Digiqole ad

Amadosiye ye agiye kuzanwa mu Rda

Amadosiye ya Ingabire Victoire agiye kuzanwa mu rwanda

Ingabire Victoire (photo internet)
Ingabire Victoire (photo internet)

Urukiko rw’I Rotterdam mu gihugu cy’ubuholandi rumaze gutegeka ko amadosiye ya Ingabire Victoire yoherezwa mu Rwanda. Aya madosiye yararimo za Mudasobwa n’izindi mpapuro zirimo imikorere ya Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda.

Ibi bikoresho birimo mudasobwa ebyiri ndetse n’impapuro byafashwe n’ubushinjacyaha mukuboza umwaka ushize, bisabwe n’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo umucamanza yategetse ko amadosiye 3 muri icyenda yari yarafatiriwe ariyo yoherezwa mu Rwanda.

Aya madosiye yahise yoherezwa muri Ministeri y’ubutabera y’ubuholandi ari nayo izagira ijambo rya nyuma ku cyemezo cyafashwe n’umucamanza.

Taliki 20 uku kwezi, mu rukiko rwa Rotterdam hari havutse impaka  zishingiye kuri aya madosiye, bamwe mubashingamategeko b’ubuholandi bavuga ko aramutse yoherejwe mu Rwanda byaba ari ugufasha ubutegetsi bw’u Rwanda gukomeza guhonyora ubwisanzure bwa Politike.

Mugenzi wacu Ruben Koops dukesha iyi nkuru yatubwiye ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari busanzwe buzi ibikubiye muri aya madosiye ngo bwahawe uburenganzira bwo kuyarebamo akimara gufatirwa.

Bisa naho icyemezo cya Ministri w’ubutabera Fred Teeven kitaza gutandukana n’icy’urukiko kuko nawe yari yabwiye intekoshingamategeko ye ko hari bimwe mubikoresho byari byarafatiriwe bizasubizwa umuryango wa Ingabire naho andi madosiye yoherezwe mu Rwanda.

Claire U

Umuseke.com

 

5 Comments

  • amadosiye ye ni azanwe maze uyu iyi nyangabirama ipfobya genocide iburanishwe kandi ihanirwe ibyaha byose bizamuhama

  • Naze turebe n’abandi bakoranaga muri kigali, biravugwa ko bahari.

  • uyu mugore akaga yari ashatse guteza abanyarwanda azakabazwe ,ubundi ahanwe byiza hatazagira n’undi ubitekereza kuko bitabaye ibyo amasomo duhabwa n’amateka ntacyo yaba yaratumariye.

  • Urucira mukaso rugatwara nyoko. None niwe ejo niwowe gahambe.

  • iyaba yari azi intimba genocide yadusigiye?yari ahaze sha

Comments are closed.

en_USEnglish