Digiqole ad

Salkozy yarasaze – Gaddafi

Perezida wa Libiya Mouamar Ghaddafi yagize ati: ” Inshunti yanjye Sarkozy n’umusazi”. Ni mukiganiro yagiranye na televiziyoy’abadage yitwa RTL kur’uyu munsi.

“N’inshuti yanjye ariko ndakeka ko yabaye umusazi. Arwaye indwara yo mu mutwe, niko abamuba hafi bose bavuga ndetse nabo bakorana bemeza ko afite ikibazo cyo mu mutwe”, nkuko yakomeje abitangaza. Ibi ahanini Ghaddafi akaba yabitangaje nyuma y’uko u bufaransa mw’ijwi rya Allain Juppe, ministry w’ububanyi n’amahanga mushya, busaba gushyigikira gahunda yo gukomatanyirizwa kwa Libya mu gukoresha ikirere cyayo.

Umuyobozi wa Libiya wibasiwe n’imyigaragambyo yabashaka ko yegura ku butegetsi amazeho imyaka imyaka irenga 40, ntabwo yasobanuye neza niba ubwo burwayi bwa Sarkozy avuga butavuye muri Raporo yakozwe n’ibiro by’ubutasi bwa Libiya buzwi kwizina rya JANA. Icyo kigo cyemeza neza ko cyakoze ubushakashatsi kuri Perezida Sarkozy ndetse na Leta ye kandi kikavuga ko kiramutse gishize ahagaragara iyo Raporo, Sarkozy yahita yegura ku mwanya wa perezida w’ubufaransa.

Colonel Gaddafi aho yarari mu kigo cya gisirikare cyitwa BAB AL-AZIZIA mu mugi wa Tripoli, yakomeje abwira abanyamakuru ba RTL ko igihe imvururu zizaba zirangiye nta gihugu cy’iburayi bazongera kugirana imishyikirano, yakomeje avuga ati: ” ubu tuzakorana n’uburusiya,

ubuhinde, ndetse n’ubushinwa” akaba yanahise ahamagarira ibi bihugu gushora imari yabwo mu maribaya Petrole muri Libya.

Jimmy Shyaka

Umuseke.com

2 Comments

  • UMUGANI WA kHADAFI NANJYE NTYO

  • ko bitoroshye

Comments are closed.

en_USEnglish