Jeux Olympiques: Abanyarwanda ba mbere barahatana uyu munsi
Imikino Olempiki yatangiye i Rio de Janeiro muri Brésil, abakinnyi barenga 11 000 barahatana mu mikino 28 itandukanye kugeza tariki 21/08/2016. Ku gicamunsi cya none Adrien Niyonshuti na Joanna Umurungi nibo ba mbere bari buhatane mu banyarwanda bariyo.
Niyonshuti arasiganwa muri Road Race, uwa mbere aregukana umudari wa zahabu. Naho Joanna arasiganwa koga 100m style ya butterfly.
Mu birori byo gutangiza aya marushanwa byabaye mu ijoro ryakeye, Adrien Niyonshuti niwe wari utwaye ibendera ry’igihugu
Ubu i Rio de Janeiro hari abakinnyi b’u Rwanda batatu Niyonshuti Adrien, Umurungi Johanna na Imaniraguha Eloi, aba babiri ba nyuma bakina imikino yo koga.
Abandi bane; Nyirarukundo Salome na Byukusenge Nathan bitoreza mu Rwanda, Claudette Mukasakindi muri Kenya na Uwiragiye Ambroise muri Hollande, bazagera i Rio iminsi yabo y’amarushanwa yegereje.
Adrien Niyonshuti na Joanna Umurungi bararushanwa uyu munsi kuwa gatandatu. Batangaje ko biteguye nubwo Niyonshuti ubu yagize ikibazo cy’uburwayi ku rutugu.
Gahunda y’uko abanyarwanda bazarushanwa:
Kuwa gatandatu 06.08.2016
– Irushanwa ryo gusiganwa ku magare / cycling – road race NIYONSHUTI ADRIEN guhera 09H30 RIO / 14H30 RWANDA
– Irushanwa ryo kwoga / swimming 100m butterfly UMURUNGI JOHANNA guhera 13H28 RIO / 18H28 RWANDA
Kuwa kane 11.08.2016
– Irushanwa ryo kwoga / swimming 50m freestyle IMANIRAGUHA ELOI guhera 13H02 RIO / 18H02 RWANDA
Kuwa gatanu 12.08.2016
– Irushanwa ryo kwiruka / athletics 10.000m NYIRARUKUNDO SALOME guhera 11H10 RIO / 16H10 RWANDA
Ku cyumweru 14.08.2016
– Irushanwa ryo kwiruka / marathon MUKASAKINDI CLAUDETTE guhera 11H10 RIO / 16H10 RWANDA
Ku cyumweru 21.08.2016
– Irushanwa ryo kwiruka / marathon UWIRAGIYE AMBROISE guhera 09H30 RIO / 16H30 RWANDA
– Isiganwa ku magare / Cross country – Mountain bike BYUK– USENGE NATHAN 12H30 RIO / 17H30 RWANDA
UM– USEKE.RW