Digiqole ad

Top 10: Abanyagitugu bakiriho

Nkuko ubushize twabagejejeho urutonde rw’abanyagitugu babayeho mubihe byashize bakarangwa n’ibikorwa birenze kamere, ubu noneho tugiye kubagezaho abanyagitugu bagihumeka umwuka w’abazima.

Dore urutonde rw’abaperezida b’abanyagitugu ku rwego rw’isi bakiri  bazima. Gusa igitera abanshi kwibaza no gutangara ni kuba bamwe muri bo bakiri ku buyobozi mu gihe ku isi usanga intambara  zibera mu bihugu bimwe na bimwe nyamara abayobozi babyo atari abanyagitugu nk’aba.

Dore uko bakurikirana:

1. Kim Jong II, Koreya y’Amajyaruguru

Kim Jong II, Uyoboboye Korea Y'amajyaruguru
Kim Jong II

Yagiye ku butegetsi bw’igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru kuva muri 1994. Umubare w’impaka ku kibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi bivugwa ko bicurirwa muri iki gihugu byatumye abantu babona ko ubutegetsi by’uyu muperezida Kim budaha uburenganzira n’agaciro abaturage.

Ibi bigaragazwa no kuba mu myaka 31 ishize, iki gihugu cyazaga ku mwanya wa mbere mu bihugu bikandamiza ubwisanzure mu bijyanye na politiki aho usanga abanyakoreya bajya kungana na 150,000 bakoreshwa imirimo isuzuguritse mu ri za kasho. Iki gihugu kandi kizwiho kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko bigaragara mu rutonde ruherutse gushyirwa ahagaragara n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters without Borders).

2.Than Shwe, Burma

Than Shwe
Than Shwe

Perezida w’igihugu cya Burma. yagiye ku butegetsi muri 1992.Gusa ngo ntibyamworohereye kugera ku butegetsi ngo abashe kwifatira mu maboko igisirikare cy’igihugu cya Burma. Bitewe n’amahame agenderaho atoroshye,yahinduye rimwe mu mahame y’umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ritari ryiza ku gihe cye arihindura ribi kurushaho.

Igihugu cya Burma nicyo cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abana bari mu gisirikare. Kikaba kandi gikomeje guhatira abaturage bacyo kujya mu gisirikare mu ntambara barwana n’abo badahuje ubwoko. Ibi byose perezida Shwe ugaragara nk’umuntu wigenga akaba yari abiri inyuma.Gusa ikibabaje ni uko abaturage batamuzi ukuri ku bikorwa bye bibi.

3.Hu Jintao, China

Hu Jintao
Hu Jintao

Yatangiye kuyobora iki gihugu kuva muri 2002.Yinjiye mu ishyaka ry’abakoministe muri 1964 .Imyaka 38 yakurikiyeho aho yari umunyamabanga w’iri shyaka, Jintao yagenda arushaho kwigaragaza mu bijyanye na politiki aho yari akuriye itegeko rigenga imibanire ndetse aza no kurebera ubwicanyi bwakorewe abaturage batitwaje intwaro bazira kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta.Uretse kuba yari yarigaruriye ubutegetsi bwose, yayoboraga ibitero byose bigamije kurimbura abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iri shyaka ry’abakominisiti niryo rigenga itangazamakuru ry’iki gihugu rikaba ryarashyizeho ibigo bigera kuri 40,000 bishinzwe kugenzura ibikorerwa ku murongo wa internet mu gihugu hose.

Abashinwa barenga 200,000 bakoreshwa imirimo y’uburetwa naho buri mwaka abantu bagera ku 4,000 bakaba bicwa bazira igihano cy’urupfu baba bahawe , uyu mubare ukaba ari munini ku rwego rw’isi. Gusa ngo ikibabaje ni uko usanga abenshi muri aba bicwa baba nta byaha bikabije bakoze.

