Digiqole ad

Mu karere, u Rwanda na Ethiopia nibyo biri gufata inguzanyo vuba vuba

 Mu karere, u Rwanda na Ethiopia nibyo biri gufata inguzanyo vuba vuba

Kigali – Raporo kuri “Debt Dynamics and Development Finance in Africa” yakozwe na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) igaragaza ko ikigero cyo gufata inguzanyo zo mu mahanga cyazamutse vuba vuba mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia biri imbere mu gufata izi nguzanyo nyinshi. Iyi raporo ivuga ariko ko iki kigero kidakabije. Kuri uyu wa kane iyi raporo yaganiriweho, umuyobozi muri MINECOFIN avuga ko izi nguzanyo nta mpungenge ziteye.

Mu mwaka ushize ishize i Kigali muri Meles Zenawi Foundation Symposium, Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe Hailemariam Desalegn wa Ethiopia ibumoso bwabo hari Visi Perezida wa Ghana, iburyo bwabo Mme Jeannette Kagame na Azeb Mesfin wari umugore wa Meles Zenawi
Mu mwaka ushize ishize i Kigali muri Meles Zenawi Foundation Symposium, Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wa Ethiopia ibumoso bwabo hari Kwesi Amissah-Arthur Visi Perezida wa Ghana, iburyo bwabo Mme Jeannette Kagame na Azeb Mesfin wari umugore wa Meles Zenawi akaba n’umuyobozi wa Meles Zenawi Foundation

Iyi raporo nshya ya UNCTAD yaganiriwe ku kicaro cya UN Economic Commission for Africa (UNECA) ku rwego rw’akarere giherereye i Kigali mu Rugando ahari hanatumiwe Leonard Rugwabiza umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Hagati ya 2011 na 2014 muri Africa y’iburasirazuba inguzanyo ziva hanze zagiye zizamukaho 13,3% buri mwaka ugereranyije na 9% kuri Africa yose yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi raporo ivuga ariko ko iki kigero cy’inguzanyo kigishoboka kwishyurwa kuko kitarakabya, gusa izi nguzanyo ubu ngo ni ikibazo gikomereye u Burundi na Djibouti cyane kuko bitari kubasha kwishyura nk’uko bivugwa na Banki y’isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari,FMI.

U Rwanda na Ethiopia nibyo bihugu mu karere byafashe inguzanyo cyane muri iki gihe. Inguzanyo u Rwanda rwafashe hanze zazamutseho 3.4% ku nguzanyo ziva hanze zingana na 34% ugereranyije kandi n’izo u Rwanda rufata imbere mu gihugu zingana na 8,5%.

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rukaba rwaragiye rufata inguzanyo mu kugurisha impampuro mvunjwafaranga (treasury bonds), hagamijwe guteza imbere isoko ry’imari, kubaka ibikorwa remezo no guteza imbere ishoramari mu Rwanda.

Leonard Rugwabiza wo muri MINECOFIN yasobanuye ko ziriya nguzanyo atari ikibazo kuko bitavuze ko u Rwanda ari rwo ruri gufata inguzanyo nyinshi, ko impamvu yo gufata inguzanyo vuba vuba muri iyi myaka ari ukubera imishinga y’iterambere, ikizere cy’urwego rw’imari rw’u Rwanda n’imikoreshereze myiza y’inguzanyo.

Rugwabiza ati “Impamvu u Rwanda rwaje muri iyi raporo ni uko amwe mu mafaranga twahabwaga nk’inkunga na banki nka BAD cyangwa Banki y’Isi ubu tuyahabwa nk’inguzanyo z’igihe kirekire. Niyo mpamvu bavuga ko u Rwanda ruri gufata inguzanyo zituruka hanze ku kigero cyo hejuru.”

Rugwabiza avuga ko nta mpungenge izo nguzanyo ziteye kuko ngo usanga ari inguzanyo zo kwishyura nyuma y’imyaka 40 kandi zikishyurwa ku nyungu iri hasi cyane.

Rugwabiza avuga ko u Rwanda rufata inguzanyo ku mishinga yo kwihutisha iterambere n’ubukungu kugira ngo imibereho y’abanyarwanda izamuke.

Leta y’Ubuyapani biciye muri JICA na banki ya BAD mu kwezi gushize byagurije u Rwanda miliyoni 162$ zo kubaka umuhanda wa Kayonza – Rusumo. Igice cy’ubuyapani kizishyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0,01%, naho igice cya BAD nacyo kishyurwe mu myaka 40 ku nyungu ya 0.75%.

