Wa mutingito hari abo wasenyeye Iburasirazuba
Umutingito wumvikanye ku isaa 14h27 kuri uyu wa gatandatu mu bice binyuranye by’u Rwanda no mu bice bimwe bya Africa y’Iburasirazuba, hamwe na hamwe mu Rwanda hari abo wagiriye nabi urabasenyera, gusa nta muntu kugeza ubu biramenyekana ko yaba yahasize ubuzima.
Mu bice by’iburasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe waturikije uruhombo rutanga amazi mu mirenge ya Nasho na Mpanga, abaturage bahaturiye babwiye Umuseke ko basanze iki gihombo cyaturitse uyu mutingito ukiba.
Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 5.7 nk’uko bivugwa n’ikigo cy’Abanyamerika gitanga amakuru ku by’imitingito, USGS (United States Geological Survey) kivuga ko mu Rwanda wari uri kuri Kilometero 187 z’ubujyakuzimu ujya mu nda y’isi ukaba wamaze amasegonda 40 wose hamwe.
Mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali nka Kimisagara na Gikondo hari aho wateye inzu gusaduka bya hato na hato nubwo nta zaguye.
Mu karere ka Ngoma inzu y’umuturage witwa Nkundabera wo mu murenge wa Jarama yamenetse amategura arenga 400 no mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu kagari ka Gakenke hari inzu y’umuturage yasenyutse.
Ikigo USGS kivuga ko uyu mutingito wumvikanye muri Uganda, iburasirazuba bwa DRCongo, Burundi na Bukoba muri Tanzania.
Muri Tanzania kugeza ubu wishe abagera kuri 11 babaruwe mu gace ka Bukoba n’abagera ku 192 bakomeretse n’inzu nyinshi zangiritse.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Rwanda humvikanye undi mutingiro wari ku gipimo cya 5,1 wamaze amasegonda agera kuri 25.
Umutingito ukomeye uheruka mu Rwanda, wabaye muri 2008, wahitanye abantu basaga 30 bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, unangiza ibikorwa remezo bitandukanye muri utu turere.
Iyo umutingito ubaye, abantu bagirwa inama yo gusohoka mu nzu.
UM– USEKE.RW
12 Comments
wari ukaze pe! ni ngombwa kumenya ko Imana ibaho kandi tukayubaha.
Imana yigaragariza mu mutingito? mumpfu z’abantu? Imana twita urukundo niyo yishe abantu mu Butaliyani mu kwezi gushize? niyo yahitanye abasaga 30 i Rusizi na Nyamasheke muri 2008?! Niba Imana ariyo yakoze ibyo icyo twita Shitani cg Satani cyo kizakora ibimeze bite?! Abantu tuve mu bujiji tumenye igitera imitingiro. Tureke kuzajya twitirira ibi n’ibi ibidusobye ubwenge byose Imana na Satani.
Excellent idea, Honorable. Abantu ntibakabone phénomène naturel ihitanye abantu maze ngo bajye aho bavuge ngo babonyemo Imana. Imana ntiyigaragariza muri izo phénomènes naturels, sinon n’ibibi bibaye twajya tubyitirira Imana kandi Imana ari urukundo. Ariko iyo ni theological debate yagira umwanya wayo.
@kodo, umutingito niwo ukwibukije ko Imana ibaho kdi ugomba kuyubaha? Cg wibutswa ko Imana ibaho n’ikintu wowe Kodo udasobanukiwe niyo haba hari undi ukizi? Imana yaragowe!
Dusabire ab’i Bukoba muri Tanzaniya wahitanye n’abo wasize iheruheru.
Murapfa ubusa .ibibi ni byiza bituruka kwa nyagasani.ndabona wigize umunyabwenge kurusha abandi.none uze ko imana atariyo yica. Aba kwa nowa nindi wa barimbuye ni satani cy imana? Naho Sodom nahandi.imana niyo ibegenga byose.natwe twese tuzapfa Kadi n imana izaba yabikoze.izo science zawe urata, n USA umuyaga urabicya aribo bakwigisha technology. Menya imana ugabanye ubujiji.
@the truth. kuganira nawe ufite imyemerere imeze gutyo ni ugutakaza umwanya! Wakumvikana neza n’abakwigishije inkuru za Nowa na Sodoma. Uretse ko nabo bakubwije ukuri kw’imvano z’izo nkuru waberekako ari wowe ubizi kubarusha. Ntihakagire ukuvana mu byizerwa mama!
mwese ntawe ufite ukuri yahagarara ho ! cyokora nge ndi kumwe n’utabyemera byose . kuko ari imana cyangwa shitani nta numwe watanze ubuhamya ko ari we wabikoze .
IRIYA NZU ARIKOOOO… NAYO UBWAYO ITISENYUYE N’UMUYAGA URAHAGIJE KUYISHYIRA HASI! UMUTINGITO WABAYE “MUKOMANYARE”, L.O.L!!
Ubivuze neza niba wayitegereje neza ishobora kuba imaze imyaka irenga 30 bivuzeko uyu muturage mubuzima bwe nta cyahindutse na kimwe kuva icyo gihe.Ese uyu muturage yateye imbere cyangwa yateye inyuma nkuko umuhanzi abivuga?
Hello..Icyo tutunvikanaho ni igihe wamaze..Ni hafi iminota 2 n’igice nareba ku isaha mbanza no kubyibazaho kugeza nshoboye gusohoka mu nzu kandi ukiri kuba..Ubwo ngo twemere iby’abanyamerika kandi twarabibonye tukanabyiyunvira
Abagezwe n’iki kiza bihangane kdi abantu bagituye mu manegeka bakwiye kwimuka cyane ko leta ihra ikangurira abaturage bayo kuva mu manegeka.
Comments are closed.