4. Robert Mugabe, Zimbabwe

Robert Mugabe
Robert Mugabe

Mugabe yayoboye igihugu cya Zimbabwe kuva muri1980 akaba yaragiye ku butegetsi ashyigikiwe n’abaturage ndetse n’ibihugu byo hanze. Nyuma yo kuyobora igihugu aho gitsindiye intambara yo kwibohoza,yaje gutorerwa kuyobora igihugu cya Zimbabwe nka Perezida wa mbere.Gusa uko ibihe byagiye bishira, yagiye ahinduka umunyagitugu  aho muri 2002 ubutegetsi bwe bwivuganye cyangwa bukorera iyicarubozo abantu bagera kuri70,000  mu gihe abataragiraga akazi bangana na 70% nk’uko byatangajwe na Amnesty International.

Mugabe yahagaritse infashanyo y’ibiribwa ku baturage bari batuye uduce tuzwiho kuba dushyigikiye ishyaka ritavuga rimwe n’ubutegetsi bwe. Ibitangazamakuru byose bitavugaga rumwe na we nabyo bikaba byarafunzwe.Ubwo yatsindwaga na Morgan Tsvangirai wari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwe,yamushinje kwiba amajwi. Mugabe azwiho kandi kuba yarambuye ubutaka abazungu batuye Zimbabwe akabuha abambari be.

5. Crown prince Abdallah, Arabiya sawudite

Crown Prince Abdallah
Crown Prince Abdallah

Crown Prince Abdullah yagiye ku butegetsi bw’igihugu cya Arabiya sawudite muri 1995.Akaba yaratangiye kuyobora  ubwo mukuru we King Fahd wari uyoboye iki gihugu yahuraga n’uburwayi muri 1995. Iki gihugu kikaba kizwiho kutagira amatora.

N’ubwo umuryango w’i Bwami wemeye ko hazabaho amatora y’inzego z’ibanze , ntiwigeze usobanura niba abagore na bo bazaba bemerewe gutora kuko muri iki gihugu bibujijwe ko abantu badahuje ibitsina bashobora guhurira ahantu hamwe n’iyo haba mu modoka. Abagore muri iki gihugu ntibemerewe gutanga ubuhamya haba mu manza z’ubutane cyangwa n’izindi kuko ubuhamya bwatanzwe n’umugabo umwe bunganya agaciro n’ubwatanzwe n’abagore babiri.

Nk’uko bitangazwa n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaza ko igihugu cya Arabia sawudite gikomeje gufata abaturage ku buryo bunyuranye n’amategeko kikabafunga ,ndetse kigakora n’iyica rubozo  ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

6. Teodore Obiang Nguema, Gineya equatoriyali (Equatorial Guinea)

Teodore Obiang Ngwema
Teodore Obiang Ngwema

Perezida w’igihugu cya Gineya equatoriyali wagiye ku butegetsi muri  1979.Gusa akaba yari yaribagiranye mu ruhando rw’abanyagitugu kugeza muri 1995 ubwo muri iki gihugu havumburwaga ahantu hashobora gucukurwa petrol. Icyo gihe amasosiyeti y’Abanyamerika acukura petrol akaba yaranyanyagije amafaranga menshi muri iki gihugu aho bakoraga mu bikorwa byo gucukura petroli. Gusa ibi bikaba bitaratumye imibereho y’abanya Gineya equatoriyali  ihinduka biturutse ku kuba amafaranga yose yaragiye ku mufuka wa Obiang Nguema avuga ko abaturage be badakennye ndetse ko bamenyereye kubaho mu buzima butandukanye.

Muri Nyakanga, Radio y’igihugu cya Ginea yatangaje ko Obiang afitanye umubano wihariye n’Imana bityo akaba ashobora kwica uwo ashatse ntihagire umukurikira  cyangwe ngo abe yacibwa urubanza rwo kuzajya mu muriro utazima.