Mu biganiro byabaye kuri iyi raporo ku Kimihurura ku kicaro cya UNECA muri aka karere
Mu biganiro byabaye kuri iyi raporo ku Kimihurura ku kicaro cya UNECA muri aka karere

Andrew Mold, umuhanga mu bukungu muri UNECA yibukije ko hakenewe ikigereranyo cya miliyari 600$ buri mwaka kugeza mu 2030 kugira ngo ibihugu byo muri Africa y’iburasirazuba bigere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Andrew Mold akavuga ko ibi byagerwaho mu buryo burambye mu gihe ibi bihugu bigerageje gukoresha ubukungu byishatsemo ubwabyo.

Mold asobanura kandi ko ubukungu mu bihugu bya Africa y’iburasirazuba bwazamutse neza mu myaka 30 ishize iyo habaga hakoreshejwe cyane umutungo w’igihugu ubwacyo kurusha igihe hakoreshejwe inguzanyo zivuye hanze.

Iyi raporo ivuga ko kugira ngo kikusanyirize ubushozi ibihugu by’Akarere bigirwa inama yo kurandura ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’amafaranga, kunyereza imari ya Leta ibintu ngo bituma hatakara 6% by’umusaruro mbumbe (GDP) muri Africa.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Mwokagirimana mwe iyi myenda koko buriya tuzayishyura gute? kotwagizimana bakadusonera muri 1994,banatwihanangiriza kutazongera, ubusebazongera badusonere?

    • Nonese dufata imyenda yo kurya ibirahamabya? igihugu gifata imyenda gishora mu mishinga y’iterambere ari nayo izagenda iyishyura buhoro buhoro. Haguruka ukore neza nawe ugire uruhare mu kwishyura iyo myenda uve mu tuganya nk’utw’abakecuru babuze itabi.

      Niba wumva ugeze aho gusonerwa cyangwa utazabasha kwishyura kandi imukira ahandi badafite imyeenda, nka Japan na China na Germany, ariko uzasanga nta heza nk’iwanyu n’ubwo hafite imyenda

      • @Jeff, ufite iterabwoba riteye isesemi. Icyi gihugu si icyawe wenyine ! Uyu arimo aribaza niba iyi myenda irenga milliard 2.4 z’amadolari u Rwanda rumaze gufata ruzabasha kuyishyura bidakenesheje abanyarwanda…

        Niba utari intore muhe ibisobanureo bimumara izo mpungenge werekane ko iyo myenda izishyurwa nta kibazo biteye, ugaragaze uburyo ibyo bikorwa-remezo bizishyura izo nguzanyo cg se unatange urugero ko izafashwe mu myaka yashize zateje imbere igihugu kikanazishyura nta ngorane…ibi niba utabishoboye rekerea aho kwijogonyora utera abantu iseseme kuko ntawe ugififte ubwoba bw’abantu bameze nkamwe.

        • @Zurfat umva nkubwire rero,
          Icya mbere, wabivuze neza rwose njyewe ndi INTORE rwose ntabwo ndi Interahamwe, ndi intore cyane yatojwe ubyumve neza, kandi sinatojwe gutema amajosi.

          icya kabiri, sintera iseseme niba uyigize kandi ujye kwa muganga bakuvure
          icya gatatu, nasobanuye neza ko iyo myenda izishyurwa n’imishinga y’iterambere igihugu kiyishoramo, abahanga mu mibare bavuze ko Convention Center iyo muvuga yonyine izaba yaramaze kwiyishyura mu myaka itarenze 20. icyo ni kimwe.

          Icya kane, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, imihanda…bituma abashoramari biyongera kandi bakora neza bagatera imbere, bagatanga imisoro, bagatanga akazi ibyo byose ni ubukungu buba buzamuka, nubwo ntari inzobere muri Economy ubwo bukungu ntabwo ari ibyatsi ni amafaranga ni ubwishyure Leta ibona bwo kwishyura ya myenda bivuye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abagituye.

          icya gatanu, niba ibyo bisobanuro byanjye bitamumaze impungenge biragoye cyane ko yakumva theorie y’inguzanyo no kwiteza imbere uhereye ku nguzanyo. Nako azabanze abaze ku isi ngo ni ibihugu bingahe bitatejwe imbere no gufata inguzanyo.
          Ibyo natabyumva azasubire ku ishuri abanze asome yige yihugure.

          Naho ubundi niba ndi kwijogonyora ndamaze, nibe nanjye ndijogonyora mvuga ukuri ku gihugu cyanjye, ukuri wowe cg uriya wavugiraga adashaka kubona.

