DUSHYIGIKIRE UKURI, TWIHESHE AGACIRO.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe yemeje ko imihango yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu izabera kuri Stade Amahoro i Remera no mu Midugudu yose.
Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi DUSHYIGIKIRE UKURI, TWIHESHE AGACIRO.”
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) www.cnlg.gov.rw, hateganyijwe imurika (exposition) rizatangira ku wa 04 Mata 2011 kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Stade ntoya y’i Remera.
Umuseke.com