Digiqole ad

Rwanda-Inama ku kunoza ubucuruzi

Inama yo kunoza ubucuruzi muri east africa

Mu Rwanda hateraniye Inama iri guhuza ibihugu byo mu karere ka Afrika. Iyi nama igamije kwiga ku buryo ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, byakorwa neza muri aka karere. Ku Rwanda ngo iyi nama ni ingirakamaro kuko bituma bamenya uko ubucuruzi bukorwa mu bihugu bituranyi.

Muri iyi nama ibihugu biyiteraniyemo birimo kurebera hamwe uburyo byagerageza kunoza imikorere yabyo mu bucuruzi bukorerwa ku mugabane w’afrika muri rusnge. Impamvu ngo ni uko ibihugu biri muri aka karere bikeneye impinduka mu bijyanye no gukora business kugirango bishyikire ibindi byateye imbere.

John Gara umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere RDB, ngo inama nk’iyi ituma bashobora kumenya ibikorerwa ahandi mu bijyanye no gukora ubucuruzi bwiza ati « muri EAST twese ni tubikora neza bizadufasha. Bizazamura ubukungu muri aka karere kandi twese tuzamukane. Aka karere kazarushaho gutera imbere ubucuruzi nibukorwa neza »

Naho ku ruhande rw’uhagarariye banki y’isi muri iyi nama, yibukijeko mu myaka ya za 80, umugabane w’africa wari inyuma mubijyanye n’ibikorwa by’ ubucuruzi, avugako guhera mu mwaka w’2000 aribwo ubucuruzi muri aka karere aribwo bwatangiye gukora ku buryo bufatika. Bityo ngo niyo mpamvu ari byiza gushyira hamwe kuri ibi bihigu byo mu karere k’ Afrika mu rwego rwo kureba icyakorwa kubirebana no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.

Claire U

Umuseke.com

en_USEnglish