Igihembo baringa kuri Victoire Ingabire
Amakuru dukesha Claudine Nyinawumuntu uba Montreal muri Canada, umwe mu bagore batangije umuryango wa “International Network of Women for Democracy and Peace (IWNDP) aravuga ko uyu muryango igihembo yitiriye Ingabire Victoire, kuwa 12 Werurwe, gishingiye ku marangamutima ya bamwe mu banyamuryango ba IWNDP.
Kuri iriya tariki nibwo hatangijwe igihembo kizajya gitangwa buri mwaka ku mugore waharaniye Democracy cyane cyane mu bihugu by’Africa, mu kiganiro twagiranye na Claudine Nyinawumuntu, uba muri Canada kuva 2001, yadutangarije ko habanje kugibwa impaka zikomeye ku mugore baha iki gihembo, izi mpaka zaje gutuma abanyamuryango ba IWNDP bagera kuri 16 barimo na Claudine bava muri uyu muryango batangije bitewe n’uko ngo basanze abawuhagarariye bakina Politiki kandi bakarangwa n’amarangamutima akomeye.
Nkuko Claudine Nyinawumuntu yakomeje abitangariza umuseke.com, yavuze ko impaka zatangiye kugibwa tariki 10 Mutarama mu gihe bibazaga niba batanga igihembo. Perpetue Muramutse, umuhuzabikorwa w’uyu muryango, akaba inshuti ikomeye ya Victoire Ingabire nkuko Claudine yabitubwiye, ngo yaje kwerura mu nama yabahuzaga avugako bagomba guha igihembo Victoire Ingabire mu gihe bari bataremeza neza ko uyu muryango warutse vuba wahita utanga igihembo.
Ibi ngo byakuruye kutumvikana hagati y’abanyamuryango byaje gutuma bamwe batangira kuvamo. Urugero ngo ni Madame Agnes Mukangarambe ngo wavuyemo nyuma y’intonganya nyinshi na Perpetue ubayobora. Claudine ati “ngewe nakomeje kwihanga ngira ngo bizahinduka, narinzi ko Perpetue yabivuze bigezo, ariko naje gusanga ari ibintu bikomeye kandi bateguye, sinari gukomeza gukorana nabo kuko nabonaga ibyo guharanira democracy, kurwanya ihohoterwa n’amahoro ku bagore byarahindutse kurwanya leta ya Kigali. Nge sindi umunyapolitiki”
Yakomeje avuga ko IWNDP abona iri guta umurongo yari yatangiranye ibitewe n’ayo marangamutima, ngo imwe mu nyandiko za mbere kuri website bari babashije gufungura niho yatangiriye kwibaza ku banyamuryango bamwe na bamwe batangiranye, kuko yayibonagamo kurwanya Kigali kurusha guharanira ibyo biyemeje. Iyo nyandiko ikaba yitwa “Appel pour sauver le processus démocratique au Rwanda. “ Claudine yavuze ko benshi mu banyamuryango batishimiye iyi nyandiko nto ihamagarira abantu kugira icyo bakora kucyo bise intervention, afin de sauver la paix et la démocratie (http://rifdp.org/fr/node/6 )
Kuri iyi nyandiko Claudine Nyinawumuntu yagize ati “u Rwanda si Paradizo, ndetse koko hari ibitagenda nkahandi henshi, ariko sinibaza ko ubu u Rwanda rukennye amahoro, niyo Internet yaba imbeshya, nduherukamo muri 2001,nabonaga abantu bashishikajwe no kwiteza imbere. Naho Democracy yo ni inzira ndende, ndumva nta gihugu kw’isi kirashyikira Democracy nyayo, habe yemwe na hano muri Canada benshi birukira” yongeye ho ko kuba uyu muryango watanze kiriya gihembo wagitanze ushingiye ku marangamutima cyane cyane ya Perpetue Muramutse wabanye na Ingabire mu gihe kigera ku myaka ibiri, ndetse na Philomene Nishyirembere biganye amashuri abanza bakaba inshuti zikomeye igihe kinini kugeza n’ubu akaba ariwe ubana n’umukobwa wa Victoire Ingabire witwa Raissa.
Ingabire Victoire akaba afunzwe mu Rwanda aho mu byo ashinjwa harimo gushaka gukwirakwiza amacakubiri. Victoire akaba ari umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ritigeze ryemerwa n’amategeko y’u Rwanda kubera umurongo waryo w’amacakubiri nk’uko ubushinjacyaha mu Rwanda bwabyemeje. Victoire akaba we adahwema kuvuga ko arengana ndetse agomba kurekurwa.
Denis R.
Umuseke.com