Digiqole ad

Police y’u Rwanda kuri Facebook

Police y’u Rwanda mu minsi mike iraba yafunguye urubuga kuri Facebook na Twitter kugirango irusheho kwegera abaturage bose.

Mu kiganiro cyahawe abanyamakuru, umuyobozi mukuru Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana yavuzeko yitaye ku mutekano w’abanyarwanda kandi ko ishishikajwe no kubasanga aho bari hose. Kubw’iyo mpamvu bakaba bagiye gushyikirana n’abanyarwanda batari bake baba kuri Facebook ndetse na Twitter, zimwe mu mbunga zihuza abantu benshi kandi buri munsi.

Umuvugizi wa Polise Theos Badege, akaba yavuze ko ubu ari uburyo bwiza kandi bugezweho bwo kwegereza abaturage servisi za Police. Akavuga ko iyi ari imwe mu myanzuro yanafatiwe mu mwiherero wahurije hamwe abayobozi b’u Rwanda.

Mu bindi byavuzwe, n’uko izina ry’umuyobozi mukuru wa polisi mu Rwanda ritakiri Comiseri (Commissioner) mukuru wa Polisi nkuko bimenyerewe ahubwo ryahinduwe Inspecteri wa Polisi (Inspector) aha impamvu yatanzwe ikaba ari ukugirango izina ry’umurimo (Inspector) ritandukanywe n’izina ry’ipeti (Rank) rya comiseri wa polisi (Commissioner of police). Ibi kandi bikanajyana n’uko umukuru wa polisi muri aka karere yitwa.

Polisi y’u Rwanda ikaba ari Polisi yatangiye ku mugaragaro mu mwaka w’2000, uruhare rwayo rukaba rugaragara cyane mu kugabanuka kugaragara kw’amabandi mu mujyi wa Kigali no mu gihugu muri rusange, ubujura bwibisha intwaro, abatekamitwe n’ibindi byinshi bireba Polisi.

Umuseke.com
Samba Cyuzuzo

 

2 Comments

  • police yacu ikomeje kwegera abaturage koko ibi ni byiza cyane turabyishimiye cyane
    !!!

  • mbega byiza!bizatuma turushaho guherekanya amakuru hagati y’abaturage ndetse na polisi maze ibyaha bitandukanye bishobore gucika kuko iyo hari urubuga rutangirwaho amakuru niho ibyaha bishobora kurwanyirizwa

Comments are closed.

en_USEnglish