Digiqole ad

Peace waririmbye ‘Un milion c’est qoui?” noneho asohoye iyitwa ‘Bihwaniyemo’

 Peace waririmbye ‘Un milion c’est qoui?” noneho asohoye iyitwa ‘Bihwaniyemo’

Peace Jolis yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 yise ‘Bihwaniyemo’ avuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimana n’abafana be birushijeho.

Indirimbo ye yitwa Un milion c’est qoui’ yarakunzwe cyane muri 2018

Peace Jolis yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Un Million se kwa’ yaje no gusubirwamo na Dj Miller.

‘Bihwaniyemo’ ngo icyamuteye kuyikora ni uko inkuru yayo imeze nk’iya ‘Un Million se kwa’ aheruka gusohora.

Mu ndirimbo ya mbere aba avuga ko miliyoni ntacyo itwaye kuko yayiryohamo yose igashira n’inshuti ze nta kibazo.

Naho muri iyi ndirimbo ye nshya avuga ko aticuza kuba ayo mafaranga yose yashize.

Ati “Sinifuzaga ko bwacya nashakaga kuryoshya bugacya kuko nari niteguye birenze, naguze sinagira na make nsagura gusa ntabwo mbyicuza nari nishimye nubwo nashiriwe gusa bihwaniyemo.”

Ngo kuba akoze iyi ndirimbo mu ntangiriro z’uyu mwaka ni ikigaragaza ko ari uwo gukora cyane kugira ngo abakunda ibihangano bye bakomeza kuryoherwa kurushaho.

Ati “Ndi guteganya ibikorwa byinshi harimo gushyira hanze indirimbo nyinshi n’amashusho ubundi nkakomeza kwishimana n’abafana birushijeho muri uyu mwaka wa 2019.”

Uyu mwaka wa 2019 ngo ni uwo gusabana n’ abafana be

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • arakora bikavamo umusaza kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish