Digiqole ad

Paul Kagame i Burasirazuba, ati iki ?

Kuri uyu wa gatanu  taliki ya 27-05-2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.

Kagame in Nyagatare

Kagame i Nyagatare kuri uyu wa gatanu/Photo Newtimes

Ako karere kagizwe n’imirenge 14, kakaba kandi ari kamwe mu turere tugaragaramo umukenke, karimo igice cya Parc National y’Akagera ahagaragaramo zimwe mu nyamaswa zirimo impara n’imparage n’izindi nyamaswa, kakaba gahana imbibi n’ibihugu bibiri, aribyo Uganda na Tanzaniya.
Muruzinduko rwe rw’umunsi umwe, Perezida Paul Kagame yasabye abaturage bo muri ako karere n’Abanyarwanda muri rusange gushyira hamwe imbaraga bibumbira muri za koperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere mu mirimo ya buri munsi. Perezida Paul Kagame yabanje gusura  ahari umushinga wa Muvumba ya 8 wo gutunganya igishanga cy’Umuvumba kingana na Hegitari 1.500 kiri hagati y’umurenge wa Rwempasha na Tabagwe giteganyijwe kuzahingwamo umuceri. Uwo mushinga uzarangira utwaye Miliyari  9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Prezida wa Republika yanasuye  umuhinzi mworozi wa kijyambere witwa Mugiraneza Elisa wo mu murenge wa Tabagwe. Mu bikorwa by’uwo muhinzi mworozi Perezida Kagame yasuye, harimo Biogaz yakoze imufasha gucana mu nzu ye, ahari uburyo bwihariye bwo gufata amazi akoresha mu guha inka ze amazi (kuuhira)  ndetse no kuuhira imyaka. Uyu mugabo akaba yaranoroje inka abaturage bagera kuri 80 mu kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Nyuma yo gusura uwo muhinzi mworozi, Perezida wa Repubulika yerekeje mu murenge wa Nyagatare aho yaganiriye n’abaturage bo muri ako karere, bamugezaho bimwe mu bibazo n’ibitekerezo bafite.
Mu butumwa yagejeye kuri abo baturage, Perezida wa Repubulika yavuze ko umuyobozi mwiza ndetse n’abayoborwa beza ari abaharanira kujya mbere, Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko abantu iyo bihaye intego n’iyo babikoreye icyo bashaka cyose bakigeraho, Ibyo bikaba bikwiye gutanga imbaraga n’icyizere ko mu myaka mike iri imbere byagerwaho birenze no kuri urwo rwego.
Abaturage bahawe urubuga, Bimwe mu bibazo bagaragaje byahise bibonerwa ibisubizo, ibindi nabyo ababishinzwe basezeranya umukuru w’igihugu ko bagiye kubikemura mu gihe cya vuba. Ku bijyanye n’ikibazo cy’inyamaswa zo muri Parc y’Akagera zonera abaturage, Perezida wa Repubulika yavuze ko mu minsi ya vuba abangirijwe n’izo nyamaswa bazatangira kubona impozamarira.

Abaturage ba Nyagatare bavuze ko bashima byinshi Perezida wa Repubulika amaze kugeza ku baturage, by’umwihariko bakaba bishimira ko mu rwego rw’ubworozi, ubu bitabiriye ubworozi bwa kijyambere bubaha umukamo utubutse ndetse bakaba barabonye n’isoko ry’amata yabo, aho ayo mata asigaye agemurwa ku ruganda rw’Inyange.

Mu buhinzi, abaturage bavuga ko bishimira ko bitabiriye cyane inama yo guhinga kijyambere umukuru w’igihugu yabagiriye ubwo aheruka muri ako karere, bakaba barahinze ibigori kuri ubwo buryo bakabona umusaruro utubutse,ndetse ubu muri ako karere hakaba hagenda hanashingwa inganda nto zitunganya umusaruro w’ibigori.

