Digiqole ad

Daniyeri 5 :14-16: Inyandiko

Daniyeri 5 :14-16 Numvise bakuvuga ko umwuka w’ Imana ukurimo kandi umucyo no guhishurirwa n’ ubwenge bwiza bikubonekamo…ko ubasha guhangura ibyananiranye.

1.Umwami Berushaza yabonye intoki zandika ku rusika, iyo nyandiko imunanira kuyisoma n’ abantu bose irabananira. Iyo nyandiko nta undi washoboye kuyisoma uretse Daniyeri.

Reka hano Daniyeri tumwite Yesu kuko niwe ushobora ibyananiranye byose. Icyateye uyu mwami kubona inyandiko ni uko yakoresheje iminsi mikuru bamaze kunywa no guhaga bazana ibikoresho byo mu nzu y’ Imana byerejwe Uwiteka nabyo babinywesha inzoga.

-Twe ibidutera kubona inyandiko mu buzima bwacu si bike ahubwo ni byinshi ariko duhumure kuko ubasha gukemura ibibazo arahari ni Yesu umwana w’ Imana kuko we yaravuze ngo “Muze mwese abarushye n’ abaremerewe mbaruhure”.

2. Buri muntu wese afite inyandiko ye; Ubukene, ubukire, gusonza no guhaga, kunanuka, kubyibuha, ubugufi, uburebure, urukara, inzobe, kubyara, kutabyara, ubushomeri, akazi, gushaka, kudashaka, amahoro, intambara, sida yirirwa yica abantu, ubukungu; Kimwe muri ibi gishobora kuba inyandiko yakunaniye gusoma.

-Izo nyandiko zose turazigendana kandi zabuze uzisoma, kugeza igihe tuzabonera ubasha guhangura ibyananiranye, ariwe Yesu.

-Umwami abonye inyandiko ntiyihutiye gushaka Daniyeri ahubwo yabanje abapfumu. Niko bimeze natwe iyo duhura n’ ibibazo, aho kugira ngo dushake Yesu tubanza kwirwanira ariko dukwiye kumenya ko Yesu wenyine ariwe uzakemura ibibazo byacu.

– Umuntu wiringira abantu kenshi akunda kugira ibibazo ariko uwingira Yesu ntazakorwa n’ isoni kuko iyo uwo Mwami akinze nta ukingura(Yeremiya 17:7-8, Zaburi 25:3).

-Ushatse ntiwajya gusomesha ahandi kuko inyandiko y’ Imana ni nayo ibasha kuyisobanura yonyine. Abapfumu babonye ibitangaza Imana yakoze muri Egiputa, babwiye Farawo ngo ibi bibaye ni urutoke rw’ Imana, ntacyo twabikoraho. Iyo duhuye n’ ibibazo kenshi turirwanira ariko reka ubuzima bwacu tubuharire Imana tuzabaho mu buzima bw’ ubutsinzi no kurushaho.

-Mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 5:5, Yohana yabonye igitabo kibuze uwakibumbura ararira, ariko mu ijuru baramubwira ngo wirira intare y’ umuryango wa Yuda aranesheje ngo abumbure igitabo.

-Twirirwa turira kandi uruta Daniyeri arahari ngo akemure ibibazo, asome inyandiko zananiranye. “Kurira kwararira umuntu ariko mu gitondo impundu zikavuga”(Zaburi 30:5).

3.ABO INYANDIKO ZABO ZARI ZANANIRIRANYE ARIKO ZIGASOMWA

-Mu bwami bw’ i Baburoni, Abayuda baragambaniwe ngo bapfe bishwe na Hamani, hanyuma bashaka uwabasomera iyo nyandiko. Esiteri na bagenzi be bafashe iminsi 3 basenga Imana ikemura icyo kibazo(Esiteri 4:16-17). Ese wowe iyo ubonye inyandiko, uyisomesha he? Uhitamo kuganya cyangwa gushaka Yesu ngo agutabare?

-Daniyeri abonye ikibazo(twise inyandiko mu nyigisho yacu) yahisemo gusenga Imana inshuro 3 ku munsi kuko yari azi ko nta wundi washobora kumukiza intare uretse Imana yonyine(Danieri 6:10). None ninde uzagira icyo akumarira uretse Imana?

-Kera mu gihe cy’ abami, iyo umwami yashakaga kugutera yabanzaga kukoherereza ibarwa ifunguye. Yehoshafati yarayandikiwe, ayibonye ayijyana imbere y’ Imana arasenga ati: “Mana uzi gusoma nawe isomere ibyo bagutumyeho bagutuka”. Umuhanuzi yahise amusubiza ati: “Humura kuko Uwiteka aje kubarwanira kandi muri iyo ntambara ntimuzarinda kurwana”. Nyuma koko batsinze batarwanye, bateranira mu kibaya cyitwa Beraka bashima Imana kuko Imana yari ibahaye umutekano impande zose, amen. 2 Ngoma 20:1-30.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’ umwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura urubuga www.agakiza.org cyangwa ugahamagara kuri

Pastor Désiré HABYARIMANA

3 Comments

  • Amen

  • yesu ashimwe ndanezerewe cyane nkunda gusoma ubutumwa bwanyu burafasha cyane none nasabaga ko mwajya mutwandikira message nyishi kuko ikishimisha cyane nsanga ikigeragezo fite mubamwohereje ubutumwa bijyane murakoze imana ibahe umugisha ariko ni ukubera iki umuntu asenga ariko ikigeragezo ntikigende vuba ubu hari kigeragezo maranye ameze atandatu ariko ndananiwe cyane kuko nsigaye numva narabuze icyo bwira IMANA NDARUSHYE PE SENGA UBWIRIRE IMANA KO AMASENGESHO YAKAMWE NDI UMUNTU UKUNDA IMANA CYANE . MURAKOZE ARIKO UBUTUMWA BWANYU BUSUBIZAMO IMBARAGA

  • Imana ihabwe icyubahiro,ubu butumwa buraahimishije rwose.bunyigishije byinshi ntarinzi.imana ibahe imigisha itagabanyije.

Comments are closed.

en_USEnglish