Digiqole ad

Chelsea yagaruye icyizere cy’igikombe

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Blackpool aho bita Bloomfield Road ku kibuga cya Blackpool ibitego 3 kuri 1, Mu bitego harimo 2 bya Lampard na 1 cya TERRY, abasore ba Anceloti bongeyekwigarurira icyizere cyo kwisubiza igikombe cya shampiona yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Iki cyizere cya Chelsea cyo gutwara igikombe ntigikesha intsinzi yo kuri uyu mugoroba gusa, harimo n’intsinzwi ya mucyeba wayo unayoboye urutonde rwa shampiyona ariyo Manchester United 3-1 ku kibuga cya Anfield Road, ndetse na Arsenal yanganyirije ku kibuga cyayo Emirates Stadium n’ikipe y’Injangwe z’Umukara (Sunderland).

Ikipe ya Chelsea ikaba igumye ku mwanya wa kane inyuma ya Man UTD iyirusha amanota 9, Arsenal iyirusha amanota 6 na Man City iyirusha amanota 2, ikipe ya Chelsea ikaba inafite umukino umwe w’ikirarane.

Eddy Sabiti
Umuseke.com

1 Comment

  • come on blues win it we cant wait

Comments are closed.

en_USEnglish