Digiqole ad

Etincelles-Ingorane z’abakinnyi.

Etincelles – Ingorane z’abakinnyi mu kwitegura phase retour. Bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Etincelles FC ikunzwe cyane mu Karere ka Rubavu ko abakinnyi bayo b’abanyamahanga batakigaragara mu mujyi wa Gisenyi nyuma y’aho iyi kipe isezerewe mu marushanwa ya CAF itsinzwe n’ikipe yo muri congo Brazaville yitwa Leopard FC, mu kumenya impamvu yabyo twegereye Capitaine w’iyo ekipe witwa NSHIMIYIMANA IDDY bamenyereye kw’izina rya Souple ngo tumubaze niba ibyo bitangazwa ari impamo.

Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko ahanini icyaba cyateye ibura ry’abakinnyi ari uko na mbere yo kujya gukina umukino ubanza muri congo Brazza babanje kugira ikibazo cy’imishahara bigatuma habura gato ngo abakinnyi ntibagende ariko nyuma bakaza kumvikana na komite ati « urumva ko abo bakinnyi batari kuhaguma nta mishahara babona » nanone ariko ngo bakaba bafite kuzagaruka muri week-end itaha kuko ngo bari kumvikana na komite y’ikipe ya Etincelles.

Etincelles ikaba ifite umukino na Kiyovu Sport ubwo shampiyona izaba yatangiye mu mikino yo kwishyura, uyu mukino ukazaba ari umukino w’ikirarane kuri Etincelles.

Chrismexes
Umuseke.com
Rubavu

 

en_USEnglish