          Naho ibyo kugutera ubwoba wimbeshyera ahubwo ubwo ni wowe ubwiyumvisemo kubera ibigambo bitameshe

          • @Zurfat, Dore icyo mfanintore rero, iyubajije ibintu bifatika bisaba gusobanura ikintu ukoresheje imibare statistiques, ibinyamakuru nibindi bintu wakwifashisha mugusobanura, appuyer ton argumentation, bahita bazana ibitutsi, ngo amajosi ngo amaraso mwanyoye yinzirakarengane nibindi bitutsi bagutuka batari abanamenya uwuriwe nicyo ukora.Izi njyewe nsanga arizo nterahamwe zo muri 2016.Ngo ikibikorwaremezo,ngo abashoramari etc..uyu namubaza niba ajyava i Kigari akagera muri centres de négoce za kera mu byaro hirya no hino ngo arebe iryo terambere uko ryifashe? Akumiro karagwira koko.

          • Huum, Jeff ngo uri Intore ! Watowe na nde ? Kubera iki yagutoye, yagutoye ngo umukorere akahe kazi ? Yagutoye mu bandi, abo ni bande ? Kuki bo batatowe ? Utandukaniye he n’abo bandi batatowe ?

            Ayi nya ! urebye nabi wakwisanga wabaye Intorehamwe, kuko biragaragara ko uretse umushahara uhemberwa kwandika comments hano, ubundi nta discernment wifitiye !

            Naho ibyo gutera imbere no kuguza nawe urabizi ko ntaho bihuriye no gutera imbere…iyo biza kuba bihuye, U Rwanda n’Africa bimaze imyaka 60 biguza ubu biba ari paradise.

            Get a life brother !

          • @Anet ntabwo ndi intore yatowe ndi intore yatojwe indagagaciro no gukunda igihugu my friend. ntawantoye rero banza ibyo ubyumve neza.

            A bon! burya se hari abahemberwa gutanga comment? ntabyo nari nzi, merci pour info. naho ibya discernment ndumva ari wowe utayifite kuko mubyo uvuga nta ngingo irimo uretse guhakana ibyo navuze uzana ngo abahembwa gutanga comment ntari nzi.

            Dore ahubwo ahagaragariye ko ari wuwo udafite discernment, ugize uti “gutera imbere no kuguza nawe urabizi ko ntaho bihuriye no gutera imbere”???
            Abababababababa uragaragaye!! sinakanabaye nganira nawe hano. Ni ikihe gihugu uzi giteye imbere kitafashe imyeenda na US zikomeye ubaze imyenda yazo uko ingana. Ni uwuhe mukire uzi utarafashe credit ngo yiteze imbere?

            Yewe reka ndekere aho discernment turayibonye. u Rwanda nirubura uko rwishyura iyo myenda ntuzarugurize shenge.

            Si non impungenge umuntu yagira zirumvikana, umuntu wese ufashe credit agira impungenge z’uko azishyura akitwararika gukoresha neza inguzayo yahawe ikabyara umusaruro. Icyo nicyo twakabaye tujyaho impaka, ukavuga uti muri Billions 200$ bagujije ngo bakore iki n’iki Billions 50$ zaranyerejwe…that would make sens bikanadutera impungenge cyane.

            Naho kugira impungenge ngo igihugu cyafashe credit ni nka wawundi uvuga ngo ‘sinzajya mu muhanda imodoka zitangonga’.

            Build your mind brother, a life u got it, and i too

          • Ese aho ujya usoma reports za Biraro O. asohora buri mwaka ? Uwahemutse ni uwakwigishijej kwandika inyuguti !

          • Bavandimwe igihugu cyubakwa nibitekerezo byiza mwiterana amagambo ahubwo burimuntu natange umusanzu we aho urihose Igihugu ni cyacu tucyubake , ndagira ngombabwire ko umusanzu mwiza ukungana kose uzatanga bizafasha benshi kandi bishobora kutakugeraho nonaha umwana wawe akazabinezererwa. kandi ugize icyarusha abandi nabasobanurire mukinyabuphura nibyo biranga umuco nyarwanda.

          • jeff@
            uretse kutubeshya no gukabya ubushizi bwisibi uzi neza ucyo bivuze imyenda iguhugu cyafashe?
            data uri intore itari interahamwe! ko usesenguye neza wasanga wakora ibiyirenze?
            twese turi abanyarwanda kandi dufite uburenganzira bwi gusobanuza ibuvugwa no kugaragaza impungenge tugira wari ukwiye kwitondera amagambo ubwira mugenzi wawe kuo ubwi butore urata wasanga abukurusha kandi akurusha gusesengura ibyo wita ko byera nyamara bitera akawamugani

          • Intore n’ Intorehamwe byose nikimwe.

