Muhanga: Bamushyize mu kiciro cy’ubudehe cy’abishoboye !!
Philémon Twambajimana atuye mu Kagali ka Nyarusozi umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga afite imyaka 30 y’amavuko akaba afite ubumuga bukomatanyije avuga ko yavanywe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ashyirwa mu cya gatatu kandi ngo kubona ibyo kurya n’imuyambaro ari umutwaro ukomeye.
Philémon Twambajimana abana na nyina gusa nta se afite, yagize ubu bumuga bukometanyije kuva ari muto cyane bikamutera kutiga kandi bikabera igihombo umuryango we guhora umwitaho ugerageza no kumuvuza, ubu bakaba ari abakene.
Mu myaka ishize mu byiciro by’ubudehe yashyirwaga mu kiciro cya mbere cy’abatishoboye, akarihirwa ubwisungane mu kwivuza bigafasha nyina niburakumushakira ibindi byangombwa.
Mu ibarura riheruka ryo kongera kwemeza ibyiciro by’ubudehe, Twambajimana na nyina bisanze bari mu cyiciro cya gatatu, ubusanzwe kirimo abantu bishoboye
Ikiciro cya gatatu cy’ubudehe kirimo ingo zigera kuri 1267 171 zirimo abanyarwanda 5 766 506 bangana na 53,7% by’abanyarwanda bose. Iki kiciro kirimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, abikorera bafite ibikorwa bigaragara….
Twambajimana we ati “Nta bushobozi jye n’umubyeyi wanjye dufite bwo kubona amafaranga twishyura ubwisungane mu kwivuza kuko no kubona ibyokurya bitugora.”
Francois Xavier Ndejeje Umunyamabanga w’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, avuga ko nta makuru yari afite y’uyu muryango, ariko ngo agiye kubikurikirana arebe impamvu yatumye ashyirwa mu cyiciro cy’abishoboye kandi bigaragara ko bari mu bantu bakwiye gufashwa nk’uko byari bisanzwe.
Twambajimana ku myaka 30 ubu yagize ubutwari bwo gusubira mu ishuri, ubu ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse avuga ko afite ikizere cyo kuzarangiza n’ayisumbuye na Kaminuza ngo Imana niba ikimutije ubuzima.
Kugeza ubu usibye kuba ahangayikishijwe no kuba yarashyizwe mu kiciro cy’abakwiye kwifasha kandi nta bushobozi afite, anafite ikibazo cy’igare ry’abamugaye ryamusaziyeho.
Samuel Kamangu umukozi uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, avuga ko bagiye kumuha igare azajya yifashisha ajya ku ishuri.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
21 Comments
Biteyagahinda.Nguwo wamuvuduko w’ubukungu tumaranye imyaka irenga 20.Gusa uyu nuwo abanyamakuru basuye hari nabandi benshi, aho imibare itangwa nizo nzego ntigiye kumera nka aza mitiweli zafungishije benshi?
Kuyoborwa n’abantu batagira impuhwe ni ukugusha ishyano.
Abantu badakunda u Rwanda n’abanyarwanda, bagamije gusa gusahura.
wasanga harabayeho kwibeshya kuko ntabwo byumvikana!
Akarere nikamufate kamurihire amashuri kandi n’umuryango we bashyirwe mu cyiciro cya mbere naho kuvuga ngo baribeshye cg ntibari babizi byo ni imvugo idakwiye kumvwa muri ibi bihe rwose. Uburangare bw’abayobozi burasebya igihugu cyacu kandi turabirambiwe. Inhi turanze…
Oya ako karere kagombye kwisobanura kurubu burangare..Biteyishavu.
Iyo aza kuba undi ari munyarwanda uri mu kindi cyiciro ibyo bibazo ntiyari guhura nabyo
Karake ubivuze neza kuko aba yarajyanywe muri FARG kabone nubwo muri 1994 atabaga mu Rwanda.
