Amadosiye ye agiye kuzanwa mu Rda

Amadosiye ya Ingabire Victoire agiye kuzanwa mu rwanda Urukiko rw’I Rotterdam mu gihugu cy’ubuholandi rumaze gutegeka ko amadosiye ya Ingabire Victoire yoherezwa mu Rwanda. Aya madosiye yararimo za Mudasobwa n’izindi mpapuro zirimo imikorere ya Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda. Ibi bikoresho birimo mudasobwa ebyiri ndetse n’impapuro byafashwe n’ubushinjacyaha mukuboza umwaka ushize, bisabwe […]Irambuye

Mbese gukuna biracyabaho mu Rwanda?

Umuco nyarwanda ugabanyijemo ibice byinshi bigiye bitandukanye kimwe ku kindi, ubushize Umuseke.com twabagejejeho bimwe mubijyanye n’ubuvanganzo, aho twababwiye imvano y’ibisigo nyabami mu Rwanda ndetse n’urugero rwa kimwe mu bisigo bya Sekarama wa Mpumba, twanabagejejeho kandi insigamigani « Yaje nk’iyagatera.» None se, waba uzi umuhango wo gukuna mu Rwanda rwo hambere ? Mbese ubu biracyabaho ? ibyo n’ibindi ni […]Irambuye

Human rights watch yanenze gacaca

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, mu cyegeranyo wasohoye kuri uyu Wakabiri, uranenga  Gacaca, nka bumwe mu buryo bwifashishijwe mu gucira imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. uyu muryanga uvuga ko ubutabera bwakoreshejwe muri gacaca bwari burimo amakosa mu byerekeranye n’ubucamanza. Uyu muryango ukomeza ugaragaza ko  gacaca hari aho yananiwe kugena […]Irambuye

Paul Kagame i Burasirazuba, ati iki ?

Kuri uyu wa gatanu  taliki ya 27-05-2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba. Kagame i Nyagatare kuri uyu wa gatanu/Photo Newtimes Ako karere kagizwe n’imirenge 14, kakaba kandi ari kamwe mu turere tugaragaramo umukenke, karimo igice cya Parc National y’Akagera ahagaragaramo zimwe mu nyamaswa zirimo impara n’imparage […]Irambuye

MINELA- Umuganda udasanzwe

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2011 Ministeri y’umutungo kamere ifatanije n’abanyarwanda bose iributangize icyumweru cyahariwe ibidukikije, bikaba bitegnijwe ibikorwa byo kwita ku bidukikije ndetse no guteza imbere umuco w’isuku bizkomeza kwitabwaho mugihe kingana n’ukwezi. Ibi twabitangarijwe na Ministeri y’umutungo kamere (MINELA) mu itangazo yageneye abanyarwanda bose kuri uyu munsi, nkuko mugiye kurisoma  hasi hano uko […]Irambuye

Top 10: Abanyagitugu bakiriho

Nkuko ubushize twabagejejeho urutonde rw’abanyagitugu babayeho mubihe byashize bakarangwa n’ibikorwa birenze kamere, ubu noneho tugiye kubagezaho abanyagitugu bagihumeka umwuka w’abazima. Dore urutonde rw’abaperezida b’abanyagitugu ku rwego rw’isi bakiri  bazima. Gusa igitera abanshi kwibaza no gutangara ni kuba bamwe muri bo bakiri ku buyobozi mu gihe ku isi usanga intambara  zibera mu bihugu bimwe na bimwe […]Irambuye

Uburezi bugomba gukoreshwa mu gukemura ibibazo

Mu mibereho isanzwe ya buri munsi, abantu bashobora guhura n’ibibazo bigatuma bahindura imyifatire cyangwa bikabatera ihungabana. Ababana n’ibibazo bishobora kubagiraho impinduka zitari nziza, haba ku mubiri ndetse no mubitekerezo, abo babana ntibagomba kubafata nk’aho ibyababayeho bidasanzwe; ahubwo bagomba kumenya ko icyabibateye ari cyo kiba kidasanzwe. Ibi ni ibitangazwa n’abanyeshuli biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, […]Irambuye

Tora Blessed sisters mu irushanwa

Groupe The Blessed Sisters igizwe n’abakobwa batatu bavukana aribo Peace, Rebecca na Dorcus bakaba babarizwa mu itorero rya Anglican muri Paroisse ya Saint Etienne iherereye i Nyamirambo aho bita mu Biryogo. Aba baririmbyi bamaze kumenyekana cyane mu gihe kinga n’imyaka 4 bamaze baririmba mu matorero anyuranye ndetse no mu makorali atandukanye. Mu gihe bamaze baririmba […]Irambuye

G8-Inkunga mu barabu!

DEAUVILLE, Calvados – Abayobozi b’ ibihugu 8 bikize cyane ku isi baganiye ku kibazo cy ingaruka z’ amadeni ya leta zunze ubumwe z’Amerika ku bukungu bw ‘isi, bakaba kandi biyemeje gutanga inkunga yabo kugirango bafashe ibihugu by’ Abarabu ubu ngo byiyemeje guhindukirira inzira ya demokarasi. Ingaruka z’ imvururu zibera muri  Yémen, aho imirwano hagati y’ […]Irambuye

Amahoro yifashe ate Ku isi?

Ikigo cy’Ubukungu n’Amahoro(Institute of Economics & Peace) cyasohoye icyegeranyo kigaragaza uko amahora yifashe ku isi. Imibereho myiza y’abaturage, nicyo gipimo iki kigo cyahereyeho kigaragaza amahoro. Ufatiye ku mibereho myiza y’abatuye ku isi muri rusange, iki kigo cy’ubukungu n’amahoro kererekana ko amahoro yasubiye inyuma cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2011. Ugusubira inyuma byatewe ahanini n’impinduramatwara […]Irambuye

en_USEnglish