          • Njyewe aya mazina abantu biyita anterubwoba kuko izina interahamwe, intore mu kintarwanda aramazina meza.Ushobora nokuzaba intore ukoramabi kimwe nuko interahamwe zakozamabi.Tujye twitondera amazina nkaya iyo akoreshejwe munyungu za politiki kuko zishobora kujyana urwo rubyiruko ahabi.Iyuvuzeko ko urintore ukavugako abandi baciye amajosi, urimuri forum ivuga kubijyanye nimyenda ya leta,bitera kwibaza.

          • @jeff we, uravuze ngo uri “INTORE rwose ntabwo uri Interahamwe”, ngo “uri intore cyane yatojwe neza”, ngo kandi “ntiwatojwe gutema amajosi”. Nyamara mu masesengura abantu bamaze iminsi bakora, bsanze hari intore zimwe zitagize aho zitaniye n’interahamwe. None nawe waba uri muri izo??!! Reka dusabe NYAGASANI wenda waba utari muri zo.

            Ariko ugerageze mu nyandiko zawe ujye wirinda kwerekana ubwishongozi, ubwirasi, iterabwoba, n’ikinyabupfura gike, ndetse ukagerekaho n’ubujiji.

            Imana igufashe.

          • @ Jeff,
            Intore ntabwo itukana cyangwase ngo ikoreshe amagambo akomerensa abandi.

      • @Jeff soma igitekerezo cya mugenzi wawe Rabbadabba urasobanukirwa neza wenda njyewe nabisobanuye nabi.

      • Jeff, tanga ibisobanuro ntago ubwo ari ubusobanuro kandi ubajije ntago ayobewe impamvu imyenda intangwa, hayuma se tuvuge ko utajya ubona mu binyamakuru amamiliyari ayirirwa aburirwa irengero? hanyuma se ayo badusoneye yo yari yagujijwe ari ayo kugura ibiraha? tandukanya kuvuga uko ibintu bgomba kugenda no kuvugauko ibintu bigenda

  • Turiho turishyira mu kagozi. Abatuguriza baba babireba bakatwihorera, kuko iyo umaze kujyamo abantu amafranga udashobora kwishyura, bagutegeka icyo bashaka nta nkomyi. Mu by’ukuri inkunga zingana na 40% z’ingengo y’imari zari zihagije ngo ducunge igihugu tutaguza, ariko aho kumenya uko tureshya twarekuye umukanda.

    • Ntabwo aribyo, uzasubire mu mibare yawe neza. Frw yose hamwe Leta ishobora kwinjiza atavuye mu nguzanyo angana na 43% bya budget yose. None urumva Leta ihemba imishahara ingana kuriya, ifite abashinawe umutekano mu gihugu no hanze yacyo bangana kuriya yabyifatamo gute mu gihe itagujije ?

  • Ni gute igihugu gifata imyenda, ibikorwa byavuye muri iyo myanda bikaba umutungo wa Crystal Ventures cg Prime Holdings?

    Inteko ishingamategeko n’inteko igenzuramategeko, zigira uruhe ruhare mu kwemeza izo nguzanyo?

    Ese ni gute wasobanura uko KCC izishyura milliyoni umwenda wa miliyoni 700 z’amadolari?

    Ni gute KCC nk’igikorwa cyibarirwa ku gaciro ka miliyoni 200 z’amadolari, cyakiwe inguzanyo ya miliyoni 700 z’amadolari?

    • @Rabbadabba subira mu mibare yawe cg muri sources zawe baguhe amakuru neza ureke kubeshya aho!
      Iyo mibare wayivanye he? byavuzwe na nde? byanditswe he?
      ibyo abafaransa babyifa Bluhahaaaa

      • @Jeff, utigijije nkana urumva haraho bakwandika ibyo bintu koko? na Mobutu amafaranga yarafite hanze ntaho yariyanditse, kimwe na kadhafi.Indege harya ntibavuzeko nuwo zanditseho ntabubasha afite bwo kugurindege? Ibyose ninjye ubivuze? Ese abavugako leta ikennye ariko ko iyo sosiyete ikize kurusha leta nabo barabeshya?

      • Jeff we, uri intore koko! Brouhaha ni uku yandikwa, btw.

    • @Rabbadabba we, Dukurikije imibare yatanzwe na Leta y’u Rwanda, Kigali Convention Center (KCC) yatwaye akayabo ka Miliyoni Maganatatu z’Amadolari y’Amerika (300.000.000 USD), ni ukuvuga Miliyari Maganabiri na Mirongo Ine z’Amafaranga y’uRwanda (240,000,000,000 Frw).

