Digiqole ad

Angola–20 bafungiwe imyigaragambyo

LUANDA, Angola – amakuru dukesha Washingtonpost avugako abantu bagera kuri 20 bafunzwe kubera kwigaragambya bamagana ubuyobozi bwa President Jose Eduardo dos Santos umaze imyaka 32 ku buyobozi.

Aya makuru yatangajwe na Radio Ecclesia y’i Launda, avugako abantu bake bari babashije guhurira mu mujyi rwagati i Luanda mu ijoro ryo ku cyumweru ngo bigaragambye hakeye, Polisi ngo yaje kubajyamo irabatatanya inafunga bake baje kurekurwa mu gitondo kuri uyu wa mbere.

Abantu bagera ku 20,000 bashyigikiye ubuyobozi bwa Dos Santos nabo bakaba kuwa gatandatu bari bigabije imihanda bagaragaza ko bamushyigikiye, kuri uyu wa mbere nibwo abatamushyigikiye nabo bongeye kujya mu mihanda hafungwa 20 muri bo. Bakaba binubira ubushomeri, imibereho mibi, kuba igihugu gikungahaye kuri petrole ariko abaturage bagera kuri 60% bakaba mu bukene.

Umuseke.com
Samba Cyuzuzo

 

2 Comments

  • ariko noneho menya muri afurika hatahiwe kwigaragambwa kuki abanyafurika batibaza kuki abazungu baataigaragambya ngo hapfe abantu bo baradushuka kuko ama ong abona akazi nabanyamakuru kandi abaturage bapfa kuki tutabibona !!!!!!!!!

  • ariko,ariko,ariko koko abanyafurika tuzabakore iki? ubu habuze abandi bantu babishoboye bamufasha muri iyi myaka yose 32??!?!?!

Comments are closed.

en_USEnglish