Digiqole ad

Sauti Sol baragarutse mu Rwanda

 Sauti Sol baragarutse mu Rwanda

Sauti Sol bamaze imyaka 8 bakora cyane kugira ngo bagere ku kwamamara ku rwego mpuzamahanga

Sauti Sol, itsinda rya muzika rikunzwe cyane mu karere ryatangaje gahunda y’ibitaramo byaryo byo kumenyakanisha Album yabo y’umwaka ushize yitwa “Live anda Die in Africa”

Sauti Sol bamaze imyaka 8 bakora cyane kugira ngo bagere ku kwamamara ku rwego mpuzamahanga
Sauti Sol bamaze imyaka 8 bakora cyane kugira ngo bagere ku kwamamara ku rwego mpuzamahanga

Iri tsinda rizataramira mu Rwanda tariki 24/08/2014 ahantu hataratangazwa.

Sauti Sol baheruka mu Rwanda mu 2015 aho nabwo bashimishije abantu benshi muri Kigali Up kuri Stade Amahoro  mu ndirimbo zabo zikunzwe mu karere.

Sauti Sol yo muri Kenya igizwe n’abasore bane;  Bien-Aimé Baraza – umuririmbyi unakina Guitar, Willis Austin Chimano – umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi – uririmba akanavuza ingoma hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

Nubwo batangiye mu 2005 barakoze biyuha akuya bagera ku kumenyakana ku rwego rw’akarere guhera mu 2012. Begukanye ibihembo byinshi cyane nka African Entertainment Awards:Hottest Group(2015), African Muzik Magazine Awards: Best African Group(2015), All Africa Music Awards Best African Group(2015), Google Recognition: Most Watched Music Video on YouTube in Kenya “Nishike (Touch Me)” n’ibindi…

Indirimbo zabo nka Mapacha(2009), Blue Uniform(2009), Isabella (2015), Live and Die in Africa(2015), Nerea(2015) na Unconditionally Bae(2016) zarakunzwe cyane mu karere.

Umwaka ushize baje mu Rwanda, abakunzi ba muzika mu Rwanda batarabamenya bikomeye nk'ubu bazwi na benshi cyane
Umwaka ushize baje mu Rwanda, abakunzi ba muzika mu Rwanda batarabamenya bikomeye nk’ubu bazwi na benshi cyane
Gahunda y'ibitaramo byabo batangaje
Gahunda y’ibitaramo byabo batangaje

UM– USEKE.RW

en_USEnglish