Digiqole ad

Mbese gukuna biracyabaho mu Rwanda?

Umuco nyarwanda ugabanyijemo ibice byinshi bigiye bitandukanye kimwe ku kindi, ubushize Umuseke.com twabagejejeho bimwe mubijyanye n’ubuvanganzo, aho twababwiye imvano y’ibisigo nyabami mu Rwanda ndetse n’urugero rwa kimwe mu bisigo bya Sekarama wa Mpumba, twanabagejejeho kandi insigamigani « Yaje nk’iyagatera.» None se, waba uzi umuhango wo gukuna mu Rwanda rwo hambere ? Mbese ubu biracyabaho ? ibyo n’ibindi ni byo twabateguriye uyu munsi kugirango dusangirire hamwe umuco nyarwanda.

ibice bigize igitsina gore
photo internet -ibice bigize igitsina gore

Gukuna ni umuhango wakorwaga n’abakobwa mu Rwanda rwo hambere aho abakobwa babaga  bakurura bimwe mu bice by’igitsina cya bo bita  imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye ingo dore ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire y’urwo rugo.

Umukobwa atangira umuhango wo gukuna ari umwangavu w’imyaka 10-13 kuko umubiri We uba utarakomera. Mu gihe cyo hambere uwo muhango wakundaga kubera mu gasozi nko mu gashyamba abakobwa bitwaje kujya guca imyeyo” imvugo ikana komoka aho ngo uwakunnye byitwa ko yaciye imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya
inkwi, kujya murubohero, n’ibindi…. Mu Rwanda rwo hambere iyo umukobwa yabaga atarakunye bamwitaga amazina menshi, asa naho ari ukumumwaza, bigaragaza ko hambere uyu muhango wahabwaga agaciro kanini. Amwe muri ayo mazina ni nka : Akeso karimo ubusa, ikimara kimara inka n’imiryango, umupfu, nyirakirimubusa, n’andi mazina nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda.

Gukuna muri iki gihe.

Igihe cyo gukuna nticyarangiye kuko kubana mu ngo biturutse kuko umugore yakunnye bitarangiye !

Si ngombwa ko uba warakunnye ngo ube umugore wuzuye. Umugore si uko aba yarakunnye, abagore bamwe ntabwo baba barakunnye gusa, icyo babikoreraga kwari ukugirango bashimishe abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Kuri ubu rero ushobora kubikora ushaka kuzagera ku muhigo nk’uwo abanyarwanda bacyera babaga bafite cyangwa ntubikore byose byaterwa n’ubushake cyangwa n’umwanya wabiboneye. Ababyeyi na bo muri iki gihe bavuga ko ntaburyo babona bwo kuganiriza abana babo ibijyanye n’umuhango wo gukuna bitewe n’imyumvire baba bafite kuri uyu muhango.

Mukamisha Patricie w’imyaka 45 twaganiriye avuga ko ntawigeze umubwira ngo natangire umuhango wo gukuna avugako yabibonanye abandi bakobwa bagenzi be , bityo rero ngo ntiyakwitora gnmo ajye kuganiriza ibyo umukobwa we.

Agira ati : « Nkuko nabibonanye abandi bakobwa, na bo bazabe ariko babibona kuko nsinshobara kujya aho ngo mbigishe iho ! »

Uretse uyu mubyeyi twaganiriye, iyo uganiriye na bamwe mu bakobwa muri iki gihe na bo  bakubwirako nta byinshi babiziho ndetse na bamwe mu babikoze bavugako babikoze bitewe no kubona bagenzi babo barabikoraga ariko ku bwabo batari kubitinyuka ndetse n’ubwo babikoze baka barabikoze batazi akamaro kabyo bakazakamenya uko iminsi igenda ihita.

Mukobwajana Emelyne  w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko yakunnye afite imyaka 16 abitewe no kuba yarafite abakobwa b’inshuti ze babikoraga ku ishuri aho yigaga amashuri yisumbuye, gusa ngo yabikoraga by’urwiganwa atazi akamaro kabyo.

Ati:”Nabikoze kuko nabonye abo twagendanaga babikora, kuko na  bo babikoraga bavugako babonye abandi babikora bityo ntitwari tuzi ngo bizagira ingaruka runaka. »

Niba utazi aho wakorera uwo muhango dore ni hamwe cyangwa hose muri aha hakurikira:

Si ngombwa ko ujya mu gisambu nkuko babikoraga kera gusa ubishoboye wabikora.

  1. Ushobora kubikorera ahantu hose hagushimishije gusa hiherereye nko mu cyumba.
  2. Ushobora kubikora wiherereye wenyine cyangwa uri kumwe n’undi mukobwa w’inshuti yawe cyangwa wo mu muryango wawe imuhira.
  3. Ushobara kubikorera mu rwogero.

Bakuna bate ?

Umukobwa utarakuna nta mishino aba afite, bityo kubera ko gukuna ari ukoyongera atangira afata ku mpande za rugongo akajya akurura aganisha hasi. Nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise « imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda. » ngo atangira kuzajya akurura imishino aganisha hasi birababaza bityo akurura buhoro buhoro gusa atanonera cyane, agakora ku buryo ababara buhoro.

Kugirango amenye ko agwiza iyo akuna, agenda apimira ku rutoki rwa musumba zose bityo akayikurura aringaniza kuri urwo  rutoki. Umukobwa agwiza iyo imishino ireshya n’urutoki rwe rwa musumba zose. Ntawe ugwirizaho bityo iyo  ukuna nturambirwa kuko bitwara igihe kirekire.

