Digiqole ad

Umushinga w’itegeko rishya muri Sena

Muri Sena y’u Rwanda hamaze kugera umushinga w’itegeko, uzatuma abacamanza bavuye mu bindi bihugu bashobora kuza gufatanya n’abo mu Rwanda mu manza zimwe na zimwe.

Asobanura imiterere y’itegeko,Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwana Allain Mukurarinda aragira ati “ni umushinga uzatuma prezida w’urukiko rw’ikirenga ashobora guha uburenganzira bw’ikirenga abacamanza bo hanze mu manza zimwe na zimwe zitandukanye bakaba baza kuburana hano mu nkiko z’u Rwanda bafatanyije n’abacamanza bo mu Rwanda

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda,akomeza avuga ko kuba mu Rwanda hari imanza zimwe na zimwe batamenyereye guca ngo mu gihe uyu mushinga w’iri tegeko wemejwe nk’itegeko ngo bizafasha kuburanisha bene izi manza ,babifashijwemo n’abacamanza babimenyereye baturutse mu bindi bihugu.

ibi rero bikaba bishobora no gukura ho urwikekwe rw’ibihugu by’amahanga byanga kohereza abakekwaho ibyaha byakorewe mu Rwanda bavuga ko nta butabera bw’igenga buhari. Uyu ukaba ari umushinga w’itegeko ritunganya imuburanishirize, ububasha, imikorere by’urukiko rw’ikirenga. Byose bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza gutunganya imikorere y’ubutabera mu Rwanda ngo ibe myiza kurushaho haba ku banyarwanda n’abanyamahanga.

Claire U.
Umuseke.com

 

1 Comment

  • haaa maze abajya banenga ubutabera bw’urwanda nzabone aho bazongera guhera n’ubwo baba birengagije ko bwahereye hasi nyuma y’ibibazo ndengakamere urwanda rwanyuzemo

Comments are closed.

en_USEnglish