Digiqole ad

Ferguson yahagaritswe imikino 5

Ferguson yahagaritswe imikino 5 n’amande 30 000£.

Alex Ferguson yahagaritswe kumara imikino igera kuri itanu aticara ku ntebe iba igenewe umutoza akaba azira kuba yarabwiye nabi umusifuzi witwa Martin Atkinson.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza akaba avugako ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FA kuri uyu wagatatu, bwahagaritse Ferguson imikino 5 bunongeraho amande agera ku 30000 y’amapawundi
( pounds). Ibi bihano bije nyuma y’aho umutoza wa Manchester United yagize icyo atangaza ku myitwarire y’umusifuzi Atkinson wari wayoboye umukino hagati ya Chelsea na MU (2-1 )

Umukino urangiye Ferguson akaba yaragize ati, “Nkibona izina ry’umusifuzi nahise ngira ubwoba. Ngira ubwoba burenze.”

Uyu mugabo akaba yarakomeje kugenda yinubira amwe mu makosa yari yagiye akorwa n’umukinnyi myugariro wa Chelsea David Luiz cyane iryo yakoreye rutahizamu Wayne Rooney, ariko umusifuzi akamwihorera.

Inyandiko iva muri FA ikaba igira iti, “Akanama kigenga gafata ibyemezo gahagaritse Alex Ferguson imikino itatu n’amande angana 30000£ .

“Ariko kandi aka kanama kakaba kongeyeho indi mikino ibiri irebana no kugaragaza imyitwarire idahwitse yagaragajye mu Kwakira kwa 2009 ubwo Ferguson yaganiraga n’ibitangazamakuru.”

Iri hagarikwa rya Faggie rikaba ritangirana n’umukino uzaba kuwa kabiri utaha wa shampiyona West Ham na Man Utd.
Mu bigaragara Ferguson akaba azamara ukwezi kwa kane kose aticara ku ntebe y’abatoza mu Bwongereza. Ind mikino ikomeye cyane ashobora kuzasiba hari umukino w’abakeba (derby) bo mu mujyi wa Manchester. Uwo mukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cya FA ukazaba ku itariki 16/04/11 ukazahuza Man City na Man Utd.

Undi mukino ufite byinshi uvuze ariko nawo akabashobora kuzawusiba ni Arsenal na Man Utd, uyu mukino wo ukazaba ku 01/05/11.

Ngiyo imikino yose Manchester United isigaranye mu Bwongereza

19/03/11 Man Utd v Bolton 15:00

09/04/11 Man Utd v Fulham 15:00

16/04/11 FA Cup Semi-final Man City v Man Utd 15:00

23/04/11 Man Utd v Everton 12:45

01/05/11 Arsenal v Man Utd 14:05

07/05/11 Man Utd v Chelsea 15:00

14/05/11 Blackburn v Man Utd 15:00

22/05/11 Man Utd v Blackpool 16:00

 

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

 

1 Comment

  • Bamuhannye mike ahubwo. Uriya musaza uko akura ni nako ivuzivuzi muri we rikura!

Comments are closed.

en_USEnglish