Uyu aramutse ageze i Kigali Dasso yahita imufata kuko ntankweto yambaye kandi aho hose ari mugihugu cye.
IBI NANJYE NDABIGAYE IMVUGO YABAYOBOZI BIKI GIHE MWAGANIRA MWAVUGA KUKIBAZO KIBANGAMIYE RUBANDA ATI [IKI KIBAZO SINARINKIZI ARIKO TUGIYE KUGIKURIKIRANA]IBAZE NAWE KUBA UYOBORA UMURENGE NGO UMUNTU NKURIYA NGO NTIWARUKIZI HOSE NIBYO BYEZE. UBU NARUMIWE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
WOWE WIYISE IRUNGU NAWE KARAKE UZI KO MURI INTABONA MWABASWE NURWANGO.
Iyugizimana yakwitabye ubundi basigaye banazivanaho.
Buriya usanga harabayeho kwibeshya buriya bizakosorwa.Tureke bisuzumwe n’ababishinzwe.
Habayeho kwibeshya kbs ubuse wowe watinyuka kumushyira muri 3 reka reka nibarenganure umuntu pe.
Erega ikibazo si ibyiciro,ikibazo ni amategeko n’amabwiriza abigenga.Uziko Mayor utagira inzu aba mu cyiciro kinyuranye ni icy’umwarimu ufite inzu.Ngo mwalimu icyo gihe aba yifashije da!Ibyiciro bikoze nabi biteye agahinda.Bikurura ubusumbane bukabije.
Njye mbabwire nemera iyi Leta ndetse na Prezida wacu ndetse ntanga umusanzu wanjye uko bikwiye ariko ikintu bita itekenika muri uru Rda kizadusebya kdi Nyakubawa Kagame gihagurukire kuko urabeshywa njye nkugirira impuwe pee ibi bintu byahinduriwe mu mirenge no muturere kugira bahuze ni mibare mihimbano yabavuye mubukene kuko ntiwavuga ko abantu bikuye mubukene kdi bagifashwa na Leta ibyo ndabizi kdi nawe utekereza ntabwo umukuru w’umudugudu yari gushyira uyu musore mukicyiro cya gatatu byakorewe mu mirenge bakagenda bahitamo abantu batanazi babashyira mu byiciro bagendeye ku ma % bahawe. Ndifuza ko muri manda itaha ibi bintu byahinduka kuko ntaho byazatugeza ariko nshyigikiye Kagame n’abantu beza bakora neza bamufasha abakora nabi iminsi yanyu irabaze.
Iyo manda itaha njyewe ntayo nshaka bashake undi muri RPF yiyamamaze muri 2017.
Rwose ibyiciro by’Ubudehe i Muhanga bikoze nabi pe ,ndi umukozi wa Leta ariko kuberako ntuye mu nzu y’akaruri nubatse nubu nkiri muri credut yayo banshyize mu cyiciro cya 4 pe narumiwe narajuriye ariko ntibanadusubiza.Ibi bintu byabayemo amakosa akabije bakwiye kubisubiramo.MAIRE Beatrice rwose NIBAREKE KUKUVANGIRA
Rwose ibyiciro by’Ubudehe i Muhanga bikoze nabi pe ,ndi umukozi wa Leta ariko kuberako ntuye mu nzu iciriritse cyane nubatse nubu nkiri muri credit yayo banshyize mu cyiciro cya 4 pe narumiwe narajuriye ariko ntibanadusubiza.Ibi bintu byabayemo amakosa akabije bakwiye kubisubiramo.MAIRE Beatrice rwose NIBAREKE KUKUVANGIRA
Ibyiciro by’ubudehe bazabisubiremo babigire byinshi,kuko usanga umukozi wo mu rugo ari mu kiciro kimwe na shebuja ushobora kwinjiza nka 1000000 frs ku kwezi.
Bazumvaryari?
Comments are closed.