      Ziriya Miliyoni 700 USD sinzi aho uzikura. Uretse gusa ko na ziriya 300,000,000 USD iriya nzu yatwaye atari amafaranga make.

  • Nibyiza!!

  • Izi ngyzanyo ziteye impungenge kabisa!Ubwishyu se buzava he?

  • Sha namba namwe ab I Rwanda muyaguza mukayubakisha ibyo bizu byiza mukanagura amadege abahesha ishema…muzi ingene ahandi muri africa bayagura amazu I Paris…nabonye amahoteli y iwanyu numva ko mukwiye kunezegwa rwose..baba banabahaye iyo mirimo nizo hotel mukazibonesha amaso…mureke amaganya sha uwabageza ngaha iwacu…

    • Namwe iwanyu murayabona mukayasahura mukinywera ikiyeri mwarangiza mugatuka ababayoboye mukirirwa muririmba politikiiiiii! Gato mukajya muri za opposition zisenya igihugu dore mwangaje benewanyu birirwa batererwa amada mu nkambi zo muri Mahama abandi bagashorwa mu bikorwa bibi bisenya igihugu cyanyu ngo murarwanya manda…!Mu Rwanda babayeho manda zingahe?! Hashize imyaka ibiri mwari mwimereye neza none ngo murashaka amasezerano ya za ARUSHA! Barabashukaaaaaaa! Ayo masezerano n’u Rwanda rwarayasinye nyamara ntibyabujije kwica abatazi n’ibyari biyakubiyemo!

    • @ Tembo
      Haaaaaa. Uranshyimishyije cyane. Unyibukije umwarimu wumuzairwa wanyigishaga muwakabiri ecole scondaire in 192. Igiha amashyaka yo muri opposition yigaragabyaga adashaka Habyalimana. Uwo mwarimu yaratubwiye ati ” abanyarwanda mwaramaze, iwacu muri Zaire uwaduha umuperezida nka Habyalimana. Ati mumuduhe tubahe Mobutu”. Ati mu Rwanda, imihanda, amatelephone Nandi amajyambere mufite iwacu muri Zaire ntayahari”

      • @Simba jean, nabaga ku Gisenyi muri 1989.Amasosiyete hafi yayose yakoreraga Goma yashyiraga sièges sociales zayo ku Gisenyi kuberako habaga Telefoni, Fax, kandi bikora neza, doreko CEPGL byari mu nshingano zayo.

  • ???????????????? comments za RNC uhita uzibwira. Nzaba mbarirwa

  • Dukwiye kwiga kubaho in our means

  • Rnc,politike y,ibigambo yo barayizi!, yaba twavugaga nkabo ntidukore ubu Urwanda ruba rumeze nka Somalia!.

  • Mbona hari amafranga menshi amfa ubusa. Ngizo za Rwanda day, gukodesha private jets ebyili zo gutwara umukuru wigihugu. Kuki leta itagura indege yo gutwara umukuru wigihugu ko bihendunse kuruta gukodesha. Ngibyo ibibunda bya rutura bihanura indege bigurwa kandi igihugu kitari muntambara. Doreko na hadui ariwe FDLR nta ndege agira. Ngayo amafranga agenda mu iperereza ryo hanze yigihugu. Ngabo abakozi muri za ambassade batagira akazi bakoramo. Ngabo abasirikali umurundo. Nirindi sesagura ntarondoye.

    • Bahisemo gukodesha kandi uwonbakodesha nawe uramuzi.Ese iryo soko ryatanzwe binyuze mwipiganwa?

    • @Simba Jean ubivuze neza nanjye nsanga abon,bantu babaha akazi kumurimbo.Ugasanga nabyo bihombyaz u Rwanda.

    • @ Simba Jean,

      Muvandimwe Simba, nkubu uwakugira umukuru w’igihugu wahita ukuraho kugura intwaro zikomeye kandi zigezweho?!! ngo kuko igihugu kitari mpu ntambara? hanyuma se cyaterwa kandi utiteguye wabigenza gute? kubyerekeranye n’indege rero mwana wa mama nyemererera nkubwire ko burya gutunga indege bihenze cyane indege ntago ari imodoka ushobora no kugenza ifite akabazo gato, ngewe ukubwira ibi nuko nize ibyerekeranye n’indege nkaba ari nabyo nkoramo, indege ikorerwa maintenance ikurikije amasaha yagurutse birahenze cyane pe, amavuta inkwa (JET A-1) Parking yayo, guhemba aba pilote yaba yagurutse cg itagurutse etc…..ibyo birahenda cyanee, ariko iyo mukodesha ibyo byose bikorwa naba nyirayo, nshuti yange Simba mureke twishmire abayobozi bacu kandi dushimishwe naho barimo kuganisha igihugu kuruta guhora tubona ko ibyo bakora nta kigenda.

