Digiqole ad

Uburezi bugomba gukoreshwa mu gukemura ibibazo

Mu mibereho isanzwe ya buri munsi, abantu bashobora guhura n’ibibazo bigatuma bahindura imyifatire cyangwa bikabatera ihungabana.

Inyubako za Kaminuza nkuru y'u Rwanda
photo:Inyubako za Kaminuza nkuru y'u Rwanda

Ababana n’ibibazo bishobora kubagiraho impinduka zitari nziza, haba ku mubiri ndetse no mubitekerezo, abo babana ntibagomba kubafata nk’aho ibyababayeho bidasanzwe; ahubwo bagomba kumenya ko icyabibateye ari cyo kiba kidasanzwe. Ibi ni ibitangazwa n’abanyeshuli biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu ishami ry’ivugurura mibereho(Social Work), ubwo basozaga kuri uyu Wagatanu amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu bujyanama no kwiyubaka, bahabwaga na Centre Igiti cy’Ubugingo.

Icyorezo cya SIDA kiri muri bimwe bishobora guhindura imyifatire y’umuntu, bikaba byamutera kwiheba. Ingaruka za Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ziri mu bituma abayirokotse bashobora guhura n’ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka. Ibibazo bitandukanye bigaragara mu muryango nyarwanda, byinshi ugasanga intandaro yabyo iterwa n’ubukene, biri mu byatera umuntu guhindura imyifatire haba mu mibereho isanzwe ndetse no mu bitekerezo.

RUZINDANA Augustin, umwe mu banyeshuli bahugurwaga, avuga ko kugira ngo abantu biyubake bagomba kwitekerezaho mu buzima bwa buri munsi kandi bakagira intego yo kurenga ibibi bagana kubyiza. Ariko na none abantu bagomba kwitekerezaho, banatekereza kuri bagenzi babo, kugira ngo bafashe abahura n’ibibazo guhindura imyifatire baba batewe nabyo.  RUZINDANA agira ati :“Abantu ntibagomba gufata mu genzi wabo wagezweho n’ingaruka z’ibibazo nk’aho imyitwarire yagize idasanzwe, ngo kuko biba byatewe n’ikintu, ahubwo kidasanzwe cyamubayeho.”Abantu rero bagakwiye kwita ku kibazo gitera umuntu imyitwarire idasanzwe, bakamufasha kukivamo.

Guhura n’abantu batandukanye, bakunda gukorera mu miryango iba igaragaraho impinduka mu myitwarire, bitewe n’ibibazo aba yarahuye nabyo, bituma aba banyeshuli bamenya ibibazo bibategereje mu kugira uruhare mu kubikemura. ZIRIMWABAGABO Wilson, ukuriye ishyirahamwe ry’aba banyeshuli biga ibyerekeranye n’ivugurura mibereho agira ati :“Guhura n’abagenerwa bikorwa, bidufasha gushyira ibyo tugomba gukora mu bikorwa, mu gihe tuzaba dukorana n’abaturage, kuko tuba tumenye ibibazo bafite.”

K’uruhande rwa Centre Igiti cy’Ubugingo, iki kigo cyateguye amahugurwa kugira ngo gihuze inyigisho abanyeshuli bahabwa n’ibyo bazakora.Marie Venacie NYIRABAGANWA, umuyobozi w’iki kigo avuga ko abanyeshuli,baba bakeneye ubumenyi ngiro bubafasha guhindura imyifatire y’abahuye n’ibibazo, mu gihe bazaba basohotse. NYIRABAGANWA agira ati: Aba banyeshuli bagomba gufasha abantu kurushaho kumva agaciro k’ubuzima, ubumenyi ngiro nibwo buzabibafashamo.”

 

NGENZI Thomas

Umuseke.com

1 Comment

  • nibyo koko ibyo unyuzemo iyo bitakwishe birakubaka,bikubaka mu rwego rw’uko niba ari amakosa wahuye nayo,ntiyongera kukubaho,niba hari icyo wagonze cyangwa cyakugonze ntibyongera.

Comments are closed.

en_USEnglish