
Michael Schumacher ubu asigaranye 45Kg, ngo asigaje amasaha macye ku isi

Michael Schumacher yakinnye Formula 1 kuva mu 1991 kugeza 2012
Mu mukino wo gusiganwa mu tumodoka duto tunyaruka cyane bita Formula 1 izina Michael Schumacher niryo ryamenyakanye cyane mu mateka y’uyu mukino kuko mu mibare niwe mushoferi ukomeye wabayeho muri uyu mukino, ubu ariko ubuzima bwe ngo burabarirwa mu gihe cy’amasaha, ubu kandi ngo arapima ibiro 45 gusa.

Hashize imyaka ibiri akoze impanuka ikomeye ubwo yariho akora sport yo kwishimisha banyerera ku rubura yitwa Ski, kuva icyo gihe ntarakira kuko yakubiswe umutwe hasi, ubu bwo amerewe nabi cyane.
Kuva yava mu bitaro ngo ajye kuvurirwa mu rugo byagiye bitangazwa ko yorohewe kugeza ubwo uhagarariye umuryango we ari nawe wayatangazaga ahagarikiye kuvuga ku buzima bwa Michael Schumacher, gusa biravugwa ko ari uko yakomeje kumererwa nabi.
Muri iyi week end ariko umuganga w’inzobere mu kubaga imitsi utifuje gutangazwa imyirondoro yabwiye ikinyamakuru News Every Day ubu Schumacher amerewe nabi cyane.
Yagize ati “Ubu arapima ibiro 45 gusa, igitangaza gusa nicyo cyatuma aguma mu buzima. Ni ugutegereza byonyine, ni mu gihe cy’amasaha gusa.”
Michael Schumacher w’imyaka 47 ni umudage ufite agahigo ko kuba yaregukanye isiganwa rya Formula 1 ku rwego rw’isi inshuro zirindwi, yabaye umuherwe bikomeye kubera aya masiganwa ariko amafaranga ntiyayihariye kuko yatanze za miliyoni nyinshi z’amadorari mu gufasha imiryango itera inkunga abababaye.
Mu Ukuboza 2013 ari mu biruhuko mu misozi ya Alpes mu Bufaransa yakoze impanuka muri Ski akubita umutwe ku rubura ubwonko bwe burakomereka, yamaze amezi atandatu ari muri Coma nyuma aza gusezererwa mu bitaro ngo ajye kwitabwaho ari iwe aho arembeye ubu.
Uyu mugabo ni Ambasaderi wa UNESCO ku isi, yigeze gutanga amafaranga menshi yo kubaka ikigo cy’abana b’imfubyi mu bice bikennye by’umujyi wa Dakar muri Senegal. Yakoze ibikorwa byo gufasha abababaye mu mijyi ya Sarajevo, Lima/Peru n’ahandi.
Uyu mugabo umutungo we mu 2010 wabarirwa hejuru ya miliyoni 600$, bitandukanye n’abandi ba Stars b’ikigero cye ntiyakundaga kugaragaza ubuzima bwe n’umuryango we, mu 1995 yashakanye n’umugore babyarana abana babiri.

UM– USEKE.RW
2 Comments
yooo .Uwiteka amukize
Birababaje cyane rwose. Ibi binyibukije amagambo Yesu yavuze ati:”UBugingo bw’umuntu ntibuva mu bwinshi bw’ibintu atunze” kandi ati:”umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?”.Nibyo koko ibi binyeretse ko icyo twashaka mw’isi cyose ntigishobora gutuma turamba cg ngo kitubuze gupfa. Imyaka 45 uri umuherwe akaba ariyo upfiraho?!?!?!
Comments are closed.