Muri  Gineya equatoriyali, imirimo ijyanye no gutwara ibintu ntiyari yemewe , nta kinyamakuru cyaharangwaga  ndetse1% by’ingengo y’imari ni yo yonyine yakoreshwaga  mu bijyanye n’ubuzima. Abajijwe impamvu amafaranga yose avuye kuri petreli ayashyira ku mufuka we aho ngo ayabitsa muri banki nka Riggs Bank i Washington,n’ iyo muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ,Obianga yasobanuye ko ari mu rwego rwo gukumira ruswa mu gihugu.

7. Omar Al Bashir, Sudani

Omar Al Bashir
Omar Al Bashir

Yayoboye igihugu cya Sudani, igihugu kinini ku mugabane w’Afurika kuva muri 1989. Akaba yaragiye ku butegetsi mu gihe cy’intambara ya gisivili yamaze imyaka 20 igahitana abagera kuri miliyoni 2, naho abagera kuri miliyoni4 bakavanwa mu byabo.

Al-Bashir  yafashe ubutegetsi akoze coup d’etat ahita akuraho itegekonshinga ryari ririho, akuraho inteko ishingamategeko yari iriho ndetse ahita akuraho amashyaka n’imitwe ya politiki yose.

Yagerageje kugirana amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba zitavuga rumwe na we ariko ategeka ko igihugu kigendera ku itegeko  rya Shari’a. Igisirikare cye cyaranzwe no kurasa ku basivile batabarika, kibakorera iyica rubozo ndetse kica abaturage batari abayoboke b’idini ya Islam bose by’umwihariko mu gihe bacukuraga petrol mu majyepfo y’iki gihugu dore ko abaturage bahatuye ari abakristu n’abemerera mu idini gakondo. Uyu muperezida azwiho kandi kuba yarahaga ubuhungiro abakora iterabwoba.

8.Saparmurat Niyazov , Turkmenistani

Saparmurat Niyazov
Saparmurat Niyazov

Yabaye perezida w’igihugu cya Turkmenistan kuva mu 1990. Akimara kugera ku butegetsi yabaye umuyobozi wa mbere mu gutangiza umuco mubi wo kwigaragaza ku rwego rw’isi. Gusa mugenzi we Kim Jong Il akaba ari we wenyine wabashije kumujya imbere mu bijyanye no kwigaragaza.

Isura y’uyu muperezida igaragara ku ifaranga rikoreshwa muri iki gihuhu cya Turkmenistan, ahantu hose muri iki gihugu hakaba hagiye hari amashusho ye ndetse akaba afite igitabo yanditse cyitwa “Book of the Soul” bishatse kuvuga igitabo cya roho kigomba gusomwa mu mashuri yose agize iki gihugu no mu byiciro byose byayo. Ikindi kandi ni uko abagize guverinoma y’iki gihugu bose bagomba gufata mu mutwe ingingo nkuru zikigize kugira ngo babashe kuguma ku kazi kabo bitaba ibyo bakirukanwa.

Niyazov ntagira abamurwanya. Bivuze ngo nta mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe abaizwa  muri kiriya gihugu.

Mu minsi ishize, uyu muperezida yadukiriye abasenga muri kiriya gihugu hamwe n’amoko y’abaturage bake batuye muri kiriya gihugu Atari ba kavukire bacyo harimo abarusiya ,yanga gutanga impapuro z’ingendo(visa) ku miryango y’abagore bari munsi y’imyaka 35. Nyuma afunga abantu bose baharaniraga impinduka mu bya politiki abashinja kuba bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye.

Itegekonshinga rigenga iki gihugu cya Turkmenistan ku busanzwe riteganya ko umuntu ufite imyaka 70 agomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyamara ubwo yageraga kubutegetsi Niyazov yashizeho guverinoma igizwe n’abadepute 2,500 nabo bahita bamutorera kuyobora iki gihugu kugera igihe azaviramo umwuka w’bazima.