Ese ni ibiki bifashishaga mu gukuna

Iyo kera bajyaga gukuna bakoreshaga amavuta y’inka (ikimuri) kugirango intoki ndetse n’imishino binyerere, gusa muri iki gihe wakoresha andi mavuta ayo ariyo yose gusa atarimo ibikoresho(produit) byatuma wangirika mu gitsina.

Ushobora gukoresha ibikoresho bishushe nk’igitsina cy’umugabo, nk’ibijumba birongoroye, karoti, umuneke udahiye cyane n’ibindi bishobora kwinjira mu gitsina cy’umukobwa igihe akuna ariko bisize amavuta kugirango binyererere. Ibi byose ukoresha ukuna wirinda kubyinjiza kure mu gitsina kuko bishobora kugukomeretsa cyangwa bikangiza akabambano kawe (hymen) ukaba wangije ubusugi bwawe kandi utarabonana n’umugabo, bityo rero ugenda ubikoza hirya no hino aherekera ku mpande z’igitsina kuko icyo ushaka ari uko imishino yakwiyongera ikaba miremire.

Ubushakashatsi buvuga iki ku muhango wo Gukuna?

Muri iki gihe usanga gukuna bitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, yewe na bamwe mu babyeyi iyo ubabajije bavugako gukuna badashobora kubiganiriza abana babo ngo kuko na bo babikoze nta we ubibaganirije. Nyamara ubushakashatsi  bwakorewe mu Rwanda bukozwe  n’abarimu babiri bo muri kaminuza yaWageningen mu Buholandi aribo Marian koster na Liza price bavugako abagore 11 n’abagabo 2 babajije bababwiyeko gukuna babonye  bigira akamaro. Bavugako iyo wakunye neza imishino ishobora kugera kuri cm eshanu (5cm)  bityo ngo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bituma amazi aturuka mu gitsina cy’umugore y’iyongera maze ibyo abanyarwanda bita kunyaza ngo bigashoboka ku buryo bworoheje. Nubwo abo bavugako gukuna bigira akamaro ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS  rivugako gukuna ntaho bitandukaniye no konona igitsina ukigira uko kitaremwe ( genital mutilation), ariko bariya barimu babiri bakoze ubushakashatsi ku gukuna mu Rwanda bavugako uyu muryango ugomba kuba wahindura iri zina wita umuhango wo gukuna maze ukabyita guhinduraho gato igitsina(genital modification) kuko bo bemezako gukuna basanze ntacyo bibangamiyeho abagore ku miterere ya bo kimwe na nyuma yo gukuna. Ibindi ku muhango wo gukuna tuzajya dukomeza tubibagezeho. Gusa ufite igitekerezo watwandikira ku  museke.com maze tugasangira umuco w’i Rwanda.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

 

15 Comments

  • Murakoze kuba muduhuguye kubijyanye no gukuna kabisa hari umukobwa duturanye ufite imishino igenda yiboha kuburyo kumunyaza byoroha.Murakoze cyane mwababyeyi mwe ubutaha muzatwigishe no guswera.

  • Ariko se ko mwatgezagaho amatangazo y’akzi kagezweho biri no mubikunda dukunda iyi site mukaba musa n’ababihagaritse? nimwihangane mwongere biradufasha cyane.

    • Mutwihanganire turimo kubibatunganyiriza neza kugirango birusheho kubanogera. Vuba turakabagezaho cyane maze twamagane ubushomeri. Murakoze kubyihanganira

  • Muzaze mbereke iyanjye uko nayiciye mubone uburyo bisa abatabizi

    • Amakuru Agboluanite? Ngaho se uzanyereke sha? Njye sindayibona. Uzambwire kuri [email protected]. Nzagura tu.

  • nanjye n dabyemeza ko gukuna biryoshya igikorwa cyo gutera akabariro.ni umunyenga pe!

  • ndunva byafasha no kurwanya sida,kuko niba bituma igitsina gihehera ubwo ni ukuvuga ko bigabanya kuzana twa dusebe sida yinjiriramo.

  • muraho?mubyukuri umukobwa utarakunnye ntabwo ashobora gushimisha umugabo.kandinyine mukomerezaho kutwigisha.

  • Umuseke nkunda muri abahanga,iyo umuntu abandikiye muhita musubiza direct!

  • Nashimye ko abakobwa bazigira ubwenge hano.

  • mdfggggggggggggggh

  • nonese mushatse kuvugako umuntu utabikora ataryoherwa,mu gihe kimibonano mpuzabitsina?
    mutubwire kuko ntabyo twakoze kdi igihe cyo kubikora kikaba cyaranaturenganye.

  • Sha narongoye uwa kunnye,ndongora nutarakunnye nsanga biratandukanye pe!gukuna ni byiza!nifuza gusubira kuwa kunnye kurusha utarabikoze.

  • Njye gukuna nta kamaro kanini mbibonamo kuko n’abafasha bamwe iyo basanze warakunnye ntimwumvikana.
    bakobwa rero muzabanze mubaze neza ba Nyogosenge babasobanurire

  • Ewana warongoye umukobwa wakunnye ntiwakwifuza nokuvugisha,utarakunnye.

Comments are closed.

en_USEnglish