Digiqole ad

Tora Blessed sisters mu irushanwa

Groupe The Blessed Sisters igizwe n’abakobwa batatu bavukana aribo Peace, Rebecca na Dorcus bakaba babarizwa mu itorero rya Anglican muri Paroisse ya Saint Etienne iherereye i Nyamirambo aho bita mu Biryogo.

Ngiyi groupe Blessed sisters, uhereye i bumoso rachel, Rebecca na Peace ahagana inyuma
photo:Ngiyi groupe Blessed sisters, uhereye i bumoso Dorcus, Rebecca na Peace ahagana inyuma

Aba baririmbyi bamaze kumenyekana cyane mu gihe kinga n’imyaka 4 bamaze baririmba mu matorero anyuranye ndetse no mu makorali atandukanye. Mu gihe bamaze baririmba bakaba barakoze ibikorwa binyuranye birimo kwitabira ibitaramo bitandukanye, bakaba barakoze kandi igitaramo gikomeye cyabaye mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2010 aho bashyiraga ahagaragara album video yabo ndetse na Audio. Nyuma y’iki gikorwa kandi bitabiriye irushanwa rya Groove Awards ryabereye muri Kenya aha bakaba baregukanye igihembo cya mbere. Abaririmbyi rero kugeza ubu bakaba baratoranijwe kuzitabira ikindi gikorwa cy’amarushwanwa yo ku rwego mpuzamahanga cyateguwe na societe yitwa AFRICA GOSPEL AWARDS, rikazitabirwa n’abahanzi baturutse ku migabane itandukanye y’isi.

Iki gikorwa kandi biteganijwe ko abazakitwaramo neza bagatsinda bazajya guhabwa igihembo mu gihugu cy’ubwongereza. Iri tsinda rya The Blessed Sisters rikaba ari ryo ryatoranijwe mu Rwanda ryonyine, ibi bikaba bigaragaza ko bagomba gushyigikirwa n’abanyarwanda kugira ngo bazaheshe ishema igihugu cyacu.

NI GUTE WABATORA?

Gutora iri tsinda ufungura website yitwa www.africagospelawards.com ugakanda ahanditse kuri Vote warangiza ukajya muri inbox yawe ugakanda ahanditse Click Here to Vote kuri link bakoherereje, maze ukareba ku rutonde bakwereka ukajya mu itsinda rya BEST  ARTIST EAST AFRICA. Biteganijwe ko gahunda yo gutora izarangira kuwa 20/6/2011. Tubifurije amahirwe.

umuseke.com

6 Comments

  • ko indirimbo zabo se zitazwi?ni ugupfa gutora gusa?n’aba ba sisters ntibikorera publicite!ntibazi ko ikipe ariyo yishakira abafana.

    • YEAH YOU JUST SAY TRUE REMEMBER HOME SWEET HOME YOU HAVE DECIDE TO VOTE THEM MAN

  • Ariko ni na byiza nabo bashyire indirimbo zabo kuri youtube kugirango zitabirwe na benshi man
    kuko ubuzima bwo muri ino si ni ukubukorera

  • MBEGA UKUNTU ARI IBIKOBWA BIBI!!!!! PU,MURI FEK NTANUWA PROMOTINGA. MUZAJYE MUBA MISS BABI MUZATWARA IBIHEMBO.

  • none wowe karimunda bakubwiyeko ari irushanywa ryubwiza? ko ari kuririmba?ibyo wavuze babyita hors sujet man? naho rata bakobwa bonne chance ntimukajye mwunva abaca intege

  • narabakundaga byabuze urugero ariko ubu mbanga byabuze urugero kubera pilatage yabo,muri abaswa cyane kandi murasebya umuziki nyarwanda mukorera muri music ya makoma yo muri congo,muri aba 4 ntanuwabaha nigice cyijwi rye sinzi nimpanvu inteye kubandikaho

Comments are closed.

en_USEnglish