Mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu niho kuri uyu wa gatatu ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu batangirije ukwezi kwahariwe imiyoborere, abayobozi bagejejweho ibibazo n’abaturage bavuga ko inzego z’ibanze n’inkiko batabibakemuriye mu gihe kinini gishize. Uku kwezi ngo kwitezweho gutanga umusaruro. Prof Shyaka Anastase uyobora RGB avuga […]Irambuye
Igazeti ya Leta yo kuwa 12 Nzeri ikubiyemo n’ingingo nshya z’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango nko kwandikisha ry’umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, iby’ishyingirwa, ibyo gutesha agaciro ishyingirwa ndetse n’ibijyanye n’ubutane bw’abashyingiranywe. Aha harimo ingingo zisa n’izoroshya ibijyanye no gutanya abashyingiranywe. Ubu n’abakozi bo mu rugo bashobora gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane. […]Irambuye
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko ejo saa cyenda n’igice umusirikare witwa Adj Eddy Claude Nyongera yiyahuye akoresheje grenade ubwo yari mu ibazwa mu rwego rw’igihugu rw’ubutasi. Pierre Nkurikiye yasobanuriye RFI ko uyu musirikare wari ufunze ngo yakekwagaho ibyaha byo guhungabanya umutekano. Avuga ko ubwo yari amaze kubazwa yagiye mu cyumba akabona grenade […]Irambuye
Myugariro w’Amavubi Rwatubyaye Abdoul, wasinyiye Rayon sports avuye muri APR FC, biravugwa ko agiye kugurwa na APR FC, kandi ngo Rayon sports yiteguye gutangira ibiganiro. Uyu musore byavugwaga ko yagiye iburayi, ubu ngo ari i Nyamirambo. Tariki 28 Nyakanga 2016 nibwo inkuru itunguranye ivuga ko uyu myugariro witwaye neza mu mwaka ushize w’imikino yavuye muri […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, umukecuru n’umwuzukuru we w’imyaka 12 bishwe n’abagizi ba nabi babasanze mu buriri babajombagura ibyuma. Amakuru y’urupfu rwabo, abaturanyi bayamenye mu gitondo kuwa kabiri. Uwishwe ni umukecuru witwa Mukasingirankabo Meleciane n’umwuzukuru we Emelyne Muragijimana bari […]Irambuye
Nyamirambo – Umucamanza w’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare yemeje ko Maj Dr Aimable Rugomwa afungwa by’agateganyo iminsi 30. Uyu musirikare w’umuganga aregwa kwica umwana w’umunyeshuri amukubise kugeza apfuye, we ejo yahakanye icyaha avuga ko yarwanye n’umujura. Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe aregwanwa ubufatanyacyaha n’umuvandimwe we Mamerto Nsanzimfura. Nsanzimfura […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye aho acukurwa. Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) yatangaje kuri uyu wa gatatu ko bahereye ku 10% by’azajya ava muri ubu bucukuzi. Hamenyerewe 5% by’ava mu bukererugendo ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye za […]Irambuye
Ibihugu by’uburayi ubu byugarijwe n’iterabwoba, ubwoba buri hose hahurira abantu benshi ko Islamic State cyangwa abayishamikiyeho babakoraho amahano. Kuri uyu wa kabiri Abadepite mu Nteko y’Ubwongereza batangaje ko ‘igitekerezo gipfuye’ cya David Cameron cyo kohereza ingabo muri Libya cyavuyemo gusenya igihugu, bikurikirwa n’abimukira benshi no kugira imbaraga kw’iterabwoba na Islamic State. Mu magambo akomeye cyane, komite […]Irambuye
Itsinda ry’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ubu bari mu Rwanda aho baje kwiga ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kuyihakana mu karere k’ibiyaga bigari. Iri tsinda rigizwe n’abadepite icyenda, kuri uyu wa kabiri basuye urwibutso ngo barebe amateka ya Jenoside, kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko bahura na zimwe […]Irambuye
Menshi mu marimbi rusange ya Leta mu mirenge yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yaruzuye, abaturage bavuga ko usanga hari aho bashyingura hejuru y’abashyinguwe mbere nubwo imyaka 20 iteganywa itarashira, amarimbi asigaye ngo ni ay’amadini nayo ngo ubu ayakomeyeho kuko ashyingurwamo ababatijwe muri ayo madini gusa. Amadini muri utu turere niyo usanga agifite ubutaka […]Irambuye