Digiqole ad

Amahoro yifashe ate Ku isi?

Ikigo cy’Ubukungu n’Amahoro(Institute of Economics & Peace) cyasohoye icyegeranyo kigaragaza uko amahora yifashe ku isi. Imibereho myiza y’abaturage, nicyo gipimo iki kigo cyahereyeho kigaragaza amahoro.

Amahoro yifashe ate ku isi?
Amahoro yifashe ate ku isi?

Ufatiye ku mibereho myiza y’abatuye ku isi muri rusange, iki kigo cy’ubukungu n’amahoro kererekana ko amahoro yasubiye inyuma cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2011. Ugusubira inyuma byatewe ahanini n’impinduramatwara zagaragaye mu bihugu by’Abarabu.

Imibereho myiza y’abaturage yifashishijwe nk’ikigaragaza amahoro, ikubiyemo ibintu 23 byifashishijwe mu gupima amahoro . Uhereye k’umutungo ukoreshwa mu gisirikare, imibanire y’igihugu n’ibihugu bihana imbibi n’uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Uburyo amahame ya demokarasi no gukorera mu mucyo byubahirizwa, uburezi n’umudendezo w’igihugu.

Uhereye kuri ibi biranga amahoro, Islande iza ku mwanya wa Mbere, ikaba iri no mu myanya 4 ya mbere kuva muri 2008. Ubufaransa buza ku mwanya wa 36. Irak yavuye ku mwanya wa nyuma yariho umwaka ushize, ihita iwusigira Somaliya. Libye igaragara ko yasubiye inyuma cyane, aho yavuye ku mwanya wa 56 ikagera kuri 143, Bahreïn yagabanutseho imyanya 51 naho Misiri igabanukaho 24.

Ukurikije ubu bushakashatsi, ibitero by’iterabwoba byariyongereye mu bihugu 29 mu mwaka ushize kandi gahunda zo guhagarika ibikorwa bitandukanye by’intambara byatumye miliyari 8.120 z’amadolari adakoreshwa.

Ibishingirwaho bikaba byaragiye bikorerwa ubushakashatsi n’ibigo mpuzamahanga bitandukanye :Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku igenamigambi (institut international d’étude stratégiques), banke y’isi, umuryango w’abibumbye(ONU) hamwe n’ibigo by’amahoro n’ibishinzwe kugenzura ubukungu.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com

 

en_USEnglish