      • @ Hassan,
        Thanks muvandimwe. Nibyokoko kwishimira abayobozi. Gusa no kubaha ibitekerezo sibibi ntanubwo aringo ko ibitekerezo bacu bafita nkihame. I know gutunga indege sibyoroshye ariko urebye neza hari ingendo wakwibazaho. Ngizo indege zijyanye abana mwishuri USA. Hari amakuru yigeze gutambuka kuri BBC munvo ninvano atanzwe nuwari umuvunyi Tito, avugako izondege maintenance yazo yoshurwa na leta. Ndibuka bari kumubaza kumafranga leta yishuye company yazitagaho muri SA. Urunvako kuba leta ikodesha igahindukira igakora maintenance ko ari ikibazo. Tito we yavuze ko leta izishurira maintenance kubera umutekano wumukuru wigihugu. So, niba rero leta ariyo izikorera maintenance birunvikanako ibyiza ari uko yagura izayo. Naho kubijanye nimbunda nabivuze mpereye kuri zimwe ziherunse kugurwa mubushinwa, nayatambunse kugihe.com bavuga u Rwanda arirwo two nyine muri Africa ruguze bene izo ntwaro. Sindi umusoda, ariko uko nabyunvise iyo ugura imbunda ubanza kwiga imbunda umwanzi afite. Yenda nkumuturage ntamakurumfite, ariko iyo nitegereje mbona ntamwanzi wari gutuma igihugu kigura bene ziriya ntwaro. FDRL se? Uganda se? Tanzania se? Uburundi se?

        • @Simba Jean,

          Nkunda ukuntu utanga ibitekerezo udatukana kandi utishongora nkunda gukurikirana comments zawe mbona uri umuntu urangwa n’ubwitonzi buhambaye, ndizera 100% ko ngewe nawe twemerankwa ko kuri iyi si nta mwiza wayibonaho umwiza niyo mw’ijuru gusa nkuko nakubwiye kare nyemerera twubahe abayobozi bacu, tubahe umwanya, two kubanenga ahubwo dufatanye nabo ndizera neza ko igihugu cyacu cyizaba Singapore y’afurika mugihe gitoya nonese brother Jeff utekereza ko undi muyobozi uzaza azaza ari umumarayika ahananutse mw’ijuru Syria bifuje ibyiza biruta ibyo bari bafite none reba uko bameze, Libya etc.. reka ndangize mvuga ngo the Ghost you know it’s better than an angel you don’t know.

          • @Hassan ese uziko mubantu bashyigikiwe iraswa rya kadafi nkumukuru wigihugu, uwo uvugako azabageza kuri Singapour yafrica yabaye uwa 2? Iyo hajemo inyungu zumuntu kugirango yigumire kuruwo murimo ujye witwararika.

      • @Hassa (Jeff) si ngombwa guhinduranya amazina…ngarutse kuri argument utanze igaragaza ko ngo gukodesha indege aribyo bihendutse, ese watubwira general practices ziri ku isi mu bindi bihugu ku bijyanye n’indege zitwara abakuru b’ibihugu ! Ese ibihugu byose birakodesha (kuko uvuga ko aribyo bihendutse), ese ibihugu biri mu cyiciro u Rwanda rurimo byo bibyifatamo gute ?

        Nta argument ufite kuko nta evidences zihari, wagombye kujya uceceka, ukareka kubeshya ngo ukora mu by’indege, kandi nyamara wasanga nawe uri muri babandi barangije ingirwa-kaminuza bamaze imyaka 5 nta kazi bakirirwa gusa bacunga ahabaye inama ngo bajye kurya lunch, none ukaba uri aha uvuga ubusa !

