urabizi ko Leta itashobora kubakira abatuye nabi bose.kandi niyo byashoboka byatwara imyaka myinshi cyane ukurikije imiterere y’Igihugu cyacu.ngirango icy’ibanze cyarakozwe kandi ntigisiba gukorwa “UBUKANGURAMBAGA KU BATURAGE BOSE NGO BAVE MU MANEGEKA” kandi Leta igerageza mumikoro yayo adahagije kubatera inkunga ishoboka.
IGISHOBOKA NUGUSHAKA IMIHANDA YAZAJYA IKORESHWA MUGIHE HABAYEHO IBIBAZO NKIBI NAWE SE UMUHANDA UMWE KIGALI MUHANGA ? NOHO NDETSE.UBU AKAZI KAVUPFUYE, ABARWAYI BAHAWE AMARANDEVU BOSE BAHUYE N’IBIBAZO BIKOMEYE UBU SE HAKORWE IKI?
Comments are closed.