Ikirangirire Nate Dogg yitabye Imana.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 15/03/2011 nibwo imwe mu nkingi ya HIP HOP muri America Nate Dogg ubusanzwe amazina ye nyakuri akaba yitwa Nathaniel D. Hale wavukiye i California yitabye Imana afite imyaka 41 azize uburwayi yaramaranye igihe kirekire.
Yabanje mbere kugira ibibazo by’ubuzima hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 byamuviriyemo no kuba pararisé igice kimwe cy’umubiri. Twababwira ko yari mubyara w’ikindi cyamamare muri HIP HOP ariwe Snoop Dogg. Akaba yarakoranye n’abahanzi benshi ba HIP HOP harimo SNOOP DOGG, LUDACRIS, G UNIT, DR DRE n’abandi.
Akaba yaratangiye muzika ye mu 1991 ubwo Warren G yamujyanye kwa Dr Dre bagatangira gukorana, yanagaragaye muri album ya 2PAC yitwa ALL EYEZ ON ME. Akaba apfuye afite ALBUM 3 iyo aheruka gusohora yitwa music & me yasohoye mu 2001.
Umuseke.com
4 Comments
Imana imuhe iruhuko ridashira
RIP… You left a legacy somewhere for sure!!
Uwo yiringiraga amwakire mu bandi neza.
God bi with him and protect him SNOOP DOGG sorry for ur young Brother.
Comments are closed.