        • @Nina
          Ariko Nina nkubu umpoye iki koko ngewe ntaho mpuriye na Jeff ndatanga igitekerezo ukwange ntaho mpuriye na Jeff SVP, nkubu koko urihanukiriye uti wasanga nirirwa njya kuvumba lunch ndagushimiye kubivuga utyo buriya wabonye aribyo bikwiye gusa niByiza kuko wowe lunch uyifatira muri Kigali Convention Center, ese nkubaze ko uvuga ko ibyo mvuga ntabizi ko ntazi iby’indege ntanabyize wowe watubwira nibura ibyo wize nkumva ko twagendana cg ndikuganira nundenze mubumenyi? ariko abanyarwanda muzumva ryari ko kuganira hatarimo ubwishongozi no gutukana aribyo bizubaka u Rwanda ryari? wambajijie niba ibihugu byose bikodesha? ndakumenyesha ko ibihugu byinshi cyane cyane muri Africa bikodesha nkuko nakubwiye indege itwara umukuru w’igihugu irahenda ntago iba imeze kimwe nkizi zisanzwe z’ubucuruzi ubyange cg se ubyemere gutunga indege birahenze kandi biragoye wowe nkurikije uburere bucagase n’imvugo uvuga ntago wabasha kubyumva, nyiri ndege ntashobora guhomba kuko indege ijya mu biraka hirya no ino kw’isi ikora,iyo igiye gutwara umukuru w’igihugu icyaricyo cyose ikorerwa ubugenzuzi bwihariye ese munama ya AU yabereye ikigali nta ba President wabonye baje bateze indege zisanzwe zitwara abagenzi? WHY? nuko nta bushobozi bafite bwo kugura indege zo mu rwego rwo gutwara umukuru w’igihugu ngo zirirwe ziparitse iwabo yewe nta nubwo bafite nubwo gukodesha, nyemerera rero ahubwo dushimire Imana kuko twebwe tubasha no gukodesha.

      • Ushatse kuvuga ko nyiri ndege ahomba rero? Noneho hakunguka ukodesha kuko atari we ukora maintenance? Reka kugira abantu nk’abadatekereza!

        • Nyamara Hassan ndamwumva, none se kuki umuntu akodesha inzu abamo? Aba yanze kugira iyo atishyura buri kwezi se? Ni kimwe rero n’ibyo by’indege.

      • @Hassan ndakumva neza cyane cyane iyo wageze kurubwo butegetsi unyuze muntambara yimyaka 4 yose.

  • BAVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU,

    IBIGANIRO MBONA AHA BINGARAGARIZA KO UBWIYUNGE BUVUGWA BUKIRI KU KIGERO CYO HASI CYANE. BIRABABAJE.

    • Kutemeranya na policies zimwe na zimwe za Leta ntibivuze ko abantu batiyunze…kwiyunga ntibivuga kwemeranya kuri buri kintu cyose. Aha niho politiki ibihisha mugahitamo kubona abo mu sangiye igihugu nk’abanzi.

  • Leta yacu ni NTIVUGURUZWA! Ntitinya abaturage, ntitinya INTEKO ISHINGA AMATEGEKO gufata umwenda ntibibanza kunyuzwa mu nteko, uko abatuyoboye babyumva niko babikora. Ingaruka muzazumva nyuma bo barabayeho neza. Ingaruka kandi muzazumva MITUELLE igeze ku bihumbi 10, amafaranga y’umutekano ya buri kwezi ageze mu bihumbi bitanu, VAT cg TVA igeze kuri 22%, imisoro y’ubutaka n’amazu yikubye gatatu. Cyane cyane ariko ndabyumva neza UM– USEKE nuhitisha iki gitecyerezo cyanjye!

  • Ariko benedata murapfa iki? Ko inkuru ivuga ku myenda igihugu cyafashe, nkaba mbona umuntu umwe yatumye mutandukira? Nimutange ibitekerezo uko mubona iyo myenda yakwishyurwa hanyuma hakirindwa ko hafatwa indi itari ngombwa. Ndetse tunamenye niba hari indi soko twabonamo amafaranga y’imishinga igihugu cyakoresha.

    Naho ubundi guterana amagambo mutandukira simbona icyo byungura cg byubaka.

    Murakoze bene kanyarwanda!

    • @Bonny ndemeranywa nawe.Haruwavuzeko bagombye kugabanya dépenses tukabaho uko tureshya ndumva nomuri za 80 impala zararirimbye indirimbo umukanda.Guhuza ubutaka ni gahunda yakozwe hatitawe kuburyo umunyarwanda wa Rwanda rwa gihanga yabayeho copy and paste ntekerezako yazanywe nabazungu tukayimira bunguli.Hari umucuranzi wavuze ati amajyambere bababwira ni intambwe ya buri munsi.Iyo ntabwe izira kwirukansa ingamiya kurusha indogobe nubwo baba bakubwirako bishoboka.Ababa babikubwira baba bari kugushuka munyungu zabo.Uburezi nabwo babivuze kenshi umuyobozi umwe yaravuze ngo diplomes mu Rwanda zatanzwe muri kaminuza kuva yashingwa muri 19962 kugeza muri 1994 ngo basigaye batanga umubare nkuwo mu mwaka umwe, uwo ashobora kuba yari yasomye kuri ka waragi mbere yokuvugibyo kuko ikibazo abadepite basigaye bibaza ubu kubigendanye nireme ryuburezi, bari kwigizankana.Mbihuza rero he n’ubukungu, abaturage babayeho nta nzara bafite, icyo gihe leta ntabwo ishyiramo amafaranga yogukemura ikibazo cy’amapfa, banyeshuri basohotse bazi umwuga ntabwo abanyamahanga baza kubatwara akazi mu gihugu cyabo.etc..Imana irinde u Rwanda rwa gihanga.

