Kim Jong-un ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Bushinwa
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yageze i Beijing kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa Xi Jinping.
Kim ari kumwe n’umugore we Ri Sol-ju, bazava mu Bushinwa ku wa kane w’iki cyumweru.
Uru ruzinduko rwa Kim rukurikiye amagambo ya Perezida Donald Trump uherutse gutangaza ko vuba aha ashobora kongera kugirana na we ibiganiro.
Bombi, Trump na Kim bahuye muri Kamena 2017 baganira ku mibanire y’ibihugu byabo bimaze igihe bidacana uwaka.
Amakuru y’uko Kim Jong-un azazindukira mu Bushinwa yatangiye kunugwanugwa ku wa mbere n’ibiro ntaramakuru bya Korea y’Epfo, Yonhap bivuga ko gariyamoshi Kim akunze kugendamo yagaragaye ku mupaka.
Mu mugi wa Dandong uri ku rubibi n’Ubushinwa, ngo imodoka nyinshi z’abashinzwe umutekano zafunze umuhanda hafi y’ahategerwa gariyamoshi.
Abashyitsi bashaka ibyumba muri hoteli zo muri uriya mugi na bo ngo bangiwe kwinjira mu byumba bifite inzugi n’amadirishya ateganye n’ahari umupaka.
Kuri uyu wa kabiri, ibinyamakuru byo muri Korea ya Ruguru no mu Bushinwa byemeje urugendo rwa Kim Jong-un mu Bushinwa.
Ngo yagenze muri gari ya moshi ye ifite ibara ry’icyatsi kibi n’umuhondo ngo ni na yo yagenzemo mu ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Bushinwa, ndetse ngo isa na gariyamoshi Se, Kim Jong-il yakoreshaga yasuye Ubushinwa n’Uburusiya muri 2011.
Kim Jong-un akigera mu mugi wa Beijing ngo yari arindiwe umutekano cyane.
Mu ruzinduko rwe aherekejwe n’abayobozi benshi bakomeye muri Korea ya Ruguru, uru rukaba ari uruzinduko rwa kane agiriye mu Bushinwa mu gihe kitageze ku mwaka.
Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa kabiri, Kim Jong-un ari bwo yujuje imyaka 35, ariko ntacyo ubutegetsi bwa Pyongyang bwigeze bubivugaho.
Ubushinwa ni inshuti magara ya Korea ya Ruguru, ni cyo gihugu bafatanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’izindi nkunga.
Abasesengura politiki babona uruzinduko rwa Kim Jong-un mu Bushinwa nk’ikimenyetso cyo kwereka America ko atari yo kampara, ko nubwo yakomeza gufatira ibihano Korea ya Ruguru, igihugu cyakomeza kubaho kuko gifite izindi nshuti.
Kim Jong-un yavuze mu ijambo risoza umwaka ko afite ubushake bwo kureka umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi, ariko ko ashobora guhindura ingendo igihe America yakomeza kumufatira ibihano by’ubukungu.
BBC
UM– USEKE.RW
0 Comment
Azaze i Kigali natwe turamutegereje. Gari ya moshi se ko itahagera. yaza na Rwandair
Comments are closed.