Digiqole ad

Umushinga w’itegeko rishya.

Umushinga w’itegeko rishyiraho inama nkuru y’ubushinjacyaha mu nzira

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho inama nkuru y’ubushinjacyaha, iyi nama ikaba igenwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukaba buvuga ko iri tegeko risigaje kujyanwa muri Sena y’u Rwanda, rizatuma imikorere y’ubushinjacyaha irushaho kuba myiza.

Ubusanzwe nta tegeko ryihariye rigena imikorere n’ishyirwaho ry’inama nkuru y’ubushinjacyaha; ubu rero inteko ishinga amategeko yamaze kwemeza uyu mushinga, igisigaye ni Sena y’u Rwanda. Gusa uru rwego rwo rusanzweho, ariko itegeko rishya rizatuma hahinduka byinshi mu mikorere y’ubushinjacyaha .

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Allain Mukurarinda , avuga ko iyo nama ariyo ishinzwe gufata ibyemezo byose birebana n’ubushinjacyaha urugero atanga aragira ati “iyo hari umushinjacyaha witwaye nabi haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe niyo yaba ari umushinjacyaha mukuru iyo nama ishobora kugira ibyemezo imufatira”..

Umuvugizi w’ubushinjacyaha akomeza avuga ko mubigomba gutunganywa harimo imishahara y’abashinjacyaha ,ariko iri tegeko rikaba rizanakosora ibyagiye bikorwa nabi mbere.

Inama nkuru y’ubushinjacyaha ikaba ikuriwe na Ministri w’ubutabera, irimo kandi umushinjacyaha mukuru n’umwungirije, Umuvunyi mukuru, umukuru wa Police n’umwarimu muri kaminuza wigisha iby’amategeko hamwe n’umukuru wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Claire U

Umuseke.com

1 Comment

  • NI BABIGIRE VUBA TUBONE IZO MPINDUKA.

Comments are closed.

en_USEnglish