  • Ntawanze ko u Rwanda rutera imbere kuko iterambere ry’u Rwanda twese turifitemo inyungu. Icyo twanze ni imishinga nkiyi ishora igihugu mu myenda ikomeye twese tuzishyura. Iyo myenda igafatwa nta debate ibayeho ngo abaturage babitangeho ibitekerezo.

  • uko by agenda kose gukoresha birahendesha nonese ushatse kuvuga ko uabayidukodesha bahomba reka ntibishoboka uti parking nonese ntiyajya iparika hano iwacu nk’aba pilote tubashatse ntitwababura kuko mbere ya 1994 bari bahari ubu sibwo twababura n’abahanga Leta yigishije kandi nibwirako iyo itari gukora iba iparitse ntabwo ikora ibiraka bindi kuko idaparitse twayishaka tugasanga yafashe izindi ngendo kandi kuyibikira byatwongerera umutekano w’abayihendamo(Niko nibwira n’umuntu usanzwe ariko bigaragaye ko byaduhombya twakomeza gukora bisanzwe gusa gutira ntabwo ari umuco wacu dore na caguwa turi kugenda tuzanga)naho niba Leta ya mbere ya 1994 yari ifite indege yayo ya Prezida ibyo uvuga ko bihenze bakaba barabishoboraga kandi ngirango nkuko bigaragara ubukungu bwariyongereye kuburyo budashidikanywaho si numva uburyo yatunanira

  • Du choc des idées jaillit la lumière !

    Kugera ku majyambere yihuse si bibi, ariko ni ngombwa gutekereza ku ngaruka zituruka ku gusimbuka intera nyinshi bitavuye mu kwigira kwacu ubwacu. Ubishaka azagerageze amenye uko byifashe mu gihu cya Azerbaijan nyuma yo gufata imyenda y’umurengera gitanga ingwate ya peteroli gifite, ariko ubu bikaba bigera n’aho abaturage babura amazi, kandi umurwa mukuru umeze nka Manhattan.
    Inkunga, inguzanyo zaba iz’igihe gito cyangwa kirekire, ni ibyo gutekerezwaho kabiri (le bon usage). Il construire l’avenir de la nation sans hypothéquer celui des générations futures. Ubishaka azasome igitabo Dead Aid cya Dambisa Moyo, na cyo cyabonekamo amasomo ku birebana no gushoka inzira y’inguzanyo n’imfashanyo birengeje ubushobozi bwo kwishyura.

    Nibwira ko iki kiganiro nta ho gihuriye n’INTERAHAMWE, INTORE, INTOREHAMWE, RNC, FDLR, n’ibindi abantu bagiye bavuga bitari ngombwa. Ubworoherane ni ngombwa, kandi ntidukwiye kumva ko kutumva ibintu kimwe ari ukwanga igihugu.

    • @Alice, nuko sha ureke aba ba Jeff baza kujijisha mu bigambo gusa ngo ni intore nkaho kuba intore bihagije kugirango ibyuvuga bihinduke ivanjiri.

  • Lol,
    Leta ishanse yabona indege ya president nka Gift iyihawe kuko nubundi ibyo u arwanda rusaba amakungu sibike. Naho parking nibisanzwe indege ntabwo zishyura parking iwabo. Naziriya za Rwanda air ntabwo zishura parking I Kigali, kerekaniba amategeko y’ indege mu Rwanda barayahinduye. Mbere ya 94 leta yarifite amazu kukibuga ba parikamo, indege ya president, Impala clavier, Nandi yabikaga kajugujugu za gisilikali.

  • Ukwigira kuri hehe n iyo myenda!

  • Imyenda igihugu gifata iteye ubwoba si ukubeshya iyaba yari imyenda ibyara inyungu, ubu se nihr hari amazi , inzarainzara imeze nabi iyo myenda imarira iki rubanda??

  • Mureke gukabwa, iyo myenda ufite Aho yakuye igihugu habi naho Ubu kimeze.mwabuze Aho ibyo mupinga mwirirwa mubwejagura gusa,les chiens aboient la caravane passe.

Comments are closed.

en_USEnglish