Digiqole ad

Aserukiye aba Miss baza Kaminuza bitazwi

Miss KIST 2009 aserukiye aba Miss ba Kaminuza bitazwi.

Kuwa Kane tariki ya 17 Gashyantare, Isaa munani z’ ijoro nibwo Miss KIST 2009, NSHUTI Clarisse yafashe indege yerekeza i Lagos muri Nigeria aho yagombaga kwitabira amarushanwa yiswe Miss University Africa y’ uyu mwaka, amarushanwa mpuzamakaminuza yo muri Afrika. Biteganyijwe ko muri ayo marushanwa azamarayo ibyumweru bigera kuri bibiri.

Nubwo ariko Nshuti ari i Lagos, hakomeje kwibazwa impamvu muri ba nyampinga bose b’amakaminuza n’amashuli makuru atandukanye hano mu Rwanda hatoranijwemo Nshuti Clarisse gusa kandi nta marushanwa yabaye ngo abahige.

Dr. Higiro Jean Pierre ni umwe mubatangije iby’abanyampinga mu Rwanda, akaba anifashishwa na Minisiteri y’umuco na Siporo mu gutoranya Nyampinga uhagararira igihugu mumahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Salus Relax, Dr. Higiro yatangaje ko ngo Nshuti ntawamutumye.

Ntago twe twahisemo ko Clarisse NSHUTI ahagararira u Rwanda. Amakuru yaje kutugeraho amaze kuva mu Rwanda atubwirako hari umukobwa ngo wabaye uwambere mu ma universite yose hano muRwanda, tuje no kurbieba kuri site tubisangaho,” Dr. Higiro, “Ntabwo twigeze tumwohereza kuko iyo aza kuza kugenda biciye mumucyo, twari bubimenye na minisiteri yari bubimenye.”

Irushanwa nyirizina, Dr. Higiro avuga ko bari barizi ariko ngo ntibumvikanaga n’ababiteguraga muri Nigeria kuko bitari byemewe n’amategeko (Officiel) nk’uko we yabyise ndetse ngo bitanaciye mu mucyo aho bari guhabwa ubutimire binyuze muri Minisiteri ibishinzwe.

NSHUTI Clarisse urebwa n’iki kibazo ntitwabashije kuvugana nawe kubera ikibazo cy’itumanaho aho akiri I Lagos, tukaba tuzabagezaho icyo abivugaho bidukundiye kuvugana nawe.

Reka tubabwire ko kugeza ubu, we n’abandi bari kumwe muri ayo marushanwa bacumbikiwe mu ngoro y’ Umuyobozi Mukuru w’ Umujyi wa Lagos.

Twabibutsa ko uyu Nyampinga ubusanzwe yiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’ Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), yabaye Nyampinga w’ iyo kaminuza ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2009 akaba ari nawe munyarwanda wagize amahirwe yo kwitabira ayo marushanwa bwa mbere.

Claude Kabengera
Umuseke.com

 

3 Comments

  • Nimumureke burya mubuzima habaho no gufata risk muriwe nubwo bitanyuze muri minisiteri n’ahandi habijejwe nta mpamvu yo kumuciraho iteka !gusa ahubwo azagire amahirwe masa kandi natahukana itsinzi tuzamwakirana ibyishimo nk’intwali y’igihugu yafashe icyemezo!!

    • Namara mbona uriya mwali ntakosa rikomeye yakoze ariko se buriya ntamuntu mubabishinzwe ubizi ra?gusa mureka tumusengere atahukane intsinzi ibindi tuzabimubaza nyuma!!
      Murakoze!bravo Miss!et bonne chance!!

  • ndabona uyu mushiki wacu atazira kuba ari tayari , abandi nta esprit d’urgence bafite.
    ahubwo sha Bonne chance .
    nyamara kandi aho kujya ku rugamba ufite abasoda igihumbi batari tayari wajyana babiri cg umwe bari tayari kandi ugatahana insinzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish