Digiqole ad

Abadepite barasuura utugari twose tw’igihugu bagenzura Guverinoma

 Abadepite barasuura utugari twose tw’igihugu bagenzura Guverinoma

Nk’inshingano bafite yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abagize Inteko umutwe w’Abadepite guhera kuri uyu wa 09 Mutarama bazasura utugari twose tw’igihugu (2 148) bareba uko gahunda zigamije iterambere ry’umuturage zishyirwa mu bikorwa.

Abaturage ba Nyamagabe baje kuganira n'Abadepite babasuye umwaka ushize
Abaturage ba Nyamagabe baje kuganira n’Abadepite babasuye umwaka ushize

Haracyari urugendo mu kuvana abanyarwanda mu bukene kuko ubukene mu ngo buri kuri 38,2%/EICV5, n’ubukene bukabije buri kuri 16%.

Guverinoma ifite gahunda zitandukanye zo kuvana abaturage mu bukene, gusa ishyirwa mu bikorwa ryazo ribamo ibibazo bimwe bituma zitagerwaho uko zifuzwa. Ibi byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo y’abayobozi b’ibanze iteraniye i Nyamata kuva kuri uyu wa mbere.

Inteko Ishinga Amategeko, nk’urwego ruhagarariye abaturage, ifite inshingano yo kumanuka ikumva ibibazo byabo, ikamenya ibibakorerwa, uko bikorwa, n’uruhare babigiramo.

Ifite kandi inshingano yo kureba izo gahunda za Leta uko zikorwa n’icyo ziri kugeza ku baturage ihagarariye, ikanabaza Guverinoma aho yasanze bitagenda neza.

Leta y’u Rwanda yari yarihaye intego ko Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba batarenze 30% ubu iki gipimo kiri kuri 38,2% mu gihe hasigaye umwa umwe. Bisobanuye icyuho kikiri muri gahunda zo guteza imbere abaturage.

Muri iki gikorwa cy’Abadepite kizahera ejo kugeza ku wa 15 Gashyantare 2019 bazasura santere z’ubucuruzi bareba impinduka, imishinga y’iterambere, ibigo by’ubuzima, poste de Sante, ibigo mbonezamikurire y’abana banagirane ibiganiro n’abayobozi banyuranye mu turere ndetse baganire n’abaturage b’utugari twegeranye duhujwe.

Umwaka ushize Hon Murebwayire Christine yumva ibibazo by'abaturage muri Musanze
Umwaka ushize Hon Murebwayire Christine yumva ibibazo by’abaturage muri Musanze

Hamwe n’abaturage kandi bazaganira ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo; amakimbirane mu miryango, gutandukana, kudohoka kw’ababyeyi ku nshingano zo kurera, imbyaro zikwiye, abana bata ishuri, ibiyobyabwenge n’ibibazo by’isuku n’imirire mibi.

Itangazo ryasohowe n’Inteko rivuga ko Abadepite bazaha umwanya ibibazo by’abaturage, ibidahawe umurongo w’uko byakemurwa bizagezwe ku nzego zibishinzwe bishakirwe ibisubizo.

Ibyavuye muri izi ngendo bizagezwa kuri buri karere tariki 19 Gashyantare.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Harya ubwo kugirango ugenzure neza ibikorwa bya Guverinoma bisaba kujya mu tugari twose uko ari 2148 koko?

    • Mission allowance

  • yego gusura abaturage nicyo cyambere mubaturage kuko ariho kwitaza imbere ariho bitagirira.

  • Yewe aba ba nyacyubahiro nabo baradusetsa kweli! Kugirango bagenzure Gouvernement bahisemo kuzenguruka utwo tugari twose?! Babaye babikoze nta mission allowance byaba ntako bisa! Bazatubwire uburyo batoye itegeko ryo kongera imisoro ku butaka kandi biyamamaza baratubeshyaga ko bagiye kuyigabanya. Mwaratugambaniye ariko namwe ntibizabagwa neza kuko muri mwe cg za family zanyu nazo birazireba tu. Ariko muzareka kudushushanya ryari? Igihe mwahereye koko ubu mubona tutaranoze? Dusigaye tugenda twivugisha mu nzira kubera stress muduhozamo

  • Abo bicaye mu ihema nibo bafite ibibazo cg ni ababyumva? ufite ikibazo niwe wakicaye ahari amafu.

  • aho kujyayo ( utugari twose), iyo budget yabyo ni IGURE BUS SCOLAIRE , abanyeshuri bajye bishyura make kandi bacike no ku mirongo yo muri gare no kurenzwa ibyapa. BUS zijye zibageza bugufi y’ishuri cyangwa bashyireho itegeko ko imodoka yose ya Leta isanze umunyeshuri kumuhanda igomba kujya imwigiza imbere. ISAAC arabizi uko bigenda.

Comments are closed.

en_USEnglish