President Kagame yatumiwe mu nama yo mu rwego rwo hejuru yategiwe na UNAIDS kugirango ababwire uburyo u Rwanda ruri kurwanya icyo cyorezo, ubu butumire Kagame akaba yabushyikirijwe kumunsi w’ejo na Dr Michel Sidibé umuyobozi wa UNAIDS. Amakuru dukesha Orinfor, n’uko Dr Sidibé yatangaje ko u Rwanda ari intangarugero muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe yemeje ko imihango yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu izabera kuri Stade Amahoro i Remera no mu Midugudu yose. Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi DUSHYIGIKIRE UKURI, […]Irambuye
Ferguson yahagaritswe imikino 5 n’amande 30 000£. Alex Ferguson yahagaritswe kumara imikino igera kuri itanu aticara ku ntebe iba igenewe umutoza akaba azira kuba yarabwiye nabi umusifuzi witwa Martin Atkinson. Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza akaba avugako ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FA kuri uyu wagatatu, bwahagaritse Ferguson imikino 5 bunongeraho amande agera […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 15/03/2011 nibwo imwe mu nkingi ya HIP HOP muri America Nate Dogg ubusanzwe amazina ye nyakuri akaba yitwa Nathaniel D. Hale wavukiye i California yitabye Imana afite imyaka 41 azize uburwayi yaramaranye igihe kirekire. Yabanje mbere kugira ibibazo by’ubuzima hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 […]Irambuye
Amakuru dukesha Claudine Nyinawumuntu uba Montreal muri Canada, umwe mu bagore batangije umuryango wa “International Network of Women for Democracy and Peace (IWNDP) aravuga ko uyu muryango igihembo yitiriye Ingabire Victoire, kuwa 12 Werurwe, gishingiye ku marangamutima ya bamwe mu banyamuryango ba IWNDP. Kuri iriya tariki nibwo hatangijwe igihembo kizajya gitangwa buri mwaka ku mugore […]Irambuye
Inama yo kunoza ubucuruzi muri east africa Mu Rwanda hateraniye Inama iri guhuza ibihugu byo mu karere ka Afrika. Iyi nama igamije kwiga ku buryo ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, byakorwa neza muri aka karere. Ku Rwanda ngo iyi nama ni ingirakamaro kuko bituma bamenya uko ubucuruzi bukorwa mu bihugu bituranyi. Muri iyi nama ibihugu biyiteraniyemo birimo […]Irambuye
Perezida wa Libiya Mouamar Ghaddafi yagize ati: ” Inshunti yanjye Sarkozy n’umusazi”. Ni mukiganiro yagiranye na televiziyoy’abadage yitwa RTL kur’uyu munsi. “N’inshuti yanjye ariko ndakeka ko yabaye umusazi. Arwaye indwara yo mu mutwe, niko abamuba hafi bose bavuga ndetse nabo bakorana bemeza ko afite ikibazo cyo mu mutwe”, nkuko yakomeje abitangaza. Ibi ahanini Ghaddafi akaba […]Irambuye
Mu kagali ka Mpare mu murenge watumba, hatulikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu ijoro ryokuri uyu wa mbere. Iki gisasu cyaturikijwe na Emmanuel RUZINDANA wanasezerewe mugisirikare ahagana mu masayine z’ijoro. Ruzindana yabitewe n’ubusinzi nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa police Theos BADEGE ndetse n’abaturage bamwiboneye. Kikaba ntawe cyahitanye cyangwa ngo kimukomeretse. Ahagana mu masaha ya […]Irambuye
Umushinga w’itegeko rishyiraho inama nkuru y’ubushinjacyaha mu nzira Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho inama nkuru y’ubushinjacyaha, iyi nama ikaba igenwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukaba buvuga ko iri tegeko risigaje kujyanwa muri Sena y’u Rwanda, rizatuma imikorere y’ubushinjacyaha irushaho kuba myiza. Ubusanzwe nta tegeko ryihariye rigena imikorere […]Irambuye
Birashoboka ko abakora umwuga w’uburaya bawureka? Ibi si umugani kuko hari ababigezeho kurikira inkuru. Bamwe mu bahoze bakora umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe abiyemeje guhinduka riherereye mu kagari ka Gitwa umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye , intara y’Amajyepfo baratangaza ko ngo nyuma yo kureka uyu mwuga wabateshaga agaciro ubuzima bwabo bwahindutse cyane […]Irambuye