Digiqole ad

Arsene Wenger atunguye abantu

Kuri uyu munsi wa mbere nibwo umutoza Wenger yatunguye abantu avuga yuko abakinyi, Robin van Persie ndetse byari biteganyijwe ko imvune ye imara ibyumweru bitatu ubwo bakinaga umukino wanyuma na Birmingham na Captain wa Arsenal Cesc Fabrigas baza gukina umukino ubera i Camp Nou, akaba ari umukino wo kwishyura hagati ya FC BARCELONA na ARSENAL aho iyi ikipe yari yugarijwe n’ibibazo byimvune.

Mu ikiganiro kirambuye umusaza Wenger yagiranye n’abanyamakuru, yemeje ko yashakaga gutungura abantu ariko nokugira ngo aba bakinyi bombi babe baruhuka.

Uyu mutoza w’umufaransa akomeza avuga ati: « Amakuru mfite aturuka kubaganga b’ikipe nuko Van Persie amaze iminsi itatu abyitwaramo neza niyo mpamvu, nafashe umwanzuro wokumushyira k’urutonde rw’abakinnyi 19 ngomba gukuramo abakinnyi 18 nza kwifashisha ».

Nubwo bamwe mu bakinnyi b’imena ba Arsenal baribubashe gukina ntabwo abakinnyi nka A. Song nta azakina kubera imvune ndetse n’abandi .

Eddy Sabiti
Umuseke.com

en_USEnglish