9.Fidel castro, Cuba (in power since 1959)

Fidel Castro
Fidel Castro

Castro yayoboye igihugu cya Cuba kuva muri 1959. Akaba azwi nk’umunyagitugu wategetse igihe kirekire.Yabashije kwigaragaza mu ntambara ya Iraq muri Werurwe na Mata 2003 ubwo yataga muri yombi abantu bagera kuri 75 barimo abakozi b’umuryango uharanira uburenganzira  bw’kiremwamuntu, abanyamakuru, abashakashatsi yarangiza akabakatira igifungo kiri hagati y’imyaka 19.

Kugeza magingo aya igihugu cya Cuba kikaba kiyobowe n’ishyaka rimwe rya Raul Castro wasimbuye Fidel Castro ari na ryo rigaragara muri iki gihugu.Urukiko rw’iki gihugu rukaba rugenzurwa n’agashami nshingwabikorwa  mu yandi magambo Castro ubwe ni we urugenzura. Ibibazo by’igihugu cye Castro akaba abishyira ku mutwe w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

10.King Mswati III, Swaziland (in power since 1986)

King Mswati III
King Mswati III

Uyu ni umwami w’igihugu cya Swaziland kimwe mu bihugu bike bikiyobowe n’umwami mu bihigu byo ku mugabane wa Afurika. Mswati III yayiye ku butegetsi kuva muri 1986 afite imyaka 18 nyuma y’imyaka ine se yitabye Imana. Kuba yari yarize mu gihugu cy’ubwongereza byatangaga ikizere ko azazana impinduka mu bwami bwe. Gusa ngo ingoma ye ikaba igaragaramo ibintu byinshi byaranze iz’abami bamubanjirije.

Taliki ya 15 Nzeri ,2002 yaje gukurikirana imyiyerekano y’abakobwa mu birori biba buri mwaka aho bamunyuraga imbere bambaye ubusa ku gice cyo hejuru maze ahitamo umwe amugira umugore we wa cumi dore ko se yari afite abagore bagera ku ijana.

Nyina w’uyu mukobwa akaba yarareze Mswati gufata ku ngufu umukobwa we ari bwo Muwati uyoboza itegeko yahise atangaza ko ubwami bubabariwe kuba bwarashyizeho amategeko agabanya ububasha bw’umwami.

Mu rwego rwo guhosha ibitekerezo by’imiryango mpuzamahanga ku miyoborere mibi ye, Muswati yahise ategura umushinga w’itegekonhinga rishya rigomba gusimbura iryo se yasizeho.Iri tegekonshinga ntiryemera amashyaka, riteganya igihano cy’urupfu ku muntu wese wakoze icyaha cy‘ubugizi bwa nabi.

Uru rutonde rukaba rwarasohotse bwa mbere kuri www.listverse.com

Solange Umurerwa

Umuseke.com

11 Comments

  • ariko igitugu gipimishwa iki?buri gihugu kiba gifite umuco wacyo,n’uko cyunva kigomba kubaho,hatitawe uko abandi babyifuza,none ndabona umuyobozi aba umunyagitugu,kubera ko abanyamerika n’abanyaburayi babivuze,kandi ibyo ni uko baba babuze uko babakoresha ngo bibonere inyungu zabo,igitugi rero ntikibaho,kimwe nibyo bita demokarasi.

  • buri gihugu cyakora urutonde rw’abo kibona nk’abanyagitugu bitewe n’aho kivana inyungu,n’ahandi bakibereye ibamba,ariko bimeze amatora y’abaturage ntacyo yaba amaze,kuko aba bayobozi hafi yabose baba baratowe n’abaturage

  • hari ubwo igitugu kiba gikenewe da!none se nk’iyo abashinwa batagishyirwaho ngo babyare umwana umwe ubu baba bateye imbere?