Asoza urwo ruzinduko, Perezida wa Repubulika yatangije umwiherero w’abacuruzi bo mu ntara y’iburasirazuba ubera muri ako karere ka Nyagatare.

umuseke.com

19 Comments

  • umuyobozi mwiza ni iwesa imihigo yahigiye abaturage, nyakubahwa perezida wa repuburika, abanyagatare bose turagushimira kuruzinduka wagiriye iwacu, ibi bitwereka ko udukunda kandi natwe turagushyigikiye twese, komereza aho rero wese imihigo maze n’abandi bakwigane. uri umuyobozi ukwiroye u rwanda.

  • abaturage nibishyira hamwe bagakorera mu m coperatives, ibintu ntibyoroshye ariko ubukene bazabuhasya

  • umusaza wacu turamukunda cyane koko ukwiriye kuyobora urwanda !!!!!!!! nukuzasura nizindi ntara zose ngo urebe aho utundi turere tugeze ~!!!!!!!!!!!!!!!!

  • umusaza wacu turagukunda cyane tuzaguhora inyuma ariko natwe nukutwibuka mu ntara yamajyaruguru turagutegereje !!!!!!!!!

  • Ni acye cyane muri Africa, wasanga abayobozi bakurikirana abaturage nk’ uko Paul Kagame abigenza.

  • ngewe nejejwe n’uriya muhinzi mworozi woroje abaturage bangana kuriya;niwe ntangarugero abandi barabeshya!

  • Paul Kagame jye akomeza yegere abaturage, kuko iyo ageze kuri terrain, hari ibibazo byinshi biba byarananiranye asiga akemuye.

  • uruzinduko rwawe nyakubahwa perezida rwadusigiye ibitekerezo byinshi kandi byiza, iyaba byashobokaga ukazajya udusura buri munsi, kuko tukwigiraho byinshi cyane kandi bidufutiye akamaro, Twishimiye ibyiza watugejejeho, kandi tugufitiye icyizere cy’uko uzatugeza kuri bindi byinshi

  • umusaza turakwemera cyane imana izaguhore imbere mu kuyobora abanyarwanda !!!!!!!akaboko kayo kazaguhore iruhande

  • kagame njye mufata nkindorerwamo ya afurika kubantu bose bagakwiye kumureberaho nkumuntu washoboye kurangiza intambara nta kwihorera bibaye ho kandi akaganisha igihugu ku iterambere rirambye ku baturage !!!!!

  • Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, turagushimira cyan

  • kagame wacu turagukunda cyane tuzagihora inyuma !!!!!!!!!!!!!!!!! tugushimira ibyo umaze kutugezaho kugera ubu !

  • Umuyobozi mwiza ni uwegera abaturage, akaganira nabo, akunva ibyo bakeneye, n’ibitekerezo byabo. Turashimira rero HE uburyo akomeje kugenda yegera abaturage, bakungurana ibitekerezo by’uburyo bakubaka igihugu.

  • ntaho HE ajya ngo ahasige uko yahasanze!asiga ahakoze akantu gashya uko byagenda kose,kandi abaturage bakabyishimira.

  • nabonye igishanga i nyagatare barimo gutunganya president yasuye bamwereka uburyo kizatanga umusaruro uzahaza abanyarwanda ukoherezwa no mu mahanga.ibi byose ni ku bufatanye bwa HE kagame n’abaturage.

  • Perezida wacu turamwemera cyane, uburyo atwitaho, akadusura, akanatugira inama zubaka. Komereza aho nyakubahwa, kandi Imana ijye igufasha kugera ku ntego wihaye.

  • Perezida Paul KAGAME turagusaba ko wazongera ukagaruka i Nyagatare vuba cyane ugasura University y.Umutara Polytechnic kuko hari ibibazo bidukomereye ku banyeshuri kuko iri shuri rifite imikorere mibi mu buyobozi bwaryo bwose ndetse no ku barimu.

  • urya rero abanyarwanda mujye munashima Imana buryo ki mugihe kingana gitya muvuye mukaga nkakariya mukaba noneho ubu mukaba muri mubantu bashimirwa umuyobozi ushimwa n’Isi yose ndetse unagaragaza ko ashoboye!! by :

  • Nguyu umubyeyi utarobanura, nguyu Rudasumbwa, Intore izirusha intambwe. Humura turahari ntituzagutenguha

Comments are closed.

en_USEnglish