Muri Sena y’u Rwanda hamaze kugera umushinga w’itegeko, uzatuma abacamanza bavuye mu bindi bihugu bashobora kuza gufatanya n’abo mu Rwanda mu manza zimwe na zimwe. Asobanura imiterere y’itegeko,Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwana Allain Mukurarinda aragira ati “ni umushinga uzatuma prezida w’urukiko rw’ikirenga ashobora guha uburenganzira bw’ikirenga abacamanza bo hanze mu manza zimwe na zimwe zitandukanye […]Irambuye
Ministeri y’ubuzima iravuguruza ibyasohotse mu binyamakuru kuri VASECTOMY Mu gihe mu minsi yashize hasohotse inkuru zihinyuza bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bukorwa hafungwa burundu imwe miyoborantanga y’abagabo, Ministeri y’ubuzima ikomeje gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, ndeste inasobanura ko nta mubare w’abagabo bazitabira iyi gahunda iteganya kuko ari igikorwa umuntu akora […]Irambuye
Miss KIST 2009 aserukiye aba Miss ba Kaminuza bitazwi. Kuwa Kane tariki ya 17 Gashyantare, Isaa munani z’ ijoro nibwo Miss KIST 2009, NSHUTI Clarisse yafashe indege yerekeza i Lagos muri Nigeria aho yagombaga kwitabira amarushanwa yiswe Miss University Africa y’ uyu mwaka, amarushanwa mpuzamakaminuza yo muri Afrika. Biteganyijwe ko muri ayo marushanwa azamarayo ibyumweru […]Irambuye
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Blackpool aho bita Bloomfield Road ku kibuga cya Blackpool ibitego 3 kuri 1, Mu bitego harimo 2 bya Lampard na 1 cya TERRY, abasore ba Anceloti bongeyekwigarurira icyizere cyo kwisubiza igikombe cya shampiona yo mu gihugu cy’ubwongereza. Iki cyizere cya Chelsea cyo gutwara igikombe ntigikesha intsinzi yo kuri uyu mugoroba […]Irambuye
Kuri uyu munsi wa mbere nibwo umutoza Wenger yatunguye abantu avuga yuko abakinyi, Robin van Persie ndetse byari biteganyijwe ko imvune ye imara ibyumweru bitatu ubwo bakinaga umukino wanyuma na Birmingham na Captain wa Arsenal Cesc Fabrigas baza gukina umukino ubera i Camp Nou, akaba ari umukino wo kwishyura hagati ya FC BARCELONA na ARSENAL […]Irambuye
Daniyeri 5 :14-16 Numvise bakuvuga ko umwuka w’ Imana ukurimo kandi umucyo no guhishurirwa n’ ubwenge bwiza bikubonekamo…ko ubasha guhangura ibyananiranye. 1.Umwami Berushaza yabonye intoki zandika ku rusika, iyo nyandiko imunanira kuyisoma n’ abantu bose irabananira. Iyo nyandiko nta undi washoboye kuyisoma uretse Daniyeri. Reka hano Daniyeri tumwite Yesu kuko niwe ushobora ibyananiranye byose. Icyateye […]Irambuye
LUANDA, Angola – amakuru dukesha Washingtonpost avugako abantu bagera kuri 20 bafunzwe kubera kwigaragambya bamagana ubuyobozi bwa President Jose Eduardo dos Santos umaze imyaka 32 ku buyobozi. Aya makuru yatangajwe na Radio Ecclesia y’i Launda, avugako abantu bake bari babashije guhurira mu mujyi rwagati i Luanda mu ijoro ryo ku cyumweru ngo bigaragambye hakeye, Polisi […]Irambuye
Etincelles – Ingorane z’abakinnyi mu kwitegura phase retour. Bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Etincelles FC ikunzwe cyane mu Karere ka Rubavu ko abakinnyi bayo b’abanyamahanga batakigaragara mu mujyi wa Gisenyi nyuma y’aho iyi kipe isezerewe mu marushanwa ya CAF itsinzwe n’ikipe yo muri congo Brazaville yitwa Leopard FC, mu kumenya impamvu yabyo twegereye Capitaine […]Irambuye
Police y’u Rwanda mu minsi mike iraba yafunguye urubuga kuri Facebook na Twitter kugirango irusheho kwegera abaturage bose. Mu kiganiro cyahawe abanyamakuru, umuyobozi mukuru Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana yavuzeko yitaye ku mutekano w’abanyarwanda kandi ko ishishikajwe no kubasanga aho bari hose. Kubw’iyo mpamvu bakaba bagiye gushyikirana n’abanyarwanda batari bake baba kuri Facebook ndetse na […]Irambuye
Mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, urubuga Umuseke.com rwiyemeje kujya rubagezaho imigenzo n’imihango byose bijyanye n’umuco nyarwanda mu rwego rwo gukomeza kuzirikana umuco wacu dore ko ubu urubyiruko rw’ubu rutazi bimwe mu muco nyarwanda akaba ari nayo mpamvu benshi barenga kuri kirazira bagata umuco ugasanga babuze igaruriro. Tuzajya tubagezaho imigani, ibisakuzo, ibitekerezo, amateka ndetse n’indi […]Irambuye