  • igitugu ni ngombwa rwose,kuko hari igihe usanga gifasha abaturage gukora batikoresheje,bikabaviramo iterambere.ikindi ni uko abajya bapimira igitugu mu buryo imyigaragambyo ihoshwa bibeshya cyane,nko mu bushinwa usanga bikunze kugaragara ko igipolisi gikoresha ingufu zidasanzwe,ariko ni uko abaturage nabo biroha mu mihanda bohejwe n’ibindi bihugu,byunvikane rero no kubarasa atari bibi.

  • buri gihugu kirigenga,ni ukuvuga ko kifatira ibyemezo,kandi kigakora ibyogishaka biri mu nyungu zabo,iyo rero ibihugu by’ibihangange,bishaka kuvangira ibihugu bikiri mu nzira z’amajyambere,byibasira abayobozi babyo bakabagira abanyagitugu.

  • ndibariza umuseke none namwe musigaye musiba msg zabantu? ndabona nagashya kuko msg yajye ntamuntu yatukaga? ese mutangiye kuba nkigihe? ese mutangiye kubogama ? mwihangane mube abanyamakuru bumwuga nkuko mwari mumeze mureke msg zabantu zigumeho abantu bagire icyo bazivugaho, biragaraga ko mutangiye kugira ubwoba?

  • muswati witwa umunyatugu gute niba itegegeko shinga ryabo ryemera ubwami ikibazo kirihe.arega ikyo abanyaburayi namerica bita igitugu nabadakora ibyobashaka nindese ubarusha igitugu bihaye gutsira imanzaisi igihugu bashatse baragira.

  • Igitugu cyiba gicyenewe mu bihugu bigifite imyumvire nk’iyabanyarwanda, kuko udashyizeho igitugu bamarana.Nonese Niba hari abanyarwanda bashatse kurimbura abandi ntibabigeraho ndetse na n’ubu bakibyifuza, hakaba n’abanyarwanda bifuza kwihorera ariko ntibabigereho kubera imiyoborere myiza, ubwo ibyo bice byombi wabiyobora ute udashyizemo igitugu?Nonese twongere twijandike muri genocide ngo aha turashaka ibyifuzo by nyamwinshi?ibintu byose mu Rwanda ni ugusukuma yewe na nubu hari n’abanze kwambara inkweto ngo ni igitugu, hari abanze guhinga imyaka iyi n’iyi ngo ni igitugu kandi Leta ibigisha iterambere, umuntu wamubwira kubyara abo ashoboye kurera ngo ni igitugu, njye kubwanjye nifuza ko nyakubahwa president w’u Rwanda yakongera imbaraga mu byo akorera abanyarwanda maze niba bamurega igitugu kizamuhame ariko abanyarwanda dutere imbere. Merci.

  • Arikose ntimukadusetse ubwo se iyo muvuga mugabe mukirengagiiza Kagame muba mutabijambije byose mugatuma tubonako inkuru zanyu zifite aho zihuriye nikinyamakru cyumuntu ku giti cye erega kuba mwavuze bariya ntacyaha kirimo kuko kuvuga ukuri birengera byinshyi kd ntimugatinye niba wiyemeje kuvuga bavuge bose kuko hari iihe nabari bataziko bakoresha icyo gitugu ariko ushobora kumuvuga bikamutera guhinduka,no kwikosora.

  • Sha mujye mwicecekera ntimuzi igitugu icyaricyo. Uvuze ko mu rwanda haba igitugu waba warasaze cg urigicucu.
    1.Mu rwanda ntamuntu n’umwe icyo yaba aricyo cyose utabazwa ibyo yakoze,yaba Ministre yaba General,Depute.senateur,……
    ibyobyonyine birerekana How our country is Governed Democratically.GOD BLESS OUR PRESIDENT and RWANDAN PEOPLE.amen

  • ewana it is dangerous.ko mbona kadhafi ari ntawe uhari se!!

Comments are closed.

en_USEnglish