Digiqole ad

G8-Inkunga mu barabu!

DEAUVILLE, Calvados – Abayobozi b’ ibihugu 8 bikize cyane ku isi baganiye ku kibazo cy ingaruka z’ amadeni ya leta zunze ubumwe z’Amerika ku bukungu bw ‘isi, bakaba kandi biyemeje gutanga inkunga yabo kugirango bafashe ibihugu by’ Abarabu ubu ngo byiyemeje guhindukirira inzira ya demokarasi.

photo: Abayoboz b'isi, uhereye i bumoso;Barack Obama, Sarkozy, minisitiri w'intebe wa Canada, uwa Japan, uwa Germany ndetse cameron w'Ubwongereza
photo: Abayobozi b'isi, uhereye i bumoso;Barack Obama, Sarkozy, minisitiri w'intebe wa Canada, uwa Japan, uwa Germany ndetse na Cameron w'Ubwongereza

Ingaruka z’ imvururu zibera muri  Yémen, aho imirwano hagati y’ abashyigikiye perezida wa Yemen n ‘abamurwanya ikaba yarahitanye abasaga 10 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane ibi bihugu bikaba byasabye ko hashyirwa imbaraga mu kuganiro ku mbaraga zabyo bishyira hamwe ngo imvururu zivugwa mu bihugu by’ Abarabu zirangire.

Ubufaransa , kimwe mu bihugu bikize muri G8 kandi kibarizwa muri uyu muryango wa G8 kikaba kandi ari nacyo cyakiriye iyi nama , kikaba cyasabye ko perezida Ali Abdallah Saleh wa Yemen yahita ava ku butegetsi mu maguru mashya.

kuri uyu wa gatanu ngo hakaba  hari  n’imyanzuro iza   kwemezwa ku bihano no byafatiwe perezida wa leta ya Libiya na Siriya aho ngo aba baperezida bombi basabwa kureka imvururu n’ ubwicanyi bakorera abaturage babo.

Hagati aho  Uburusiya bwo ngo bukaba bwanenze  bikomeye uruhare umuryango’Otan wagize mu kohereza  ingabo mu gihugu cya  Mouammar Kadhafi, aho ngo bwagaragaje ko uyu muryango wa  Otan wakagombye gushaka uko wumvikanisha abatavuga rumwe na Mouammar Kadhafi, kugirango harangizwe intambara muri kiriya gihugu.

Kuba ibihugu by’ Abarabu 2  muri byo aribyo Tuniziya na Misiri, ngo aribyo byayobotse inzira y’ inzibacyuho ya demokarasi :  ibindi bihugu byo ngo bikaba bikiri mu  mvururu  nka  Libiya , na Siriya , minisitiri w intebe w ‘Ubwongereza David Cameron, yavuze ko ibi nabyo byerekeza muri iyi nzira y’ ibihugu by’ Abarabu. yagize ati “tuzabafasha kubaka demokarasi yanyu , tuzafasha ubukungu bwanyu, tuzakora ibishoboka  byose mu bushobozi bwacu bwose , kuberako demokarasi nyayo ariyo twese duharanira kandi  guhera yatangira guharanirwa  ikaba yarangije byinshi kuri iyi isi yacu ”

Amakuru atemezwa na kimwe muri biriya bihugu 7 akaba avugako ngo iyi ngingo itavuzweho rumwe na biriya bihugu bikize cyane( G8). Perezida w’ Amerika   Barack Obama, uw’ ubufaransa Nicolas Sarkozy, ndetse na minisitiri w ‘intebe w’Ubwongereza  David Cameron, bo ngo bakaba bongeye gushyira igitutu kuri  leta ya Libiya ngo  Mouammar Kadhaf yegure.

Itangazo ry’ ibyavuye muri iyi nama  rikaba riza gusoka  kuri uyu wa gatanu . Ikindi ngo hari  n’imyanzuro iza  no kwemezwa ku bihano no byafatiwe perezida wa leta ya Libiya na siriya aho ngo aba baperezida  basabwe kureka imvururu n’ ubwicanyi bakorera abaturage babo.

Biteganijwe ko ibi bihugu biza no gusohora  itangazo rya nyuma ry ‘iyi nama kuri uyu wa gatanu  ku ruhare rwa interneti ndetse n’ inkunga ibi bihugu bigenera Afurika ndetse hakaza no kwemezwa ingingo y’ imari ikenewe ngo ibyaganiriweho byose bizashyirwe mu bikorwa.

 

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

2 Comments

  • ibyemezo bifatirwa mu nama za G8 nayobewe icyo bimaze,ntabwo birakurikizwa ngo bigaragare,ngirango ni uburyo bwo kwibonanira bakica akanyota.

  • izi nama usanga zitwara akayabo katabarika kuburyo bagiye bashyira amacash zitwara mu mishinga yo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byagira akamaro kagaragara,but they don’t care about that,they’re enjoying life!!!

Comments are closed.

en_USEnglish